Gutembera neza kw’amaraso byongera umwuka mwiza ndetse n’intungamubiri bigera mu bice by’umubiri bitandukanye. Ibiribwa umuntu arya bigira ingaruka mu migendere/imitemberere y’amaraso. Ushobora kurya ibitera imigendere myiza y’amaraso.
Ariko hari n’ibindi wakora kugira ngo amaraso akomeze kugenda neza nko gukora siporo, kunywa amazi ahagije buri munsi, kugira ibiro bikwiye, kwirinda kunywa itabi, byose byongera imigendere myiza y’amaraso. Indyo nziza n’imyitwarire myiza bigabanya ibyago byo kuvura kw’amaraso.
Bimwe mu biribwa bigabanya ibyago byo kuvura kw'amaraso ni ibi:
1.Tungurusumu
Tungurusumu ikize ku cyinyabutabire cyiza cyitwa allicin, gifasha imitsi itwara amaraso kwirekura (relax). Abantu bakunze kurya tungurusumu bagira amaraso atembera neza mu mutima.
Iyo amaraso atembera mu buryo bworoshye mu mutima, ibi bigabanyiriza imvune umutima. Umuvuduko w’amaraso uragabanuka mu gihe umutima utavunwa no kohereza amaraso.
2.Turmeric
Turmeric ni ikirungo gifite ibara ry’umuhondo gikunze gukoreshwa mu gutegura amafunguro. Iki kirungo kivana ibara ryacyo ry’umuhondo wa zahabu ku kinyabutabire cyibamo cyitwa curcumin.
Curcumin yongera ingano ya nitric oxide, ituma imitsi y’amaraso yaguka. Igihe imitsi yagutse, amaraso atembera byoroshye akagera ku mutima, ubwonko, imikaya, n’izindi ngingo.
3. Epinari
Mu gihe ufite ikibazo cy’umuvuduko w’amaraso, shaka epinari. Uru ruboga rwatsi rukize kuri nitrate. Umubiri wa muntu uhindura nitrate mo nitric oxide ifasha imitsi kwaguka igatwara amaraso neza kandi mu buryo bworoshye. Ushakashatsi bwagaragaje ko kurya epinari bifasha imijyana (arteries) kwirekura (flexible) bikagabanya umuvuduko w’amaraso.
4.Tangawizi
Sante Plus Mag, itangaza ko abantu benshi baziko tangawizi ifasha mu igogora, kuvura ikirungurira no kugabanya isesemi, ariko inafasha mu mitemberere y’amaraso, kuko na yo ifasha mu kwagura imitsi igendamo amaraso bikagabanya umuvuduko w’amaraso.
