Gushaka umugabo cyangwa umugore ufite abana, ni
ibintu bishobora guterwa n’impamvu zitandukanye zirimo gupfakara, kubyarana n’uwo
mutashyingiranwe,kubyara mu bwana ukaba umubyeyi imburagihe n’ibindi, ariko
nyuma ukaba watekereza gushinga urugo nuwo wahisemo.
Dore ibyo kuzirikana igihe wifuza gushyingiranwa n’umuntu
wabyayeho:
1. Zirikana
ko abana be bari mu by’ingenzi afite
Benshi bashaka abafasha bamwe bagashyingirwa nk’umuhango
wemewe ukorwa, nyamara bamara kubana, abana bagatangira guhura n’uburibwe bwo
gufatwa nabi bakabuzwa uburenganzira bwabo ku bwo kutishimirwa.
Gushaka umugabo cyangwa umugore ntibitandukanya isano
iri hagati y’umwana n’umubyeyi we, nubwo abana nabo batagomba kukubuza kwita ku wo
mwashakanye. Igihe cyose abana b’uwo mwashakanye batangiye kukubangamira mu
mibanire yanyu, menya ko uba wica ibyiyumviro bya mugenzi wawe.
2. Kwirengagiza
abana be bizatuma agufata nk'umuntu utari inshuti ye
Bamwe mu bagabo cyangwa abagore bahitamo kwirukana
abana babo babyaye mbere yo gushaka, kugirango batange umutekano mu rugo. Bitewe n’ubwumvikane bwanyu mushobora kubana nabo
cyangwa ntimubane, ariko ni byiza kwiyumva nk’umubyeyi w’abana b’uwo
mwashakanye, ndetse byongera urukundo n’icyubahiro mu rwawe.
3. Toza
abana bawe kwiyumvamo uwo muzashakana ndetse bagire ubushuti mbere y’igihe
Abana bakwiye gusobanukirwa uwo mugiye kubana nk’umugore n’umugabo, ndetse bagatangira kugirana ubushuti bizatuma biyumvanamo nk’abanyamuryango. Bamwe bahisha abana ko bagiye gushakana n’abandi bagabo kuko batekereza ko bazabarakarira, cyangwa ntibishimire kubana n’umuntu utarababyaye. Kubaganiriza ukababwira impamvu ziguteye gushaka bituma bakubahira umuryango, ndetse bagatozwa kubaha ugiye kubabera umubyeyi atarababyaye.
4.Zirikana
ko nabo bagiye mu nshingano zawe niba wifuza kwishima mu rugo rwawe
Birashoboka ko mwabona umugisha wo kubyara igihe
mwabanye! Ni byiza kumenya ko umwana ari nk’undi, ndetse wimenyereze kuzabafata nk’abo
uzabyara, kuko bizagufasha kumvikana n’uwo mushakanye.
5. Sobanukirwa
n’ahahise h’uwo mugiye gushakana hatumye abyara abana mbere
Ababyeyi bakunze gushaka abandi bafasha bafite abana bitewe n’amateka atari meza.Kubahana ubabwira ku bibi bahuye nabyo nko kubibutsa umubyeyi babuze, uwabataye cyangwa wabanze, bituma batakaza icyizere cy’ubuzima. Iga kuba umubyeyi mbere yo kumuba, umenye uburyo uzahana abo bana utabyaye kandi bakakubona nk’umubyeyi muzima.
Menyana n'abana b'uwo mugiye kubana mbere y'uko mubana bakwiyumvemo nk'umubyeyi
Biroroshye kwiyumvisha ko ari abawe ukabakunda igihe ukunda uwababyaye
Iganirize wumve niba uzashobora kuba umubyeyi mwiza, nibikunanira umubwire mbere ko utarera abana utabyaye abimenye mbere