Prophet Ernest ni umushumba uzwiho gutanga inyigisho zubaka abantu, zibashishikariza gukunda Imana no kuyubaha, gukunda umurimo no gukorera Imana n’umutima wabo wose.
Uyu mushumba avuga ko kimwe mu by’ibanze bishobora gufasha umuntu kuzamurwa n’Imana ari uguca bugufi no kubaha Uwiteka, aho kwishyira hejuru kubera impano, ubushobozi cyangwa ibyo umuntu yaba amaze kugeraho.
Prophet Ernest yifashishije umurongo wo muri Bibiliya mu gitabo cy'Imigani 22:4, ugira uti: “Uwicisha bugufi, akūbaha Uwiteka, ingororano ye ni ubukire n’icyubahiro n’ubugingo.”
Yavuze ko umuntu akwiye guhora yibuka ko nta murimo cyangwa ubushobozi yihariye ku buryo yakumva ko nta wundi wabishobora, ahubwo ko akwiye kumenya ko hari undi wabikora ndetse hakaba n’igihe yabikora neza kurusha uko we yabikoraga.
Mu kiganiro yagiranye na Isimbi Tv ikorera kuri Youtube, Prophet Ernest yagize ati: “Igihe cyose, aho uri hose, jya umenya ko ibyo ukora hari undi wabikora, kandi burya iyo hageze hari igihe yabikora neza kurusha uko wowe wabikoraga.”
Iyi mpuguro ye yibutsa abantu ko ibyo bagezeho bidakwiye gutuma kwishyira hejuru cyangwa gusuzugura abandi. Ahubwo umuntu akwiye kumenya ko impano, ubushobozi n’amahirwe afite ari ibyo gukoresha neza, yubaha Imana no guha agaciro abo akorana nabo.
Prophet Ernest yasabye abantu kutitakariza icyizere ngo bumve ko byarangiye. Yavuze ko hari igihe umuntu ashobora kunyura mu bihe bikomeye, akabona nk’aho amahirwe ye yose yashize cyangwa ko ibyo yari yizeye bitakiriho.
Yibukije abantu ko n’iyo umuntu yaba ageze aho yiheba akavuga ati “byarangiye,” adakwiye kwemera ko ari iherezo ry’urugendo rwe. Ati: “Hari igihe umuntu agera akiheba akavuga ngo byarangiye. Oya, ntabwo hejuru hashize.”
Ubu butumwa bwe burasaba umuntu gukomeza kwizera Imana, gukora cyane, guca bugufi no kudacika intege, kuko ibihe umuntu arimo uyu munsi bidasobanuye ko ari byo azabamo ejo. Aha ni ho ahera yisunga umurongo wa Bibiliya uvuga ko ingororano yo guca bugufi ari icyubahiro n'ubugingo.
Prophet Ernest Nyirindekwe uzwiho impano y'ubuhanuzi, we n’umugore we Agnes Mutegwaraba bari mu byishimo byo kwibaruka umwana wa kane w’umuhungu. Uyu mwana bamwibarutse ku wa 20 Nzeri 2026, bakaba baramwise Edeni Eze Ethan Luxen.

Prophet Ernest yibukije abantu akamaro ko guca bugufi, kubaha Imana no kudatwarwa n’ibyo umuntu agezeho

Prophet Ernest n'umugore we baherutse kwibaruka umwana wa kane
