5K Etienne asanzwe ari umukinnyi wa filime wabigize umwuga. Izina rye ryagaragaye cyane muri filime y'uruhererekane ya 'City Maid'. Nubwo benshi bamukunze cyane muri iyi filime yakinagamo nk'umukozi wo mu rugo, igihe cyarageze baramubura, bamwe batangira no gutekereza ko yaba yarasezeye kuko yari agiye gutegura filime ze bwite. Mu kiganiro kirambuye yagiranye na InyaRwanda, Etienne yanyomoje aya makuru, avuga ko yagiye ku bw'impamvu zo gusoza ishuri ndetse isaha n'isaha abantu bakongera bakamubona muri iyi filime.
Yagize ati: "Ntabwo ari ugusezera kubera ko nari ngiye gusohora izi filime zanjye bwite, ahubwo icyo gihe navuganye na nyiri filime ampa umwanya wo kwitegura neza kuko nari ndi mu bihe byo kwandika igitabo ngiye gusoza muri kaminuza nigagamo. Icyo gihe hari 2020."
Asobanura ko impamvu yasoje amasomo ntahite yongera kugaragara muri 'City Maid' atari we zaturutseho cyangwa ngo zituruke kuri nyir'umushinga, yongeraho ko ntacyo bapfuye bityo ko isaha n'isaha yakongera akagaragara muri iyi filime.
Ati: "Twembi nta kibazo cyabayemo, kuko ni ibintu twumvikanye [...] Ariko n'ubundi gahunda yari ukuzagaruka, ariko ubwo ndakeka n'ubundi nzagaruka. Icyizere nticyabura kuko Boss arahari nanjye ndahari. Nzagaruka nta rirarenga. Abantu ntibarambirwe, yaba mu yindi mishinga, yaba City Maid, yaba imishinga yanjye, bazahora bambona."
Etienne yahishuye ko akiri muto atigeze arota kuzaba umunyarwenya cyangwa umukinnyi wa filime, ahubwo we yumva azaba umukinnyi w'umupira w'amaguru nubwo nabyo byaje guhinduka uko ibihe byagendaga biha ibindi.
Ati: "Njyewe ubundi nari nzi ko nzaba umukinnyi wa football. Birazamuka , ngeze mu wa kabiri w'ayisumbuye numva ngomba kuba umuganga ariko icyo gihe ni ukubera umuryango wanjye hafi ya bose bari abaganga. Ngeze mu wa kane w'ayisumbuye, niyigira Computer Electronic, ubwo urumva ubuganga nabutaye. Rero nasoje ayisumbuye, nibwo natangiye ibintu bya Comedy."
Yatangaje ko Raamjane ari we wamwinjije mu bijyanye n'urwenya, ahita afatiraho batangira bakorera kuri Lemigo TV. Yahakanye ko atabyinjiyemo kubera amaramuko, kuko "icyo gihe tunabitangira, hari hatarabonekamo ibyo nakwita amafaranga. Kwari ukubikora tubikunze, ba Clapton na bo twabaga turi kumwe, ugasanga harimo kwigomwa. Rero iyo biba ari amaramuko nari kuba narabivuyemo. Ariko kuko yari impano no kubikunda, bituma nkomeza kubikora."
Ahamya ko iyi mpano atari we ku giti cye wayivumbuyemo ahubwo ari abandi bayimuvumbuyemo. Byaje gukomeza, uyu munyarwenya benshi bamumenya no muri 'Bigomba Guhinduka,'
itsinda ry’urwenya rigizwe n’abasore babiri ari bo 5K Etienne na Mazimpaka
Japhet ryakanyujijeho cyane mu myaka micye ishize, binyuze mu butumwa bwigisha bwigaruriye imitima ya benshi bakoresha telefoni zigezweho.
Amashusho y’urwenya
rwinshi rw’aba basore yari abitse muri telefoni nyinshi z’abasirimu. Byatangiye 5K
Etienne na Japhet bifata amashusho y’iminota mike bakayasaza ku mbuga
nkoranyambaga, bitewe n’inyigisho babaga batanga bakarenzaho bati ‘Bigomba
Guhinduka’.
Impamvu mutari kuyibona cyane, hari gukorwa ibikorwa by'ubukangurambaga byo kujya mu Ntara kuko iri gukora ku buzima bwo mu mutwe."
Impamvu mutari kuyibona cyane, hari gukorwa ibikorwa by'ubukangurambaga byo kujya mu Ntara kuko iri gukora ku buzima bwo mu mutwe."
5K Etienne yagarutse ku bitaramo bakoraga, avuga ko babaye babihagaritse mu gihe biteguraga gutangira undi mushinga bise 'Muhamagare,' gusa baza kugira umugisha wo guhita batsinda mu mushinga wa 'I Accelerator,' wa 'Bigomba Guhinduka' ariko noneho ikora ku buzima bwo mu mutwe bituma kuva ubwo ariho bashyira imbaraga cyane kugeza n'uyu munsi.

Umunyarwenya 5K Etienne yahishuye ko atigeze arota kuzaba umukinnyi wa filime cyangwa ngo yisange muri Comedy ahubwo yumvaga nakura azaba umukinnyi w'umupira w'amaguru

Yatangaje ko 'Bigomba Guhinduka' itigeze isenyuka, ahubwo hari undi murongo iri gukoreramo uyu munsi
Yashimiye Mugisha Clapton Mugisha wabafashije, avuga ko atibuka uko batandukanye gusa byabasigiye icyuho
Nyura hano urebe ikianiro kirambuye InyaRwanda yagiranye na 5K Etienne
