Minisiteri y’Umuco na Siporo mu Rwanda (MINISPOC) nyuma yo kureba igasanga igeragezwa Antoine Hey yakoresheje hari icyo ryafasha mu gushaka intsinzi, Ubunyamabanga buhoraho muri iyi Minisiteri bwandikiye amashyirahamwe yose y’imikino mu Rwanda ko bagomba kwitegura ko abakinnyi bazajya bahamagarwa mu ikipe y’igihugu bazajya bagomba kubanza gukora ‘Fitness Test’ kugira ngo harebwe uko bahagaze mu mbaraga n’ubuzima.
Mu ibaruwa yasinyweho na Lt.Col. Patrice Rugambwa Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’Umuco na Siporo, harimo ko mbere yuko abakinnyi bahamagawe bazajya bagera mu makipe y’igihugu bazajya babanza gukora igeragezwa bakiri mu makipe (Clubs) babarizwamo.
Dore ubutumwa bukubiye mu ibaruwa icyo bumenyesha amashyirahamwe y’imikino mu Rwanda:
Mu rwego rwo kurushaho kongerera abakinnyi b’amakipe y’igihugu imyitozo y’ingufu (Fitness Test); Mbandikiye mbasaba kumenyesha amakipe yose yitabira amarushanwa mutegura kujya bakoresha abakinnyi imyitozo y’ingufu (Fitness Test) kugira ngo harebwe uko ubuzima bwabo buhagaze n’imbaraga bafite kugira ngo baze mu makipe y’igihugu bameze neza.
Mboneyeho kubamenyesha ko Physical Fitness Test igomba gukorerwa abakinnyi bose b’amakipe y’igihugu mbere yo kujya mu myitozo itegura amarushanwa.
Mugire amahoro.
Ubutumwa bw'ingenzi MINISPOC yageneye amashyirahamwe y'imikino mu Rwanda
Imyitozo yo gusuzuma imbaraga n'ubuzima bw'abakinnyi yazanwe mu Rwanda na Antoine Hey
Abakinnyi bagorora ingingo mu buryo butandukanye
Byanga bikunda uhava imbaraga zawe zagaragaye
Antoine Hey umutoza mukuru w'Amavubi yazanye ikintu cyahawe agaciro na MINISPOC