Ku wa Kabiri tariki ya 06 Mutarama ni bwo Congo yatsinzwe na Algeria
igitego 1-0 mu mukino wa 1/8 cy’igikombe cya Afurika cya 2025 kirimo kirabera
muri Morocco ihita isezererwa. Ibi
byahise bituma umufana wamamaye muri iki gikombe cya Afurika kubera uko
yafanaga ahagaze atanyeganyega, atarongera kugaragara.
Uyu mufana wa Congo witwa Michel Mboladinga yahagararaga iminota yose y’umukino ameze nk’ikibumbano cya Patrice Lumumba kiri i Kinshasa. Yabikoraga mu rwego rwo guha icyubahiro Lumumba wabaye Minisitiri w’Intebe wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu 1960.
Patrice Lumumba waharaniye ubwigenge bwa Congo yishwe arashwe muri Mutarama
1961 nyuma yo gutabwa muri yombi hashingiwe ku itegeko ry’Ababiligi bakoronije
iki gihugu, umurambo we utwikishwa ‘acide’, hasigara iryinyo gusa.
Michel Mboladinga avuga ko yatangiye gufana ikipe ye
y’igihugu ya Congo muri 2013. Yavuze ko yashimishijwe no kuba abantu
baramumenye kubera iki gikorwa ndetse ko byari bisigaye bimugora gusohoka
muri Stade byari aho byamugoraga kubera ko abantu benshi babaga bifuza
kumureba no kwifotozanya nawe.
Muri rusange ubaze iminota yahagaze ubwo Congo yarimo irakina ingana na 438.
Michel Mboladinga yafannye iminota 438 ahagaze nta kunyeganyega mu rwego rwo guha icyubahiro Patrice Lumumba

Michel Mboladinga ni umwe mu bagarutsweho cyane mu gikombe cya Afurika cya 2025
