Ibyo guhagarika intambara mutegereje tubifata nk’urwenya gusa gusa - Igisirikare cya Israel

Hanze - 31/05/2026 2:05 PM
Share:

Umwanditsi:

Ibyo guhagarika intambara mutegereje tubifata nk’urwenya gusa gusa - Igisirikare cya Israel

Abasirikare b’ihariye ba Isiraheli (IDF) bahishuye ko amasezerano yo guhagarika imirwano muri Gaza isi izi ari urwenya, kuko urugamba rugikomeje hasi ku butaka bashakisha uko bagenzura 70% y’ubutaka bwa Gaza bakava kuri 60% bafite ubu.

Mu makuru adasanzwe amaze gushyirwa ahagaragara n’ibinyamakuru harimo icy’Abanyamerika The Associated Press (AP) n’umuryango Breaking the Silence, nyuma y’uko amasezerano yo guhagarika imirwano atangiye, igisirikare cya Isiraheli cyari cyashyizeho umupaka w’imbere muri Gaza uzwi nka "Yellow Line" (Umurongo w’Umuhondo). Aha ni ho haturuka akaga gakomeye.

Mu ishyamba ry'Inzitane, umusirikare umwe yagize ati: “Amabwiriza twahabwaga n’abayobozi yari asobanutse: ‘Umuntu wese urenze uwo murongo, mumurase kandi mumwice nta kureba uwo ari we.’”

Impfu z'Abasivile, Iperereza rya AP n'imibare ya Minisiteri y'Ubuzima muri Gaza byerekana ko abantu barenga 900 bamaze kwicwa ku mupaka kuva agahenge katangira, barimo abagabo batitwaje intwaro n’abana bakinaga hafi aho.

Aba basirikare bavuze ko uyu murongo utagaragara neza hasi ku butaka, bituma abasivile bawurengaho batabizi. Ingabo za Isiraheli ziri kure mu birindiro zikoresha utudege tutagira abapilote (Drones) zigahita zirasa zishingiye ku "gukeka" gusa. Amabwiriza azwi nka “Eliminate him no matter what” (Mumwice uko byagenda kose) niyo ayoboye abasirikare.

Ku rundi ruhande, igisirikare cya Isiraheli (IDF) kibwira AP ko kidapfa kurasa abasivile ahubwo kibanza kubaburira, kandi ko umuryango wa Hamas ukoresha abasivile n'abarwanyi babo kurenga uwo murongo mbonera kugira ngo bagerageze ubushobozi bw'ingabo za Isiraheli.

Ihangana rya Politiki n'Ibyo Igisirikare cya Isiraheli kivuga

Igisirikare cya Isiraheli (IDF) cyatumiye abanyamakuru ba AP mu gace ka Maghazi mu kureba uwo mupaka, aho cyasobanuye ko cyo kigendera ku mabwiriza akomeye yo kubanza kuburira abantu (warnings) kandi kidapfa kurasa umusivile ubonetse wese.

Minisitiri w’Intebe wa Isiraheli, Netanyahu, aherutse gutangaza ko Isiraheli imaze kugenzura 60% bya Gaza, kandi ko umugambi utaha ari uwo kugeza uwo mubare kuri 70%. Ibi bihita bishimangira ubuhamya bw’abasirikare bavuga ko abakuru b’ingabo zabo banyotewe n’uko intambara yakomeza kuruta ko yahagarara.

Umwanditsi: Jean De Dieu Hasingizweyezu


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...