Niba waritegereje neza ku
mu makarito yabaga apfunyitse yabaga apfunyitsemo amavuta n’amasabune ya Claire
cyangwa se imodoka ya Sulfo yaraguciye mu maso uribuka neza umukobwa w’inseko
nziza wari uriho.
Benshi baravutse bakura
bakaraba bakoresha isabune bakanisiga amavuta ya Claire ndetse bamwe bazi ko
uyu mukobwa ari we witiriwe ibi bikoresho by’isuku.
Ese
koko Claire yabayeho? Ni muntu ki?
Sulfo ni uruganda
rukorera mu Rwanda kuva mu 1962. Byanze
bikunze ababona ifoto iri ku mavuta n’isabune bya Claire batekereza ko yari
umukobwa w’umunyarwandakazi wari ufite ubwiza bw’agahebuzo mu bihe bya kera
nyamara siko biri.
Ubundi iyi foto ni iya Anne
Marie Ndenzako akaba yari igikomangoma cy’u Burundi. Ni umukobwa w’umwami
Mwambutsa IV Bangiricenge akaba n’umwishywa w’igikomangoma Louis Rwagasore.
Ni we Murundikazi wa
mbere wakoreshejwe mu kwamamaza ibicuruzwa ku rwego mpuzamahanga mu 1980. Bivugwa
ko Anne Marie Ndenzako yasinye amasezerano yo kwamamaza ibikoresho bya Claire
ubuziraherezo.
Anne Marie Ndenzako uri
mu myaka 60 akaba atuye mu gihugu cy’Ububiligi aho yagiye gutura ubwo bahungaga
igihe abo mu muryango we bicwaga.
Umuryango w’umwami
Mwambutsa wavukagamo abakobwa beza dore ko na mushiki we witwa Esther Kamatali
yabaye umunyarukakazi wa mbere wamuritse imideli mu Bufaransa aho yakoranya n’abahanga
imideli bakomeye nka Christian Dior na Yves Saint Laurent.

Anne Marie Ndenzako amaze kugera mu za bukuru
Esther Kamatali nyirasenge wa Anne Marie Ndenzako nawe yabaye umunyamideli ukomeye