Ibyo abantu benshi bibeshyaho ku kurya imbuto

Ubuzima - 05/11/2026 10:17 AM
Share:
Ibyo abantu benshi bibeshyaho ku kurya imbuto

Abantu benshi bafite imyumvire itandukanye ku gihe gikwiye cyo kurya imbuto. Hari abemeza ko ziribwa mu gitondo gusa, abandi bakavuga ko kuzirya umuntu atarafungura ari byo bituma umubiri uzibyaza umusaruro, mu gihe hari n'abazirinda nijoro batinya ko zongera ibiro cyangwa zikazamura isukari mu maraso.

Nyamara, inzobere mu mirire n'ubushakashatsi bwa siyansi bigaragaza ko imwe muri iyo myumvire idafite ibimenyetso bihagije biyishyigikira. Icy'ingenzi si amasaha umuntu yariyemo imbuto, ahubwo ni ukuzigira igice cy'indyo yuzuye no kuzirya mu ngano ikwiye.

Kurya imbuto nijoro cyangwa mu gifu kirimo ubusa, Ibyo siyansi ivuga

1. Kurya imbuto mu gifu kirimo ubusa ni byo bifasha igogorwa kurusha izindi nzira

Hari abavuga ko imbuto zigomba kuribwa umuntu atarafungura kugira ngo intungamubiri zazo zinjire neza mu mubiri, ndetse ko kuzivanga n'ibindi biribwa bishobora gutuma zitinda mu gifu.

Icyakora, nta bushakashatsi bwa siyansi bwemeza ko imbuto zigomba kuribwa mu gifu kirimo ubusa kugira ngo igogorwa rigende neza. Umubiri w'umuntu ufite ubushobozi bwo gusya ibiribwa bitandukanye, yaba ari imbuto ziribwa zonyine cyangwa ziri kumwe n'ibindi biribwa.

2. Kurya imbuto mbere cyangwa nyuma yo gufungura bituma intungamubiri zitinjira neza

Iyi ni indi myumvire ikunze kugaragara mu bantu bamwe, ariko nta bimenyetso bihagije byerekana ko kurya imbuto nyuma y'ifunguro bituma umubiri utabona intungamubiri zirimo.

Diane McKay, umwarimu muri Friedman School of Nutrition Science and Policy yo muri Tufts University, yagaragaje ko icy'ingenzi ari uko umuntu abona imbuto zihagije mu mirire ye, aho kwibanda cyane ku masaha aziriyemo.

Bityo, umuntu ashobora kuzirya mbere yo gufungura, nyuma yabyo cyangwa hagati y'amafunguro, bitewe n'uko abimenyereye.

3. Kurya imbuto nijoro byangiza ubuzima

Hari abatinya kurya imbuto nijoro kubera ko baba batekereza ko umubiri utagikoresha ingufu nyinshi nk'uko uzikoresha ku manywa, bigatuma isukari yazo igira ingaruka mbi.

Icyakora, nta gihamya ihagije yerekana ko kurya imbuto nijoro ubwabyo byangiza ubuzima bw'umuntu muzima. Icy'ingenzi ni ubwoko bw'imbuto, ingano yazo n'imiterere y'ubuzima bw'uzirya.

Ku bantu bafite diyabete, ni ngombwa kwitondera ingano y'ibiribwa birimo carbohydrates, kuko bishobora kugira uruhare mu guhindura urugero rw'isukari mu maraso.

4. Kurya imbuto nijoro bitera kwiyongera ibiro

Abantu bamwe birinda kurya imbuto nyuma y'amasaha runaka, bibwira ko umubiri uba utagikoresha ingufu nyinshi, bityo ibyo bariye bikazahinduka ibinure.

Ariko kwiyongera ibiro ntibiterwa gusa n'igihe umuntu yariyemo. Biterwa n'impamvu zitandukanye zirimo ingano y'ingufu umuntu akura mu biribwa n'izo umubiri ukoresha, imikorere y'umubiri n'imibereho ye muri rusange.Bityo, kurya imbuto nimugoroba si byo byonyine byatuma umuntu yiyongera ibiro.

5. Hagomba gushira amasaha abiri hagati yo kurya imbuto no gufungura

Hari abemeza ko umuntu agomba gutegereza igihe runaka hagati yo kurya imbuto no gufata ifunguro risanzwe kugira ngo umubiri uzisye neza. Icyakora, nta tegeko rusange ry'imirire risaba ko umuntu ategereza amasaha abiri mbere cyangwa nyuma yo kurya imbuto.

Ahubwo, ashobora kuzirya igihe bimunogeye, akazihuza n'ubundi bwoko bw'ibiribwa kugira ngo abone intungamubiri zitandukanye.

Inzobere mu mirire zisobanura akamaro ko kurya imbuto

Abahanga mu mirire bagaragaza ko kurya imbuto zitandukanye ari ingenzi kuko zitanga vitamine, imyunyu ngugu, fibre n'ibindi bifasha umubiri gukora neza.

Diane McKay wo muri Tufts University ashimangira ko umuntu akwiye kwibanda ku kubona imbuto zihagije mu mirire ye aho guhangayikishwa cyane n'igihe aziriyemo.

Na ho Harvard T.H. Chan School of Public Health igaragaza ko kurya imbuto uko ziri ari byiza kurusha kunywa umutobe wazo gusa, kuko iyo zikuwemo umutobe akenshi zitakaza igice kinini cya fibre.

Mayo Clinic na yo isobanura ko kunywa umutobe w'imbuto bitavuze ko uruta kurya imbuto uko ziri, kuko uburyo bwo gukamuramo umutobe bushobora gukuraho fibre zifasha igogorwa no gutuma umuntu ahaga igihe kirekire.

Ni gute umuntu yakwifashisha imbuto mu mirire ye?

Abahanga mu mirire batanga inama yo kurya ubwoko butandukanye bw'imbuto kugira ngo umubiri ubone intungamubiri zinyuranye. Ni byiza kandi guhitamo imbuto uko ziri aho kwishingikiriza ku mitobe yazo gusa.

Umuntu ashobora kuzirya mu gitondo, nyuma yo gufungura cyangwa hagati y'amafunguro, bitewe n'igihe aboneyeho n'uko umubiri we ubyakira.

Abafite indwara nka diyabete cyangwa izindi zisaba kwitondera imirire bagirwa inama yo kugisha inama inzobere mu buzima kugira ngo bamenye ubwoko bw'imbuto n'ingano bibabereye.

Kurya imbuto mu gitondo, ku manywa cyangwa nijoro bishobora kuba byiza, igihe cyose umuntu azirya mu ngano ikwiye kandi akagira indyo yuzuye. Nta mpamvu yo kwiyima imbuto kubera gusa ko hari amasaha runaka abantu bavuga ko atari meza yo kuzirya.

Icy'ingenzi ni ukuzigira igice cy'imirire ya buri munsi, guhitamo ubwoko butandukanye no kuzirya uko ziri kugira ngo umubiri ubone intungamubiri zikenewe.


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...