Ibyiza biri imbere ntimucike intege! Abaraperi bahanuye abana bahoze ku muhanda–AMAFOTO+VIDEO

Imyidagaduro - 02/12/2025 2:52 PM
Share:

Umwanditsi:

Ibyiza biri imbere ntimucike intege! Abaraperi bahanuye abana bahoze ku muhanda–AMAFOTO+VIDEO

Abaraperi barimo Bull Dogg, Riderman, P Fla, Fireman, Young Grace, Jay C, Bushali na Zeo Trap basuye abana bahoze mu buzima bwo ku muhanda bafite impano zitandukanye zirimo kubyina, kuririmba, kumurika imideli, gukina iteramakofe n’izindi.

Ni uruzinduko rwabaye ku Cyumweru, aho aba bahanzi baganiriye n’aba bana baturuka mu bice bitandukanye by’Umujyi wa Kigali, ariko bari gutozwa no kurererwa mu Kigo cy’Urubyiruko cya Kimisagara (Maison de Jeunes Kimisagara). Intego yari ukubakomeza, kubashishikariza guhindura imyitwarire, kumvira ababafasha no gukunda ishuri kugira ngo ejo habo hazabe heza.

Aba bana barenga 250 bafashwa na Ma Africa, umuryango utegura ibitaramo bya “Icyumba cya Rap” bihuriza hamwe abahanzi n’abakunzi ba Hip Hop hagamijwe guteza imbere impano z’urubyiruko.

Bull Dogg yabibukije ko imbere ari heza ku bamaramaje gukurikiza inama bahabwa no kugendera ku ndangagaciro nziza. Yabasabye gukomeza kwizera impano bafite no gukora cyane kugira ngo bazigeraho.

Danny Nanone na we yabahaye ubutumwa bubatera imbaraga, ababwira ko na we yicaye nk’uko bicaye uyu munsi, ariko akomeza inzozi ze kugeza ageze aho ari. Yashimangiye ko nabo bashobora kugera kure mu gihe batacika intege.

Ati "Ndi mu myaka yanyu hari igihe nabaga nicaye nk'uku mwicaye hari abantu baje kundeba nk'uko twaje kubareba. Namwe bidashidikanywaho ko mu myaka itaha muzaba mwicaye nk'aha twicaye. Turabishimiye."

Riderman yabasabye gushyira imbere Imana, ikinyabupfura, kubaha ababafasha no kwizera ubushobozi bwabo, cyane cyane bagakurikiza indangagaciro z’Igihugu.

Avuga ati “Gushyira imbere Imana, ikinyabupfura, kubaha ababarera no kwigirira icyizere. Muzabigendereho, mukurikize indangagaciro z'Igihugu."

Zeo Trap, wakuze akorera imyitozo muri Maison de Jeunes Kimisagara, yababwiye ko ari naho yatangiriye kwiyubaka mu muziki no mu mikino, abasaba gukurikiza amasomo bahabwa kuko ibyiza biri imbere. Ati “Hano [Maison de Jeunes Kimisagara], narahabyiniye, twahakiniye Basketball.”-

Bushali na we yabibukije ko "ibyiza biri imbere nimudacika intege", abashishikariza kurushaho kwitwara neza no kwirinda ibisubiza umuntu inyuma.

Uru ruzinduko rw’abaraperi rwasize abana bishimye, bigaragarira ku buryo baganiraga n’aba bahanzi ndetse no ku mbaraga bagaragazaga mu gukomeza gukurikirana impano zabo.

Ni igikorwa cyatumye benshi bongera kwizera ko ubuzima bwabo bushobora guhinduka mu buryo bwiza, mu gihe bagira umuhate n’icyizere.

Ariko kandi aba bana ni bamwe mu bazaririmba mu gitaramo “Icyumba cya Rap” kizabera muri Zaria Court, ku wa 26 Ukuboza 2025.

 

Abaraperi bahaye icyizere abana bahoze ku muhanda: ‘Ibyiza biri imbere nibacika intege bizagerwaho

Bull Dogg na bagenzi be basangije abana ubunararibonye bwabo mu rugendo rwo kwiyubaka

Riderman yasabye abana bahoze ku muhanda gushyira imbere Imana n’indangagaciro z’Igihugu 

Bushali yibukije urubyiruko rwahoze mu mihanda ko imitima itacitse intege igerayo 

Young Grace yashimangiye ko impano z’aba bana zikeneye kwitabwaho no gushyigikirwa

Jay C n’abandi baraperi basabye abana gukomera ku ishuri no kubaha ababafasha 

Zeo Trap yagarutse ku rugendo rwe rwatangiriye ku Kimisagara, aha abana icyizere ko na bo babishobora

P Fla yaganirije abana ku mwitwarire myiza n’uko impinduka itangirira ku kwiyubaha


Abana 250 bo muri Maison de Jeunes Kimisagara baganirijwe n’abaraperi bababera icyitegererezo


Ma Africa yakomeje gahunda yo guha urubyiruko amahirwe binyuze mu ‘Icyumba cya Rap’

Abaraperi basuye abana bahoze ku muhanda, basaba buri wese gukunda impano zabo no kuzirinda

Danny Nanone yibukije abana ko inzozi zigerwaho, iyo ubigizemo uruhare

Uru ruzinduko rw’abaraperi rwasize abana banyuzwe, biyemeza gukora cyane kurushaho

Abaraperi batanze ubutumwa bw’ihumure no kwigira ku bandi mu rugendo rwo guhindura ubuzima

Umushyushyarugamba akaba n'umunyamakuru wa Kiss FM, Anitha Pendo yitabiriye iki gikorwa cyabereye Kimisagara mu Mujyi wa Kigali

Umuyobozi wa 'Indaro', Eric yumvikanishije ko yakuriye mu buzima bwo mu muhanda, ibyatumye yiyemeza gufasha bagenzi be 

Inshingano zo kwiyubaka zashyizwe imbere: Abaraperi babwira abana ko ejo hazaza ari ahabo

KANDA HANO UREBE UBWO ABA BARAPERI BASURAGA ABANA BABARIZWA MU MURYANGO 'INDARO YANJYE'


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...