Ku wa Kane tariki ya 14 Gicurasi 2026 ni bwo hatanzwe impamyabushobozi kuri aba banyeshuri bize amezi ane muri InyaRwanda Art Studio mu bijyanye no gufata Amafoto, Amashusho na Graphic Design bari kumwe n’abandi bize ibintu binyuranye mu yandi mashuri atandukanye muri iyi gahunda ya ‘TechSheCan Project’.
Ni igikorwa cyabereye mu nzu mberabyombi y’Akarere ka Gasabo. Aba banyeshuri 198 ni bo bahawe impamyabushobozi nyuma yo kurahura ubumenyi mu mashuri y'imyuga arimo; InyaRwanda Art Studio, Golden Garage, Ishema Garage, Tumeco Garage, Goshen Motion Studio na Bahafrica Entertainment Ltd.
Umuhango wo gutanga impamyabushobozi kuri aba banyeshuri witabiriwe n'abayobozi batandukanye barimo Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango (MIGEPROF), Uwimana Consolée; Umuyobozi mu Rwego rw’Igihugu rushinzwe Tekiniki, Imyuga n’Ubumenyi Ngiro (RTB), Mukankubito Rehema, n'abandi.
Twaganiriye n'abanyeshuri bize muri InyaRwanda Art Studio
Ineza Kirabo wize muri InyaRwanda Art Studio yavuze ko kuba yahawe impamyabushobozi
yiyumva neza anaguruka ku byo yungutse.
Ikintu cya mbere nungutse gikomeye ni ukwiga gukorana n’abandi. Hari ukuntu baba batazi gusabana n’abandi, batazi gukorana n’abandi rero narabyize. Ibijyanye na Videography na Graphic Design narabimenye neza.
Baratujyanye tunakora
imenyerezamwuga ubwo rero ku muntu uzi gukurikirana akaba yarize muri InyaRwanda Art Studio, ibintu byose yarabimenye. Twigishijwe n’abarimo bafite ubunararibonye n’ubumenyi bwinshi muri
byo ubwo rero birumvikana ko dufite
ubumenyi buhagije”.
Yavuze ko yizeye guhatana ku isoko ry’umurimo bitewe n’ubumenyi yahawe na InyaRwanda Art
Studio. Yashishikarije abandi banyeshuri
kujya kwiga muri InyaRwanda Art Studio dore ko we bamureze nta kintu na kimwe
azi none ubu akaba afite ubumenyi buhagije.
Ndamukunda Adella uri mu bagize amanota menshi yavuze ko ari ibyishimo kuri we ndetse anaguruka kuri uru rugendo yari amazemo amezi ane.
Yashimagije InyaRwanda Art Studio avuga ko yagiye
kwiga nta kintu na kimwe azi ariko ubungubu ibintu byose akaba yarabimenye.
Ati: "InyaRwanda Art studio barigisha cyane kuko naje
ntazi ngo camera ikora ite bimeze gute ariko ubu ibintu byose ndabizi. Abarimu
bo muri InyaRwanda barigisha uko waba umeze kosa barakwigisha ugafata. Ndebera
k'uko naje meze none nkaba naramenye ibintu byinshi”
Ndamukunda Adella yizeye kuzabona akazi bijyanye
n’ubumenyi afite.
Yashishikarije bagenzi be kugana InyaRwanda Art studio. Ati: ”Ikintu nashishikariza urubyiruko rugenzi rwanjye ni ukujya kwiga muri InyaRwanda Art Studio kuko hariyo ibikoresho, abarimu beza ndetse bagufasha gushyira mu bikorwa ibyo wiga kuko ni nabyo by’ingenzi cyane".
InyaRwanda Art Studio ni ishami rya InyaRwanda Ltd ryigisha ibijyanye no gufata Amafoto, Amashusho na Graphic Design. Kuri ubu InyaRwanda Art Studio iri kwakira abanyeshuri bashaka kwiga mu cyiciro cy'amasomo cyo muri Gicurasi [May Intake] kizatangira tariki ya 18 Gicurasi 2026. Kuri ubu kwiyandikisha birakomeje, kandi amarembo arafunguye kuri buri wese.
Ku bindi bisobanuro, wahamagara 0788896429 cyangwa 0735849460. Ushobora no kubandikira kuri email: art@inyarwanda.com ndetse wasura urubuga rwabo: artstudio.inyarwanda.com ukamenya amakuru yose ya Inyarwanda Art Studio.

Abanyeshuri 20 barangije amasomo yabo muri InyaRwanda Art Studio bari kumwe n'abayobozi batandukanye


Byari ibyishimo ku banyeshuri bize muri InyaRwanda Art Studio nyuma yo guhabwa Impamyabushobozi


Umunyeshuri wa InyaRwanda Art Studio afite impamyabushobozi ye mu ntoki









Abanyeshuri ba InyaRwanda Art Studio bari kumwe n'umwe mu barimu babigishije



Aba banyeshuri bari baherekejwe n'abo mu miryango yabo n'inshuti



Akanyamuneza kabagaragaraga mu maso
InyaRwanda Art Studio iri kwakira abanyeshuri mu cyiciro cy'amasomo cyo muri Gicurasi [May Intake]
