Ibyo Cardi B yigeze kuvuga ku kwibagisha amabere, izuru no kwiteza inshinge ku kibuno

Imyidagaduro - 08/02/2026 11:56 AM
Share:

Umwanditsi:

Ibyo Cardi B yigeze kuvuga ku kwibagisha amabere, izuru no kwiteza inshinge ku kibuno

Umuraperikazi w’icyamamare Cardi B akunze kuvuga yeruye ku bijyanye n’ibikorwa byo kwibagisha yihitiyemo (plastic surgery) yakoze mu bihe bitandukanye, akabivuga ashize amanga/atihisha cyangwa ngo abigire ibanga ku bafana be.

Uyu muririmbyi wamenyekanye cyane mu ndirimbo “Bodak Yellow” yatangiye kwamamara mu 2017. Yagiye akora ibikorwa byo kwihindura ku mubiri we, kandi ntajya atinya kubisobanura, yaba ari ibyamunyuze cyangwa ibyaje kumutera kwicuza. Cardi B ashimangira ko impamvu yabyo atari ukwanga uko ateye cyangwa kutiyizera, ahubwo ari amahitamo ye bwite.

Mu kiganiro yagiranye na The Jason Lee Podcast mu Ugushyingo 2024, yagize ati: “Abantu bakunda gutekereza ko iyo umuntu abazwe abyihitiyemo aba yiyanga cyangwa atiyizera, ariko si byo. Iyo nshatse gukosora akantu gato cyangwa kongeraho, ndabikora.” Yongeyeho ati: “Nkunda umubiri wihariye nshaka kwibonamo.”

Yibagishije amabere akiri muto

Mbere yo kumenyekana, Cardi B yakoresheje amafaranga yabonaga mu kazi yakoraga nk’umubyinnyi w’imbyino zo mu kabari (stripper) yibagisha amabere afite imyaka 18 gusa y'amavuko. Yari akiri muto cyane.

Mu kiganiro yagiranye na Mariah Carey mu 2021, yavuze ko kuva akiri muto yumvaga atishimiye amabere ye, cyane cyane aho yakuriye muri Bronx aho abakobwa bashishikarizwaga kugira umubiri wuzuye.

Yagize ati: “Nari muto cyane, kandi abahungu bakankwena ngo nta mabere mfite. Byatumaga niyumva nabi cyane.”
Avuga ko amaze kubagwa, icyo kibazo yahoranaga cyamushizemo.

Yatewe inshinge ku kibuno nyuma aza kuzikuramo

Amaze kwibagisha amabere, Cardi B yatewe inshinge za 'biopolymer' mu kibuno afite imyaka 21 y'amavuko, bikozwe mu buryo butemewe n’amategeko, muri Leta ya New York, ku madorali 800. Yaje kuvuga ko byamugizeho ingaruka mu buryo bukabije, ndetse ko byari bibi cyane ku buzima bwe. Nyuma y’imyaka, mu 2022, yakuyeho hafi 95% by’izo nshinge, asaba abakiri bato kutazigana.

Yagize ati: “Niba uri muto ukumva ushaka kwiyongera ku mubiri ukoresheje inshinge, ndakuburiye: Ntubikore. Yongeyeho ko abantu bashaka kubagwa bakwiye kubanza gusuzumwa neza n’abaganga, cyane cyane ku bijyanye n’amaraso n’indwara zindi.

Mu busanzwe, biopolymer ni ikinyabutabire gikoreshwa mu buvuzi n’ubwiza, mu kongera ingano y’ibice by’umubiri nko ku matako cyangwa mu maso. Ituma umubiri ugaragara ufite imiterere runaka umuntu ashaka, kandi iba ihendutse kurusha kubagwa byemewe. Cardi B yakoresheje ubu buryo mu nkogera amatako ye.

Yashyizeho amenyo y’ubwiza (veneers)

Nyuma yo kugaragara bwa mbere muri reality show Love & Hip Hop: New York, Cardi B yibagishije amenyo, ashyiraho amenyo ya porcelain (veneers). Yavuze ko atashakaga ko amenyo ye abangamira impano ye, anabyinjiza mu ndirimbo ye “Bodak Yellow” agira ati: “Nabonye amafaranga, ntunganya amenyo yanjye neza.”

Yibagishije izuru

Cardi B yemeye ko atigeze akunda izuru rye, akumva ari rinini. Yabanje kugerageza gushyiramo fillers, ariko byarushijeho kumwangiriza isura. Yaje guhitamo kubagwa izuru (rhinoplasty) mu 2020, avuga ko n’ubwo byamuteye ubwoba, byari icyemezo yafashe yishimiye.

Yakoze "liposuction"

Liposuction ni uburyo bwa muganga bwo gukuramo ibinure byarengeje urugero mu mubiri, hifashishijwe igikoresho cyabugenewe gicishwa mu ruhu kigakurura ibyo binure.

Mu 2019, Cardi B yatangaje ku rubyiniro ko yari amaze gukora liposuction, ariko kubera kutaruhuka neza, byamusabye gusubika bimwe mu bitaramo bye. Nyuma yaje gusobanura ko atigeze abagwa ako kanya nyuma yo kubyara, ashimangira ko afata umwanya uhagije kugira ngo arinde ubuzima bwe.

Cardi B avuga ko aticuza ibyo yakoze

Mu kiganiro aherutse kugirana na Call Her Daddy Podcast, Cardi B yavuze ko aticuza ibyo yakoze ku mubiri we. Yagize ati: “Iyo ndebye mu ndorerwamo, numva nta cyo nahindura. Niga kubana n’umubiri wanjye uko umeze.”

Nk'uko biri mu nkuru ducyesha ikinyamakuru People, Cardi B yongeyeho ko n’ubwo ahora anengwa, yumva nta buryo bwo kunyura abantu bose buhari, kuko n’uvuga ukuri anengwa kimwe n’uguhisha.

Cardi B ntajya arya indimi ku bijyanye no kwibagisha n'ingaruka zabyo

Cardi B yiteje inshinge zongera ikibuno, nyuma aza kuzikuramo

Cardi B avuga ko yakuze atishimira amabere ye, bituma yibagisha arayongera

Cardi B avuga ko n’ubwo ahora anengwa, yumva nta buryo bwo kunyura abantu bose buhari, kuko n’uvuga ukuri anengwa kimwe n’uguhisha


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...