Kuri uyu wa Kane tariki ya 25 Kamena 2026 ni bwo Spiro Rwanda yafunguye iyi sitasiyo nini nshya iherereye mu Mujyi wa Kigali, mu karere ka Kicukiro, i Gikondo, munsi ya Merez II. Umumotari ugiye guhindurirayo bateri umwanya munini bimutwara ni iminota 30.
Munyabugingo Jean usanzwe ari umumotari akaba akoresha moto ya Spiro, yasobanuye ko icyatumye ahitamo gukoresha iyi moto ari ukubera ko yunguka. Ati: “Ikintu cyanteye gukoresha moto ya Spiro ni uko ari moto yunguka. Irunguka nakoreshaga indi moto ariko uko nayikoreshaga nagendaga ndushaho kubona ndi mu gihombo kubera ikibazo cya lisansi, ariko nkigura moto ya Sipiro ndunguka”.
Yavuze ko iyi sitasiyo nshya irimo kubafasha kubona sevisi nziza no kwihuta. Ati: ”Iyi sitasiyo nshya ni nziza irimo kudufasha mu kuduha serivisi nziza, irihuta ituma tudatinda ku murongo hano. Iyi sitasiyo itandukanye n’izindi cyane kubera ko irimo iragira vuba, ahandi iyo uhagiye uragenda ukajya ku murongo ukaba wategereza cyane ariko iyi yo ni ugukoresha iminota 30”.
Munyabugingo Jean yasabye ko ariko sitasiyo nk’izi zaba nyinshi kugira ngo akazi kabo gakomeze kwihuta.
Nshimiyimana Jean de Dieu avuga ko amaze amezi arindwi atwara moto ya Spiro ndetse anagaruka ku mpinduka yabonye atangiye kuyitwara. Ati: ”Maze amezi arindwi ntwara moto ya Spiro. Nabonye impinduka nkimara gutangira kuyitwara kuko nkitwara moto ya lisansi sinabashaga kwizagama amafaranga, ariko ubungubu ndimo gutanga ibihumbi 10 Frw mu itsinda kandi nkagira n’andi ibihumbi bibiri yo ku ruhande yo kuvuga ngo nzishyura inzu. Ubwo rero urumva ni yo moto nziza ugereranyije n’izindi moto”.
Yavuze ko moto za Spiro ari zo zikunzwe n’abagenzi cyane kubera ko ni zo zidahenda. Ati: ”Moto za Spiro zirakunzwe cyane, umugenzi wese araza ati 'njyewe ndijyanira n'iriya Spiro'. Urumva ibiciro bya Spiro ntabwo bihenda. Umugenzi wese arisanga kandi natwe nk’abamotari ntabwo dukora duhomba".
Nawe yashimangiye ko iyi sitasiyo nshya irimo kubafasha cyane mu kwihutisha serivisi zo guhindurirwa bateri.
Umuyobozi ushinzwe ibikorwa muri Spiro, Stephen Igooma, yavuze ko bashyizeo iyi sitasiyo nini nshya isanga izindi ebyiri nyuma y’uko wasangaga abakiriya babo ari benshi kuri sitasiyo ntoya.
Ati: ”Sitasiyo zose zakoraga ariko kubera ko abakiriya bacu, aba motari bitabiriye serivisi zacu ari benshi wasangaga ari benshi n’ubundi kuri sitasiyo. Izindi sitasiyo zindi zabaga ari ntoya ku buryo imbazara zazo zo gusharija bateri icyarimwe zabaga ziri hasi bigatuma tudahaza abakiriya uko bikwiriye. Ni yo mpamvu twafashe icyemezo cyo gushyiraho sitasiyo nini nk’iyingiyi mureba hano twatangije”.
Yakomeje avuga ko ubu bamaze kugira sitasiyo nini eshatu ndetse ko bafite gahunda yo gushyiraho izindi. Ati: ”Kugeza ubu tumaze gufungura eshatu, ni iyaha, i Nyamirambo Sonatube. Uko ari eshatu nibura imwe iba ifite ubushobozi bwo gushariza bateri 300 icyarimwe".
"Icyatumaga tutagira sitasiyo nini ni uko umuriro twawusangiraga n’abandi baturage bikaba imbogamomizi zo gushyiraho sitasiyo nini. Muri rusange turimo guteganya gushyiraho sitasiyo nini nk’izingizi 10 mu mujyi wa Kigali. Iki cyumweru kitararangira turaba twongeyeho izindi ebyiri ndetse icyumweru gitaha izindi eshanu zizaba zagiyeho kugira ngo iki kibazo kibe cyavuyeho”.
Spiro Rwanda ni ikigo gikomeye kandi kinini kiyoboye mu gucuruza moto zikoresha amashanyarazi. Ifite sitasiyo nyinshi zihindurirwamo bateri harimo Station nshya yafunguwe uyu munsi isharija bateri 300 icyarimwe. Ifite moto ziri mu muhanda 28,000 na bateri 43,500.


Spiro yafunguye sitasiyo nini nshya ihindurirwamo batiri


Ibyishimo ni byose ku bamotari kubera Sitasiyo nshya ya Spiro bahawe yihutisha igikorwa cyo guhindurirwa bateri
REBA AMASHUSHO Y'UKO BYARI BIMEZE UBWO SPIRO YAFUNGURAGA SITASIYO NSHYA NINI
