Kadada Kercy uri mu bakobwa bakoreye ibitangazamakuru bitandukanye nka TV1, TV10, Isango Star na Country FM akaba mu bakobwa banitabiriye irushanwa rya Miss Rwanda 2022 aho yiyamamarije mu Ntara y’Amajyaruguru.
Uyu mukobwa usigage abarizwa muri Canada arishimira ko mu gihe gito amaze muri iki gihugu ari mu banyeshuri basoje amasomo muri Lester B Pearson School aho yafashe amasomo y’umwaka ajyana n’ubuvuzi mu ishami rya ‘Health Assistance & Nursing’.
Aganira na InyaRwanda, yatangaje ko bitari byoroshye ariko yashyizemo imbaraga zose avuga ko mu byamugoye harimo ururimi rw’icyongereza kijyana n’ubuvuzi. Agaragaza ko afite gahunda yo gukomeza kwiga aho mu myaka ibiri noneho yazaba abaye umuganga w’umwuga.
Ati: "Narize nize ibijyana n’ubuzima akazi nakora nkora mu bitaro cyangwa se nkaba mfite abarwayi nitaho mu rugo, impamyabumenyi nahawe inyemerera gukorera ahantu hagiye hatandukanye.”
Uyu mukobwa nubwo ari mu birebana n’ubuvuzi no kwita ku buzima yiga kugira ngo azabashe kuba umuganga w’umwuga asoje amasomo yose, n’ubu yamaze kubona impamyabumenyi y’umwaka umwe, ntabwo bimubuza gukomeza itangazamakuru aho anaheruka kwakira umuhanzi Meddy mu bitaramo aheruka gukorera muri iki gihugu, ibintu Kadada Kercy yavuze ko byarushijeho kumutera imbaraga nk’umunyamakuru.
Avuga ko yagombaga no kujya kwakira The Ben ariko bitabashije gukunda, gusa abahanzi yaba abanyarwanda n’abandi bajya muri Canada hari amahirwe y'uko azakomeza kugenda abakira.
Kugeza ubu afite ‘Studio’ akoreramo ibiganiro aganira n’abantu batandukanye baba muri Canada ariko na none anagaruka ku makuru y'ibiba bigezweho mu myidagaduro.
Kadada Kercy kandi umwaka wa 2021 wasize asoje amasomo ye muri IPRC Kigali aho yakuye impamyabumenyi y’icyiciro cya mbere cya Kaminuza (A1) mu ishami rya Digital Media.
Ni ibyishimo kuri Kadada Kercy wateye intambwe nshya