Uyu mukobwa ni umwe mu bahanzi
babarizwa mu inzu ifasha abahanzi mu bya muzika ya Kikac ahuriyemo na Mico The
Best. Asohoye iyi ndirimbo mu gihe yitegura gukorera igitaramo cye cya mbere mu
Karere ka Bugesera mu Ntara y’Uburasirazuba.
Iki gitaramo azagikora tariki 24
Ukuboza 2021 i Nyamata ahitwa Plast Rock, aho azaba aherekejwe cyane
n’abahanzi bakoranye indirimbo kuri Ep ye yise ‘Connect me’.
Mbere y’uko ajya gutamira ku ivuko,
Mayor w’Akarere ka Bugesera, Mutabazi Richard yanditse kuri konti ye ya Twiter
amuha ikaze. Agira ati “Abakeramurimo turahabaye turahari cyane. Aha ni
home!"
Bwiza yabwiye INYARWANDA ko
yashimishijwe cyane no kubona umuyobozi w’Akarere avukamo amushyigikiye mu
gitaramo azakorera ku ivuko.
Ati “Ni ibintu byanshimishije cyane
ndetse cyane kubwo kubona Umuyobozi w’Akarere k’iwacu ari we uri imbere ampa
ikaze kandi anavuga ko banyiteguye cyane kuri uriya munsi. Ni umugisha ndetse n’iby’agaciro
kenshi."
Uyu mukobwa aritegura gukorera igitaramo
ku ivuko nyuma y’uko agaragaje indirimbo ziri kuri EP ye harimo nka ‘Mi Amor’
yakoranye na Riderman ari nayo ya mbere, ‘Hello’ yakoranye na Kevin Skaa,
‘Wibeshya’ yakoranye na Mico The Best, ‘My Lady’ yakoranye na Social Mula,
‘Lolo’ yakoranye na Chris Eazy na ‘Loco’ yakoranye na Producer Niz Beat.
Bwiza avuga ko gukorana indirimbo na
Riderman byamusigiye ubumenyi azacyenyereraho mu rugendo rw’umuziki we harimo
no gutinyuka akiyemeza gukora aharanira gusingira inzozi ze.
Ati “Igihe twamaze dukorana ni umuntu
wubahiriza igihe. Ni umuntu wihangana. Ni umuntu ugira gahunda, n’icyo kintu
namwigiyeho cyane cyane kandi akaba n’umunyamurava."
Bwiza yasohoye amashusho y’indirimbo
yise ‘Mi amor’ yakoranye na Riderman
Bwiza yavuze ko Riderman yamwigiyeho
gukunda akazi no kwihangana
Bwiza yagaragaje indirimbo 6 ziri
kuri EP ye ya mbere n’abahanzi bakoranye
Bwiza agiye gukorera igitaramo cye mu
Bugesera tariki 24 Ukuboza 2021
KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO‘MI AMOR’ YA BWIZA NA RIDERMAN