Abahanga mu gusobanura ibyiyumviro n’amarangamutima basobanura ko, kubeshwa urukundo bishobora gutuma umuntu yiyanga akaba yanakwiyahura igihe asanze yaremerewe ibidashoboka.
Bamwe basobanukirwa ko badakunzwe nyamara bitewe n’urwego bakunze ho, bagahitamo kwihambira ku bakunzi babo kugira ngo batabura, bagahitamo kubeshywa aho kubabura, nubwo rimwe na rimwe byitwa uburwayi cyangwa kunanirwa kugenzura uburyo bakundamo.
Ikinanyamakuru Healthline cyatangaje ibyo wazirikana nyuma yo kuvumbura ko uwo wakundaga yakubeshyaga atagukunda mugatandukana:
1. Kwiyibagiza ibintu byose bimwerekeyeho
Abantu baba baragiranye ibihe bitandukanye bimwe bigahinduka nk’urwibutso. Bamwe baratandukana ariko kwibagirwa ibyo banyuranyemo bikabananira bikaba byatuma banarwara indwara zirimo Igifu, agahinda gakabije, kunanirwa kurya, kumva bakomeza gukurikirana amakuru y’abo bantu n’ibindi.
Batangaza ko byumwihariko umuntu wageregeje kugukinisha akubeshya urukundo, aba atakwifuriza ibyiza cyangwa se akaba yarahuye n’ibindi bibazo bitandukanye byamutera guhinduka.
Bati " Igihe wahuye n’icyo kibazo uba ukeneye kwitonda ugatekereza ibyo wakora mu mwanya wose wahaga umukunzi wawe wakubabaje, bikaguhuza bikakurinda kwitekerezaho ".
2. Tekereza ku mubiri wawe
Batangaza ko guhugira ku ntekerezo z’uburyo wakwita ku bwiza bwawe, kwita kubyakongerera gusa neza yaba ku ruhu cyangwa mu mubiri wawe. Abantu benshi bariyanga bakumva kwangwa n’abakunzi bisa nkaho isi ibarangiriyeho, nyamara byose bigahindurwa n’intekerezo.
Ni ngombwa kwiyitaho no kwikunda ugakura intekerezo ku hashize ugatangirana nibishya.
3. Ntugatekerezeko urazongera gukunda ukundi
Bitewe n'ibikomere umuntu arihandagaza agashyira akadomo ku rukundo rwe akivugirako atazongera gukunda. nyamara urukundo ruhorana umwimerere warwo iyo wateye intambwe yo kugerageza birakunda.
Gutakaza urukundo rwawe bigaragaza intege nke.Ushobora gutakaza icyizere umuntu yakubabaje ariko iyo wongeye gutera intambwe ukunda byose bigaruka mu buryo.
4. Akira ibihe byose
Batangazako, mu buzima tugira ibihe bitandukanye harimo ibyishimo n'umubabaro. Bamwe bihagaraho bakanahakana ko bababaye kandi bigaragara no mu maso.
iki kinyamakuru cya Healthline cyanditse kiti" Ntukirengagize uko wiyumva. Umujinya, uburakari,kumva wifuza kuba wenyine n"ibindi byakire mu gihe runaka gusa ntibiguherane".
Batanga inama ivuga ko, uwahuye n'iki kibazo yahugira no mu bindi bimufasha kwiyakira vuba nko kureba filime zigarura icyizere mu muntu, gusoma ibitaho, gutindana n'abantu ukunda n'ibindi byongera ibyishimo.
5. Gukora cyane
Gukora cyane bihuza umuntu bikamurinda gutekereza ku bitagira umumaro. Uretse kuba biganisha ku iterambere ryawe binatuma utekereza inshingano kuruta urukundo wabuze.
Igihe watandukanye n'uwakubeshye urukundo zirikana ko uzengurutswe n'abantu amagana bagukunda ukanyurwa, wiyizere, wikunde, wiyubake.