Ibyo wamenya ku bantu 15 bazahitamo filime zizaserukira u Rwanda mu bihembo bya ‘Oscars’

Imyidagaduro - 12/08/2025 9:12 AM
Share:

Umwanditsi:

Ibyo wamenya ku bantu 15 bazahitamo filime zizaserukira u Rwanda mu bihembo bya ‘Oscars’

Minisiteri y’Urubyiruko n’Iterambere ry'Ubuhanzi yatangaje ishyirwaho rya Komite y’u Rwanda yo guhitamo filime izahagararira igihugu mu cyiciro cya International Feature Film mu bihembo bya 98 bya Academy Awards (Oscars).

Iyi Komite igizwe n’abantu 15 b’inzobere mu by’ikinamico, sinema n’ubuhanzi bifitanye isano, bose bashyizweho mu buryo buhuye n’amabwiriza ya Academy of Motion Picture Arts and Sciences (AMPAS).

Sandrine Umutoni, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Ubuhanzi, yavuze ko iyi ari intambwe ikomeye mu guteza imbere ubuhanzi nyarwanda ku rwego mpuzamahanga.

Ati: “Ibi ni amahirwe akomeye ku bukungu bushingiye ku gihangano mu Rwanda. Gushyiraho Komite ihitamo filime za Oscars ni kimwe mu bikorwa bigamije kuzamura ijwi ryacu rya sinema ku rwego rw’isi.”

Abagize komite ni: Niragire Marie France (Umuyobozi), Misago Nelly Willson, Kennedy Jones Kennedy, Kantarama Gahigiri, Ruzindana Rugasa, Hope Azeda, Myriam U. Birara, Senga Tresor, Tubane Chance, Annette Uwera Uwizeye, Eugene Safali, Kivu Ruhorahoza, Aimé Philbert Sharangabo, Didacienne Nibagwire na Elodie Mumhoreze.

Iyi Komite izaba ishinzwe gutoranya filime zizahagararira u Rwanda mu cyiciro cya International Feature Film mu bihembo bya Oscars.

Filime izatoranywa igomba kuba yarerekanwe bwa mbere mu Rwanda hagati ya tariki 1 Ukwakira 2024 na 30 Nzeri 2025, mu rurimi rutari urw’Icyongereza ariko ifite ‘Subtitles’ z’Icyongereza, kandi uburenganzira bwayo bugenzurwe ahanini n’Abanyarwanda cyangwa abatuye mu gihugu.

Abashaka gutanga filime bazageza inyandiko zisabwa bitarenze tariki 31 Kanama 2025, bakoresheje email: rwandaoscars@moya.gov.rw

Abagize Komite n’ibyo bakora

1. Marie France Niragire

Ni Perezida w’Inama y’Igihugu y’Abahanzi mu Rwanda (Rwanda Arts Council) kandi akaba ari we uyoboye Komite y’u Rwanda ishinzwe guhitamo filime zizaserukira igihugu mu bihembo bya Oscars.

Ni inzobere mu guhanga ibitekerezo mu itangazamakuru n’umuco, afite uburambe mu gukora no kuyobora filime na Televiziyo, ndetse no mu kwandika inkuru (screenwriting).

Azwi kandi nk’umukinnyi wa filime, umuyobozi ndetse n’ukora filime (producer), wamenyekanye cyane mu ruhare nyamukuru muri filime ‘Urudasanzwe’ na ‘Inzozi’.

Yashyize imbaraga mu guharanira ko abagore bahabwa ijambo mu ruganda rwa sinema, anashyigikira impano nshya no guteza imbere filime nk’igisubizo cy’uburezi, komora imitima no guhindura imibereho.

 

2. Hope Azeda

Ni umwanditsi w’ikinamico, umuyobozi w’amakinamico, ndetse n’umushinga wa Mashirika Performing Arts and Media Company. Yagize uruhare mu guhitamo abakinnye muri filime nka Sometimes in April, Shake Hands with the Devil na Our Lady of the Nile. Ni na we washinze anategura iserukiramuco Ubumuntu Arts Festival.

Ni umwe mu banyamuryango ba Africa Leadership Initiative, kandi yahawe ibihembo birimo McNulty Prize, CEO Global Award, na Segal Centre Civic Engagement Honour. Anabarizwa mu muryango Global Public Diplomacy Network (GPDNet).


3. Myriam U. Birara

Ni umunyabugeni (painter) ufite ubuhanga mu kugaragaza ubuzima bwa muntu n’umuco mu buryo bwimbitse. Filime ye ngufi ‘Imuhira’ yerekanwe mu irushanwa muri Locarno Film Festival mu 2021.

Filime ye ya mbere ndende, The Bride, yatsindiye ibihembo byinshi kandi yerekanwe mu marushanwa akomeye nka Berlinale, FESPACO, BFI London, na Marrakech.

Afite umwihariko mu buryo bwo kwerekana inkuru z’abantu ku buryo bworoshye ariko bufite ubusobanuro buhambaye, ashingiye ku bitekerezo n’ubuzima bw’Abanyarwanda.


