Nk’uko bisobanurwa na
Emma-Claudine Ntirenganya, Umuvugizi w’Umujyi wa Kigali, iyi modoka ifite
ubushobozi bwo gusukura imihanda ya kaburimbo hakoreshejwe amavuta
y’ibyuma bikubura imyanda.
Abisobanura, yagize ati: “Iyi modoka ifite uburyo
bwo gusukura imihanda hatabayeho kuzamura ivumbi, kuko ikoresha uburyo bwo
gukurura imyanda, ibisigazwa n’ibindi bintu biba biri mu muhanda, binyuze mu
buryo bwa 'vacuum'. Ifite ikigega cyagenewe kwakira iyo myanda yose ikayijyana
aho igomba kujugunywa.”
Yakomeje avuga ko isohora
iyo myanda mu buryo bwikora kandi ko yifitemo imiyoboro ikoresha umuvuduko mwinshi w’amazi (high-pressure hoses), ishobora gukoreshwa mu koza imodoka nko
gusukura amapine igihe byaba bikenewe cyangwa imodoka ivuye ahantu h’ivumbi
mbere yo kwinjira mu mihanda isukuye.
Ntirenganya yijeje ko
abakozi basanzwe basukura imihanda, cyane cyane abagore usanga mu mihanda ya
Kigali, bazakomeza imirimo yabo, ahubwo bakazajya bakorana n’iyo modoka mu
kuyifasha aho itagera.
Ati: “Abakozi basanzwe
bazakomeza imirimo yabo kuko imodoka ntijya mu miyoboro y’amazi cyangwa ku
nkengero z’imihanda. Nta n’ubwo isukura ahari indabo zo ku mihanda. Iyi modoka
ikora kuva saa sita z’ijoro, igihe imodoka zabaye nke mu muhanda.”
Kigali isanzwe izwi
nk’umwe mu mijyi isukuye kurusha iyindi muri Afurika. Mu mwaka wa 2023, Kigali
yahawe izina rya “Smart City” iza ku isonga muri Afurika, mu mijyi 30 yagenzuwe
n’ibarura rya African Smart City Index
2023.
Mu kwezi kwa Nyakanga
2024, Kigali yabaye iya gatatu mu mijyi y’Afurika ikundwa na ba mukerarugendo. Mu
Ugushyingo 2024, yaje ku mwanya wa kabiri mu mijyi y’Afurika iturwamo neza
kandi ikorerwamo neza ishoramari, nk’uko byatangajwe n’igitangazamakuru The Africa Report na Jeune Afrique, ikinyamakuru
cyandikirwa mu Gifaransa.
Kigali yashimiwe isuku
yayo, umutekano usesuye ndetse n’uburyo igenda yihangira udushya. Ntirenganya
yagize ati: “Uhereye ku itegurwa ry’umujyi, imibereho y’abawutuye kugeza ku
buryo ukundwa n’abashoramari, Kigali ikomeje gushyiraho urugero rwo hejuru.
Isuku yayo idasanzwe, umutekano usesuye n’ubushake bwo guhanga udushya ni byo
biyishyira ku ikarita y’Isi.”
Mu kwezi kwa Gicurasi
2025, Ishyirahamwe Mpuzamahanga ry’Amakongere n’Inama (ICCA) ryashyize Kigali
ku mwanya wa kabiri mu mijyi y’Afurika yakiriye inama n’ibindi bikorwa
mpuzamahanga byinshi, naho u Rwanda ruba urwa gatatu mu bihugu by’Afurika.
Uyu mwanya Kigali
yawihariye imyaka itanu yikurikiranya. Muri 2024 gusa, u Rwanda rwakiriye
abasaga 52,000 bitabiriye inama zitandukanye, byinjiza miliyoni zisaga $84.8 mu
rwego rwa MICE (Meetings, Incentives, Conferences and Exhibitions), nk’uko byatangajwe
n’Ibiro bishinzwe ubukerarugendo bushingiye ku nama, Rwanda Convention Bureau
(RCB).