Nyuma yuko asangije
abamukurikira ibyishimo bidasanzwe aterwa no kuba afite umuryango, yavuze ko
bihora ari urukundo mu rugo rwe.
Ibi byari mu butumwa
bw’umunsi w’abakundana ashimira umugore we Ngabo Mimi Mehfira ati "Nshima Imana
ku bwawe rukundo, ndagukunda cyane none kurusha uko byari ejo.’
Uyu muhanzi yasangije
abamukurikira uko Imana yasubije amasengesho ye ikamuha umwana yasengeye.
Meddy yagize ati: "Nibuka
nsengera umwana uzazana urumuri, icyizere. Umwana uzazana kubaho kw'Imana mu
isi. Umwana uzarerwa n’umwuka w’Imana, wuzuye ubuhanga no kumva."
Akomeza asobanura uko akunda
imbuto Imana yamugeneye ati: "Igikomangomakazi cyo mu bushorishori, inshuti magara
ya Yesu, Igikomagakazi Myla, mbega ukuntu ngukunda. Kwitwa se umubyara ni iby’icyubahiro."
Imyaka igiye kugera ku
kinyacumi Meddy amenyanye na Mimi bakaba bari mu mwaka wabo wa Gatatu biyemeje kubana
akaramata.
Ku munsi w'abakundana Meddy yashimiye Mimi amubwira ko arushaho kumukunda
Meddy yavuze ko Imana yasubije amasengesho yasenze imuha imfura ihuje n'indoto
Kenshi Meddy akunze kugaragaza ko mu buzima bwe ikintu gikomeye afite ari umuryango
