Ibyo kurya 10 bituma ubwonko bukora neza

Ubuzima - 26/09/2021 1:30 PM
Share:

Umwanditsi:

Ibyo kurya 10 bituma ubwonko bukora neza

Mu buzima bwacu bwa buri munsi, ibyo dukora byose biyoborwa n’uko dufite ubwenge buzima, kandi bukora neza. Gukora neza k’ubwonko akenshi binaturuka kubyo kurya nk’uko hari ibiryo runaka bifasha ubwonko gukora neza. Menya ibyo kurya byagufasha gukomeza kubungabunga ubwonko bwawe.

Ibyo kurya 10 bituma ubwonko bukora neza:

1. Amafi

Amafi ya salmon, mackerel, tilapia, sardines n’izindi zikungahaye kuri bya binure bya omega-3, birimo DHA (Docosahexaenoic acid).

Iyi DHA mu bwonko ni ingenzi cyane, kuko ituma uturandaryi two mu bwonko dukora neza. Twibutse ko iyo akarandaryi kamwe kangiritse kadasimburwa.

2. Imboga rwatsi 

Imboga zinyuranye nka epinari, broccoli, imbwija, dodo n’izindi ni isoko nziza ya vitamini E na B9. Vitamini B9 ishwanyaguza homocysteine, iyi ikaba izwiho gutuma uturemangingo two mu bwonko dupfa ikanatera ibibazo by’umutima. Vitamini B9 ibi byose irabirwanya.

3. Avoka

Avoka ni urubuto rwihariye kuko irimo vitamini zigera kuri 11, muri zo harimo vitamini E izwiho gusukura. Ubushakashatsi bwerekana ko kurya avoka birwanya ibyago byo kurwara indwara ya Alzheimer’s, ikaba ifata ubwonko igatera kwibagirwa aho ushobora no kwibagirwa aho utaha cyangwa izina ryawe.

4. Ibihwagari

Ibi nabyo bikungahaye kuri vitamini E. Muri garama 30 za twa tubuto dukaranze nk’uko ukaranga ubunyobwa, harimo 30% bya vitamini E ukeneye ku munsi. Kubirya gutyo cyangwa gukora agasosi kabyo ni ingenzi mu kongerera ingufu ubwenge.

5. Ubunyobwa

Bwaba ubunyobwa bukaranze, bubisi se cyangwa isosi yabwo, ni isoko y’ibinure na vitamini E. Ibyo binure ni ingenzi, kuko nibyo bikoze ubwonko dore ko ahanini ari ibinure. Ni bwiza rero ku bwonko no ku mikorere y’umutima. Utabonye ubunyobwa wabusimbuza almond (amande).

6. Vino itukura

Ubushakashatsi bugenda bugaragaza ko abantu banywa divayi itukura, ariko ntibarenze akarahure 1 ku munsi, bakagafata nyuma yo kurya, ubwonko bwabo bwibuka cyane kurenza abanywa bakarenza urugero. Si ibyo  gusa kuko alukolo muri rusange ku gipimo cyemewe, ituma ubwenge bushabuka ndetse ukibuka vuba. Hari abavuga ko kunywa inzoga nke mbere y’ikizami ngo bifasha kwibuka no gutsinda, ariko nta bushakashatsi burabyemeza.

7. Inkeri

Inkeri mu moko yazo yose, zaba inkeri zitukura cyangwa izirabura, zifasha ubwonko mu kwibuka no gukora neza. Ibyo zibikora zifasha umubiri gusohora poroteyine zahindutse nk’uburozi, zishobora kwangiza imikorere myiza y’ubwonko.

8. Impeke

Impeke ni ibyo kurya bikungahaye kuri fibres. Iyo tuvuga impeke tuba tuvuga umuceri, ingano, ibigori, utubuto twa sezame, inzuzi z’ibihaza, uburo, amasaka. Ibi byo kurya byo muri ubu bwoko ntibivuze ngo ubirye byonyine, ahubwo bishyirwa mu yandi mafunguro. Ushobora kubinywa mu gikoma, kubirya, bigafasha umubiri gusohora imyanda bityo bikarinda iyangirika ry’imitsi ijyana amaraso mu bwonko.

9. Ibishyimbo

Ibishyimbo mu moko yabyo yose, byaba nyirabukara, mutiki, kiryumukwe, kiryugaramye, lentilles, n’andi moko; biri mu biribwa bikungahaye kuri glucose. Glucose nk’isukari, itera ingufu mu mubiri, kandi ubwonko nicyo gice cya mbere mu mubiri gikoresha ingufu nyinshi. Kubirya bituma ubwonko butananirwa mu mikorere yabwo. Agace k’igikombe ku munsi karahagije

10. Shokola zirabura

Izi chocolat zitandukanye n’izindi kuko zirimo ibirinda umubiri uburozi bunyuranye, ibikangura umubiri, harimo kandi na caffeine nkeya izwiho gutuma umubiri ukora endorphins, zikaba zituma imitekerereze igenda neza cyane.

Gusa ku munsi ntugomba kurenza hagati ya 15g na 30g zayo, kuko iyo ibaye nyinshi bitera ibindi bibazo nanone.

Src:www.healthline.com


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...