Ibyishimo uha abaturage ni inkunga ikomeye mu buzima bwiza- Minisitiri Utumatwishima abwira Senderi

Imyidagaduro - 12/06/2026 8:13 AM
Share:

Umwanditsi:

Ibyishimo uha abaturage ni inkunga ikomeye mu buzima bwiza- Minisitiri Utumatwishima abwira Senderi

Minisitiri w’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi, Dr. Abdallah Utumatwishima, yashimiye umuhanzi Senderi Hit ku ruhare akomeje kugira mu gususurutsa no gushimisha abaturage binyuze mu bitaramo ari gukorera hirya no hino mu gihugu mu gihe Abanyarwanda bitegura kwizihiza ku nshuro ya 32 Umunsi wo Kwibohora.

Ubu butumwa Minisitiri Utumatwishima yabunyujije ku rubuga rwa X kuri uyu wa Gatanu tariki ya 12 Kamena 2026, nyuma y’igitaramo gikomeye Senderi Hit yakoreye mu Kinigi mu Karere ka Musanze, cyitabiriwe n’abaturage benshi ndetse n’abakerarugendo bari baturutse gusura Pariki y’Igihugu y’Ibirunga. Cyabaye kuri uyu wa Kane tariki 11 Kamena 2026.

Mu butumwa bwe, Minisitiri Utumatwishima yashimangiye ko ibyishimo umuhanzi ageza ku baturage bifite uruhare runini mu mibereho myiza yabo, by’umwihariko ku buzima bwo mu mutwe.

Yagize ati: “Urakoze cyane Senderi. Ibyishimo uha abaturage ni inkunga ikomeye mu buzima bwiza, cyane cyane ubuzima bwo mu mutwe. Imana ijye ikongerera imbaraga z’umubiri n’umutima.”

Mu kiganiro yagiranye na InyaRwanda, Senderi Hit yavuze ko yakiriye aya magambo nk’ishema rikomeye, agaragaza ko bishimangira agaciro ku murimo w’ubuhanzi mu muryango nyarwanda.

Yavuze ko iyo umuyobozi ushinzwe urwego akorera abonye ibyo ukora akabishima, bitanga imbaraga zo gukomeza gukora cyane no kurushaho kwegera abaturage.

Ati: “Ndishimye cyane. Iyo ukora cyane hanyuma umuyobozi ugushinzwe akabona ibyo ukora kandi akabigushima, bitanga imbaraga zidasanzwe. Ndashimira Nyakubahwa Minisitiri ku bw’aya magambo y’inkunga no ku kuba akurikirana ibikorwa by’abahanzi.”

Senderi yavuze ko ibitaramo ari gukora yabyise “Munyarwanda, Rubyiruko Ishimire Ibyiza Byinshi u Rwanda Rwagezeho mu Rugendo rwo Kwibohora ku Nshuro ya 32”, bikaba bigamije gususurutsa abaturage no kubibutsa ibyiza igihugu cyagezeho mu myaka ishize.

Yavuze ko igitaramo cyo mu Kinigi cyamushimishije cyane kubera uburyo cyitabiriwe n’abaturage benshi ndetse n’abanyamahanga bari baje gusura ingagi, bagahurira hamwe mu byishimo n’umuziki.

Ati: “Hari ba mukerarugendo baje mu gitaramo cyanjye nyuma yo gusura ingagi mu Birunga. Byarantunguye kandi biranshimisha kubona n’abanyamahanga bishimira umuziki nyarwanda.”

Muri iki gitaramo, Senderi Hit yaririmbye indirimbo ze zakunzwe mu bihe bitandukanye zirimo izifite ubutumwa bw’urukundo rw’igihugu, ubumwe n’iterambere. Yanahaye umwanya mugenzi we Mico The Best, wamufashije gususurutsa abari bitabiriye.

Senderi yavuze ko Mico The Best yari yaje kumushyigikira nk’inshuti ye ya hafi, ari na byo byatumye basangira urubyiniro muri uwo mugoroba wagaragayemo ibyishimo byinshi.

Iki gitaramo kandi cyagaragayemo bamwe mu bantu bazwi mu myidagaduro nyarwanda, barimo Ndimbati, wamamaye cyane muri filime Papa Sava.

Senderi Hit ni umwe mu bahanzi bafite amateka yihariye mu muziki nyarwanda. Uyu muhanzi ukomoka mu Karere ka Kirehe amaze imyaka irenga 20 akora umuziki, aho yamenyekanye cyane mu ndirimbo zifite ubutumwa bw’ubumwe, gukunda igihugu no gukangurira abaturage kugira uruhare mu iterambere.

Mu rugendo rwe, yashyize hanze album zirimo Twaribohoye, Icyomoro na Intimba y’Intore, zakunzwe n’abatari bake kubera ubutumwa zibumbatiye. Yitabiriye kandi ibitaramo n’ibikorwa bitandukanye byamugejeje no ku ruhando mpuzamahanga.

Kuva yatangira umuziki kugeza ubu, Senderi Hit yakomeje kugaragara nk’umuhanzi wihariye uhuza imyidagaduro n’ubukangurambaga, ibintu byatumye agumana umwanya ukomeye mu mitima y’abakunzi b’umuziki nyarwanda.

Ubutumwa bwa Minisitiri Utumatwishima buje bwiyongera ku mashimwe Senderi Hit amaze iminsi ahabwa n’abaturage nyuma y’ibitaramo ari gukorera mu bice bitandukanye by’igihugu, aho benshi bavuga ko bitanga umusanzu mu gususurutsa abantu no gukomeza kwimakaza ibyishimo mu muryango nyarwanda.

Minisitiri Utumatwishima yashimye Senderi Hit ku musanzu we w’ibitaramo ari gukorera hirya no hino mu gihugu

Senderi Hit yavuze ko ubutumwa bwa Minisitiri Utumatwishima bwamwongereye imbaraga zo gukomeza gukora ibikorwa byiza


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...