4. Kantarama Gahigiri

Ni umunyarwandakazi ukora filime, wandika akanayobora, wanyuze mu mahugurwa n’ibigo bikomeye nka La Fabrique Cinéma (Cannes) na Realness.

Ibikorwa bye bikora ku nsanganyamatsiko zerekeye ikiremwamuntu, ubwigenge, n’uko abantu bahagararirwa mu bikorwa bya sinema.

Filime ye Terra Mater yahataniye ibihembo muri Swiss Academy Award kandi yegukanye ibihembo mpuzamahanga birenga 55.

Filime ye ngufi Ethereality ivuga ku kwimuka no gushaka aho umuntu yibona, yegukanye Golden Foal Award muri FESPACO. Imirimo ye iherutse ireba cyane ihuriro riri hagati y’ubukoloni, imibereho y’abantu mu bukungu, n’imihindagurikire y’ibihe. 

5. Jones Kennedy Mazimpaka

Ni umuhanzi w’inararibonye mu gukina filime no kuyobora, ufite uburambe bw’imyaka irenga 50. Yagaragaye muri filime zisaga 50 zo mu Rwanda no mu mahanga, ndetse yakinnye mu marushanwa n’imikino y’ikinamico (plays) hafi 60, harimo n’iyigisha ibijyanye no kwirinda indwara cyangwa kwimakaza ubutumwa bw’imibereho myiza.

Nk’umuyobozi, yayoboye imishinga myinshi ya filime n’ikinamico. Afite uruhare runini mu gutoza no guhugura abahanzi bashya mu gihugu, bityo akagira uruhare rukomeye mu kubaka indangagaciro z’umuco w’u Rwanda no guteza imbere urubyiruko mu buhanzi.

6. Aimé Philbert Mbabazi Sharangabo

Yeguriye ubuzima bwe Cinema. Yatsindiye ibihembo kandi ni umwe mu bashinze IMITANA, kompanyi ikorera i Kigali ikaba n’icumbi rya Kigali Cine Junction Film Festival.

Yize muri HEAD–Genève. Filime ye ya mbere ndende Minimals in a Titanic World yerekanwe bwa mbere muri Berlinale 2025.

Filime ye ngufi I Got My Things yegukanye igihembo nyamukuru muri Oberhausen Festival (yemerewe na Oscars).

Ibihangano bye byerekanwe mu marushanwa mpuzamahanga arenga 70, harimo Rotterdam, Visions du Réel na Clermont-Ferrand. Ni umwe mu banyuze muri Berlinale Talents na Locarno Filmmakers Academy, azwi nk’ijwi rifite umwihariko mu gusobanura inkuru muri sinema nyafurika y’iki gihe.

7. Wilson Misago

Ni umuyobozi ukomeye mu itangazamakuru, umushoramari, unakora filime wahanze kandi uyobora Zacu Entertainment Ltd, kompanyi y’imbere mu Rwanda mu gukora amashusho ubu ikaba iri muri CANAL+ Group.

Mu 2017 yashinze Zacu TV, urubuga rwa mbere rwa VoD mu Rwanda, rwaje guhinduka shene yihariye kuri cinema mu Kinyarwanda.

Yayoboye inyaRwanda Ltd atanga umusanzu ukomeye mu iterambere ry'umuziki nyarwanda. Yayoboye izamuka ry’ikorwa ry’amashusho y’imbere mu gihugu uva ku masaha 40 kugera hejuru ya 160 ku mwaka.

Yakoze uruhererekane rwa filime zizwi nka Seburikoko, City Maid, na Kaliza wa Kalisa. Yashinze kandi atangiza AFRIFAME, ikora ibijyanye no gufata amafoto.


8. Elodie Mumhoreze

Ni inararibonye mu bijyanye no kwamamaza no guhuza ibirango mu Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Iterambere (RDB), aho kuva mu 2023 ashinzwe gufasha muri gahunda ya ‘Visit Rwanda’ kumenyekana ku rwego mpuzamahanga binyuze mu bukangurambaga no gutanga inkuru zigaragaza umuco n’inganda ndangamuco z’u Rwanda.

Afite ubumenyi mu itangazamakuru n’itumanaho, akoresha ubumenyi bwa siyansi n’ubunararibonye mu gusobanura uko filime, televiziyo n’uburyo bwo gutanga inkuru bishobora guhindura imyumvire y’umuco. 

9. Didacienne Nibagwire

Azwi nka Dida, ni umushoramari mu buhanzi, umwanditsi, n’umuyobozi w’ibikorwa by’ubuhanzi ufite uburambe burenga imyaka 10 mu myidagaduro no muri sinema mu Rwanda.

Ni we washinze IYUGI Productions kandi afatanyije gushinga L’Espace, ahantu hahurira ibikorwa by’ubuhanzi butandukanye i Kigali.

