Kinmemai Premium, umuceri ukomoka mu Buyapani, wemejwe ku mugaragaro na Guinness World Records nk’umuceri uhenze kurusha indi yose ku Isi. Ariko se, ni iki gituma uyu muceri uba uwihariye gutyo?. Ni ikibazo buri wese yakwibaza.
Buri mwaka hakorwa udusanduku 1,000 gusa, aho kamwe kagurishwa hafi amadolari 73 ya Amerika (amafaranga y’u Rwanda 106,235 Frw). Uyu muceri utoranywa mu bwoko buhanitse cyane, bwagiye butsindira ibihembo kubera uburyo uryoshye n’imiterere yawo idasanzwe.
Nyuma yo kuwutoranya, hapimwa n’ingano ya 'enzyme' ziwurimo, hagasuzumwa imbaraga zawo n’icyitwa “imbaraga z’ubuzima” (life force).
Keiji Saika, ufite imyaka 91 akaba ari Perezida wa Toyo Rice Corporation, avuga ko uwo muceri utunganywa ku rwego rwo hejuru cyane, hagamijwe gutanga ubunararibonye budasanzwe ku bawurya.
Umwe mu batekera ibyamamare yabwiye CNN ko izo ngano z’umuceri “zibengerana nk’amabuye y’agaciro (diamonds)”, nubwo abagerageje kuwuryaho bavuga ko icy’ingenzi atari isura gusa, ahubwo ari uburyo uryoha mu kanwa.
