Mu
Rwanda, iki kibazo kirimo gufatwa nk’icy’ibanze mu mibereho y’abaturage
n’ishingiro ry’ubukungu bw’igihugu, cyane cyane muri iki gihe u Rwanda rukomeje
kwakira inama mpuzamahanga n’ibikorwa binini bihuriza hamwe abashyitsi baturutse
hirya no hino ku isi.
Impamvu
umutekano w’ibiribwa ari ingenzi si ukubera gusa kurinda ubuzima bw’abantu,
ahubwo ni n’uburyo bwo kubaka ubukungu burambye. Ibiribwa bidafite ubuziranenge
bishobora gutera indwara zinyuranye, kugabanya imbaraga z’abaturage no gutera
igihombo ku rwego rw’ubukungu.
Iyo
ibiribwa bidafite umutekano bihinduka ikibazo rusange, igihugu cyose gihura
n’igihombo mu mibereho n’ubukerarugendo, cyane cyane mu gihe cyo kwakira
abashyitsi mpuzamahanga.
Abaguzi
nabo bafite uruhare rukomeye mu kurinda umutekano w’ibiribwa. Ni ngombwa ko
bagira ubumenyi buhagije ku byo barya, uburyo bikozwemo, ndetse n’aho
byaturutse.
Ubumenyi
nk’ubu butuma umuntu ashobora gutandukanya ibiribwa bifite ubuziranenge
n’ibishobora kubangamira ubuzima bwe. Guhugura abaturage ku kumenya gusoma
ibyanditse ku bipapuro by’amasosiyete, ibirango by’ubuziranenge cyangwa itariki
y’iherezo ry’ibiribwa (expiry date) ni kimwe mu bisubizo bigaragaza uburyo bwo
kurengera ubuzima.
Amategeko
n’amabwiriza agenga ubuziranenge bw’ibiribwa ni indi nkingi ikomeye. U Rwanda
rufite inzego zifite inshingano zo kubungabunga umutekano w’ibiribwa, zirimo
Rwanda Inspectorate, Competition and Consumer Protection Authority (RICA)
n’Ikigo cy’igihugu gitsura ubuziranenge RSB (Rwanda Standards Board). Izi nzego
zombi zishyira imbere gahunda zigamije gusigasira ubuzima bw’abaturage
n’iterambere ry’inganda.
Mu
nama ya ISO iherutse kubera i Kigali, RSB yagaragaje ko gahunda ya “Zamukana
Ubuziranenge” ari intwaro ikomeye ifasha ibigo bito n’ibiciriritse kubona
ibirango by’ubuziranenge.
Umuyobozi
wa Zamukana Ubuziranenge muri RSB, Ndahimana Jerome, yagaragaje ko ubwo iyi
gahunda yatangizwaga mu 2017 ibigo bitandukanye bitari byakamenye iyo ari yo
ndetse ubwitabire bwari bucyeya cyane, ibyagiye bihinduka uko imyaka yagiye
yisunika.
Ati
“Dutangira iyi gahunda ya Zamukana Ubuziranenge mu 2017 twari dufite imbogamizi
zitandukanye ndetse zimwe zishingiye ku bo twagombaga gufasha ariko gahoro
gahoro uko kugera ku nganda nto zagendaga zumva akamaro kayo byagendaga
bihinduka. Ubu tuvugana twashoboye kugera ku nganda nto n’iziciriritse zigera
ku 1000 ndetse muri izo nganda hari nyinshyi zagiye zibona ibirango
by’ubuziranenge.”
RSB
imaze gutanga ibyemezo by’ubuziranenge ku nganda nto n’iziciriritse zisaga
1000, binyuze muri gahunda y’ubufasha ku bikorera bashaka kuzamura ubuziranenge
bw’ibiribwa byabo.
Ku
ruhande rwa RICA, bakomeje gukangurira abaguzi kudahumbya ku biribwa bitagira
ibirango by’ubuziranenge, kuko ari byo bituma umuntu amenya neza ko icyo arya
cyagenzuwe.
Mu
rwego rw’ubuhinzi, u Rwanda rukomeje gukangurira abahinzi gukoresha uburyo bwemewe
bwo gusarura no kubika ibiribwa, no kugendera ku mategeko y’isuku. Ubu buryo
bwunganira gahunda za Halal, HACCP (Hazard Analysis and Critical Control
Points), n’izindi ngamba zemewe ku rwego mpuzamahanga zigamije kugenzura
ubuziranenge bw’ibiribwa mu ruganda no mu isoko.
Kuba
u Rwanda ruri kwakira inama mpuzamahanga zinyuranye, ndetse na Gahunda ya
#VisitRwanda imaze gutera imbere, bituma umutekano w’ibiribwa urushaho gufatwa
nk’ubutumwa bw’igihugu ku rwego mpuzamahanga.
Amahugurwa
n’ubukangurambaga bigamije gukangurira abacuruzi n’abatunganya ibiribwa
gukurikiza amabwiriza y’ubuziranenge birakomeje, kugira ngo buri wese ugera mu
Rwanda asange igihugu gifite isuku, umutekano n’uburyo bwo kubungabunga ubuzima
binogeye isura yacyo.
Umutekano
w’ibiribwa rero si inshingano z’inzego z’ubuzima gusa, ahubwo ni gahunda
rusange isaba ubufatanye bw’abaturage, abacuruzi, abahinzi, inganda ndetse
n’inzego zose za Leta. Ni umusingi w’ubuzima bwiza n’iterambere rirambye,
ndetse ni n’ubutumwa bwiza bugeza ku bashyitsi bose bagerera mu gihugu cy’u
Rwanda.