Yakoze kuri filime zatsindiye ibihembo nka Petit Pays, Le silence des mots, ndetse na Father’s Day (Berlinale Encounters 2022). Ayobora n’imishinga igamije guhuza urubyiruko n’abakuru binyuze mu buhanzi. Akora ubuhanzi ahuza ubushakashatsi ku muco n’ingaruka ku buzima bw’abantu.

10. Ruzindana Rugasa

Ni inzobere mu itumanaho no mu micungire y’umurage n’umuco, afite uburambe burenga imyaka 15 mu itangazamakuru no mu guteza imbere inganda ndangamuco.

Ni umujyanama wa Minisitiri w’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi, mbere akaba yarayoboraga itsinda rya Leta rishinzwe imikoranire mu itumanaho.

Afite impamyabushobozi mu micungire y’ubuhanzi, politiki y’umuco no gushinga imishinga irambye mu nganda ndangamuco. Afasha guhuza politiki rusange na guhanga udushya mu muco kugira ngo urubyiruko, umuco n’inkuru z’umurage w’u Rwanda zimenye ku rwego mpuzamahanga.


11. Kivu Ruhorahoza

Yatsindiye ibihembo mpuzamahanga kandi akaba n’umunyabugeni mu mashusho (visual artist).

Ibihangano bye byerekanwe mu marushanwa akomeye nka Sundance, Berlinale, TriBeCa, IDFA, Melbourne, na Venice, ndetse no mu bigo bikomeye nka MoMA i New York.

Yabaye Stewart McMillan Fellow mu gihe cya 2022–2023 kandi akorana n’ikigo Hutchins Centre muri Kaminuza ya Harvard.

Filime ze zikomeye zirimo Of Heroes and Villains (izaza), Father’s Day (Berlinale 2022), Europa (IDFA 2019), Things of the Aimless Wanderer (Sundance 2015), na Grey Matter (TriBeCa 2011).


12. Eugene Safali

Ni inzobere mu gufata amajwi (sound mixer) mu ruganda rwa filime na televiziyo, afite uburambe bw’imyaka 20.

Yagize uruhare mu gukora amajwi ya filime zikomeye nka The 600, Inkotanyi, No U Turn, Imfura, Father’s Day, Neptune Frost, ndetse na Alkebulan.

Akazi ke kagaragaye mu marushanwa nka Berlinale, Sundance, Tribeca, na FESPACO. Yakoranye na Canal+ Afrique, National Geographic, na Voyage mu mishinga yakorewe hirya no hino muri Afurika, amenyekana nk’inararibonye mu majwi y’amashusho ku rwego mpuzamahanga.

 

13. Trésor Senga

Ni ‘Producer’, unafite mu biganza umushinga wa Mashariki African Film Festival. Kuva mu 2012, yaharanira iterambere rya sinema yo muri Afurika y’Iburasirazuba abinyujije muri kompanyi ye Mashariki Pictures Ltd ndetse nk’Umuyobozi w’Akarere wa FEPAFCA.

Yakoze kandi ayobora filime zerekanwe muri Afurika no mu Burayi, ndetse yakunze gutumirwa mu nkiko z’amafirime (festival juries).

Mu 2023 yatangije Kigali International Film and Content Market akanakora The Greenland series. Ayobora kandi umushinga LET’S KNOW uterwa inkunga na EU, uha amahugurwa urubyiruko rw’Abanyarwanda 400 mu bijyanye na filime. 

14. Chance Tubane

Afite impamyabumenyi mpuzamahanga mu Itumanaho n’Imibanire n’Abaturage (PR) yakuye muri Kaminuza Gatolika ya Louvain.

Ni umurwanashyaka uharanira guteza imbere uburinganire, gufasha urubyiruko no kurengera uburenganzira bwa muntu bijyanye n’intego z’iterambere rirambye (SDGs).

Yakoze mu rwego rw’igihugu n’urw’amahanga akorana n’imiryango nka UN na Women for Women International. Yayoboye imishinga ifite ingaruka nk’ubukangurambaga TunyweLess bwo kurwanya kunywa inzoga nyinshi, TOHOZA.com, na ECWIPD ifasha abagore bakora mu buhanzi.

 

15. Annette Uwera Uwizeye

Ni producer wa filime, umwanditsi, n’umugira inama mu by’ubuhanzi, wiyemeje gutanga inkuru no kubaka ubushobozi mu rwego rwa sinema.

Ni we washinze A Wize Media na NANO Studios Africa zimaze imyaka irenga 15 zikorera mu Rwanda. Ibihangano bye bikomeye birimo The 600, The Story of Us, Africanda, na Coexist.

Yitabiriye Berlinale kandi ari umwe mu banyuze muri gahunda ya Korea–Rwanda Film Capacity Building Program.

Yanditse kandi igitabo cy’amahugurwa (TVET training manual) ku bufatanye na GIZ Eco-Emploi. Yabaye umucamanza mu marushanwa ya URUSARO na MAAFF, akanahuza imishinga minini y’umuco mu karere.


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...