Eric Senderi ni we muhanzi ufite agahigo ko gukundwa n'abafana ba Rayon Sports na APR FC - VIDEO

Imyidagaduro - 16/08/2022 12:12 PM
Share:

Umwanditsi:

Eric Senderi ni we muhanzi ufite agahigo ko gukundwa n'abafana ba Rayon Sports na APR FC - VIDEO

Umuhanzi Eric Senderi yongeye kwereka abandi bahanzi ko mu Isi ya siporo yica agakiza kubera urukundo abafana bamwereka.

Senderi ukunze kwiyita International Hit (Rutwitsi Mpuzamahanga) ni we muhanzi waraye atangije ibirori by'umunsi wa Rayon Sports Day aho abafana barimo kwinjira ku bwinshi ari naho basomeza ibyishimo imvura yari itangiye kugwa. Senderi yinjiye mu kibuga umushyushyarugamba Lucky Nzeyimana amuha umwanya maze atangira kuganira n'abafana mu mpande zose.

Senderi ubwo yari yinjiye ikibuga

Senderi yagaragarijwe urukundo n'abafana mu ndirimbo zose yabaririmbiye uhereye ku "Ibidakwiriye nzabivuga" kugera ku ndirimbo yahimbiye Rayon Sports, amaboko yari hejuru.

Kuki Senderi yisanga mu bantu bose?

Iyo wumvise indirimbo za Eric Senderi usanga mbere na mbere zirimo ubutumwa bujyanye n'igihe kandi butagira ingeri burobanura. Sendi ni umwe mu bahanzi bafite indirimbo yaririmbiye amakipe ndetse akagira indirimo z'isanamitima ukongeraho n'izindi.

Abafana bamufashije kuva ku ndirimbo ya mbere

"Njyewe nsha bugufi imbere y'umufana uwo ari we wese yaba uciriritse ndetse n'undi wo mu cyubahiro." Eric Senderi aganira na InyaRwanda. Abafana banjye ni bo bantunze, ngomba kubakorera ibishoboka byose kandi aho ndi hose mba mbizi ko hari abafana banjye, ni yo mpamvu haba muri siporo no mu bindi nisangamo."

Eric Senderi umaze imyaka 17 ari mu muziki, ibyo yakoreye i Nyamirambo yari yanabikoreye i Nyagatare mu kwezi gushize tariki 9 ubwo hatahwaga iyi sitade. Icyo gihe i Nyagatare, Senderi yaririmbiye abafana ba APR FC, barabyina umwitero uragwa ndetse ava ku rubyiniro batabishaka.


Abafana ba Rayom Sports bageze aho bamwuzuraho

Hari hashize ukwezi Eric Senderi yakije umuriro i Nyagatare aho yishimiwe mu ndirimbo za APR FC


Eric Senderi ni we muhanzi ufite agahigo ko gukundwa n'abafana ba Rayon Sports na APR FC 

REBA HANO AMASHUSHO YA SENDERI MURI RAYON SPORTS DAY


VIDEO: Iradukunda Jean Dieu - inyaRwanda Sports Tv


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...