Sarah Le Brocq afite ubuhamya bwihariye ku mpinduka iyi miti ishobora gutera. Yabanye n’ikibazo cy’umubyibuho ukabije mu gihe kinini cy’ubuzima bwe, agerageza indyo zitandukanye. Ati: “Icyo nabonaga cyose kivugwa, narageragezaga ntekereza ko cyamfasha.” Gusa, ibiro byagarukaga buri gihe.
Nyuma yo gufata iyi miti mu gihe kirenga imyaka ibiri, yabashije kugabanya ibiro hafi 51. Ati: “Natangiye kutongera gutekereza ku biryo buri gihe. Nabonye imbaraga nyinshi, nkora n’ibyo ntashoboraga gukora mbere… byampaye ubwisanzure bushya mu buzima.”
Muri iki gihe, abantu benshi barimo gukoresha imiti nka semaglutide na tirzepatide, izwi cyane nka Ozempic na Mounjaro. Biteganyijwe ko abazayikoresha bazarushaho kubona impinduka, cyane ko hari n’indi miti mishya iri kuza, harimo n’iyo kunywa aho kuba iyo guterwa inshinge.
Abahanga bavuga ko iyi miti iri gufungura igice gishya mu kuvura umubyibuho ukabije. Hari abayifata nk’igisubizo gikomeye cyane mu kuvura iki kibazo. Ariko hari n’abandi baburira ko hatagomba kwirengagizwa impinduka mu mibereho, kuko iyo umuntu aretse kuyifata, ibiro bishobora kugaruka vuba.
Iyi miti igabanya ubushake bwo kurya, yigana imikorere y’imisemburo ibwira umubiri ko wahaze. Ikoresha imisemburo nka GLP-1 na GIP, ifasha kugabanya inzara no kugenzura uko umubiri ukoresha ibiryo.
Abayifata batangira kubona impinduka mu byumweru bya mbere. Mu gihe cy’amezi agera kuri 18, umuntu ashobora kugabanya hagati ya 14% na 20% by’ibiro bye. Gusa hari bamwe batabona impinduka igaragara.
Abahanga bagaragaza ko abantu benshi bareka iyi miti nyuma y’igihe runaka, bitewe n’igiciro cyayo cyangwa kutifuza kuyifata igihe kirekire. Ariko iyo bayiretse, ibiro akenshi biragaruka, ndetse rimwe na rimwe bikiyongera vuba kurusha uko byagabanutse.
Impamvu ni uko umubiri usubira ku mikorere isanzwe, harimo kongera ubushake bwo kurya no kugabanya uko utwika ingufu. Hari n’ikindi cyitwa “food noise”, aho umuntu agaruka ku gutekereza cyane ku biryo.
Nubwo iyi miti ifasha, abahanga bavuga ko igomba kujyana n’impinduka mu mibereho n’imirire. Kurya indyo yuzuye, gukora siporo no guhindura imyumvire ni byo bituma ibisubizo biramba.
Hari impungenge ko bamwe bayifata nk’igisimbura impinduka mu mibereho, nyamara iyo izo mpinduka zidakozwe, bishobora guteza ibibazo nko kubura intungamubiri zihagije cyangwa gutakaza imitsi y’umubiri.
Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima (OMS) rivuga ko iyi miti yonyine idashobora gukemura ikibazo cy’umubyibuho ukabije. Hakenewe n’izindi ngamba zirimo guhindura imirire, gukora siporo no gushyiraho ibidukikije byorohereza abantu guhitamo ubuzima bwiza.
Nk'uko bitangazwa na BBC, abahanga mu by'ubuzima bemeza ko umubyibuho ukabije ari indwara ishobora kugaruka, bityo ko kuyivura bisaba uburyo burambye burenze gufata imiti gusa.
Ingaruka zishobora kubaho
Iyi miti ishobora kugira ingaruka zirimo ibibazo byo mu gifu, kuribwa mu nda, cyangwa izindi ngaruka nko kurwara pancreas cyangwa kugira amabuye mu rwungano ngogozi. Hari n’impungenge ku gutakaza imitsi ku bantu badakora siporo.
Nubwo bimeze bityo, ku bantu bafite ibibazo bikomeye by’umubyibuho ukabije, inyungu zayo zishobora kuruta ingaruka, cyane cyane mu kugabanya ibyago by’indwara zikomeye nk’indwara z’umutima, kanseri na stroke.
Ubushakashatsi buracyakomeje, kandi hari imiti mishya iri kugeragezwa ishobora gutanga umusaruro urenzeho. Hari n’indi ishobora kugabanya ibiro ku kigero kiri hejuru cyane. Ariko abahanga bavuga ko iyi miti ari kimwe mu bikoresho byo kurwanya umubyibuho ukabije, atari igisubizo cyonyine.
Intego nyamukuru ni ugushyiraho uburyo bufasha abantu guhitamo ubuzima bwiza, kugira ngo n’igihe baretse imiti, bakomeze kubungabunga ubuzima bwabo. Ni ingenzi ko umuntu atekereza neza mbere yo gutangira iyi miti, akayifata afatanyije n’impinduka mu mibereho, kugira ngo agere ku bisubizo birambye.
