Ku wa Mbere ni bwo ikipe ya Kiyovu Sports
yatsinze Gicumbi FC mu mukino wo ku munsi wa 14 wa Rwanda Premier League
2025/2026 ibitego 4-1 kuri Kigali Pele Stadium. Nyuma y’uyu mukino, umutoza wa Kiyovu
Sports yagarutse ku ikipe bafite avuga ko ari iy’abakinnyi bato.
Ati: ”Urebye dufite ikipe y’Abana bakiri bato, urebye
mu bakinnyi 11 twatangije uyu munsi harimo abanyamahanga batatu gusa.
Gukinisha abanyamahanga batatu ugiye gukina n’ikipe ifite abanyamahanga 8 ni
ikintu gikomeye”.
Yavuze ko ibanga ryo gukinisha aba bakinnyi bakiri bato bagatanga umusaruro ari ukubaha icyizere nta kindi. Ati: ”Ibanga ni ukubaha icyizere, ukabereka ko ibintu byose bishoboka nabo bashobora gukina umupira.
Rero iyo umutoza abazamuriye icyizere nabo barakizamurira. Ikintu tubabwira ni
ugukora cyane ubundi umuntu akabaha umwanya n’amabwiriza kigira ngo bashobore
kumenyera bagire icyo cyizere”.
Haringingo yavuze ko nyuma y’uko batsinze Gicumbi FC
ubuyobozi bwemereye abakinnyi agahimbazamusyi karuta ako basanzwe babaha.
Yavuze ko ku mukino bazakurikizaho wa Police FC ari
umukino ukomeyeye ndetse ko Police FC y’ubu itandukanye n'iyo yabereye umutoza.
Ati: ”Ikipe ya Police FC nabayemo n'iy’ubu
ziratandukanye. Nayibayemo ikinisha Abanyarwanda gusa ariko ubu ni ikipe mu
bakinnyi 11 muribo 8 baba ari Abanyamahanga. Niyo mpamvu iri imbere ku rutonde
rwa shampiyona. Ni ikipe ifite abakinnyi bakomeye, ifite abakinnyi bafite
uburambe. Ni umukino ukomeye kuri twebwe, tugiye kwitegura turebe ko ku mukino
tuzakina twashobora guhangana nabo”.
Uyu mutoza agaruka ku mikino ibanza ya shampiyona
ibura umukino umwe ngo irangire, yavuze ko kuri bo ibyo bamaze kugeraho biruta
ibyo bari biteze.
Ati: ”Twatangiye turi mu bibazo dutira abakinnyi
benshi bakiri bato, navuga ko icya mbere kwari uguha ikipe umutekano ngo turebe
ko twajya mu myanya 8 ya mbere, nubwo umukino wa nyuma w’imikino ubanza utaraba
nibaza ko ibyo twari twiteze twagize ibyiza kurushaho”.
Kugeza ubu ikipe ya Kiyovu Sports iri ku mwanya wa 4 n’amanota 26 nyuma y’imikino 16 imaze gukina.
