Ibyishimo kuri Bien-Aimé wahuye na Perezida Kagame mu mikino ya ‘NBA All Star Game 2026’ –AMAFOTO

Imyidagaduro - 17/02/2026 7:01 AM
Share:

Umwanditsi:

Ibyishimo kuri Bien-Aimé wahuye na Perezida Kagame mu mikino ya ‘NBA All Star Game 2026’ –AMAFOTO

Umunyamuziki w’umunya-Kenya, Bien-Aimé Baraza wamamaye cyane mu itsinda rya Sauti Sol, ari mu bahuye na Perezida Paul Kagame, mu mpera z’icyumweru gishize mu Mujyi wa Los Angeles muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, aho hari habereye umukino w’abakinnyi beza muri Shampiyona ya Basketball ya Amerika (NBA All-Star Game 2026).

Perezida Kagame yari yitabiriye uyu mukino wabereye muri Intuit Dome, aho abakinnyi b’Abanyamerika ari bo begukanye Igikombe cya NBA All-Star Game 2026 nyuma yo gutsinda Team World yari igizwe n’abakinnyi bakomeye bakomoka mu bihugu bitandukanye ku isi bakina muri NBA.

Ku ruhande rw’akazi, Perezida Kagame yanahuye n’abayobozi bakuru ba NBA barimo Komiseri wayo, Adam Silver, ndetse na Komiseri Wungirije, Mark Tatum.

Baganiriye ku mubano umaze igihe hagati y’u Rwanda na NBA, by’umwihariko ku mishinga igamije guteza imbere umukino wa Basketball n’impano z’urubyiruko muri Afurika. Hanagarutswe ku mikino ya Basketball Africa League (BAL) igiye kuba ku nshuro ya gatandatu, izasozwa i Kigali hagati ya tariki 22-31 Gicurasi 2026.

Mu butumwa bwatangajwe na Village Urugwiro, bwagaragaje ko Perezida Kagame yanahuye n’abayobozi batandukanye bo mu rwego rw’imikino n’ubucuruzi, barimo Steve Ballmer, nyiri Los Angeles Clippers. Ibiganiro byabo byagarutse ku kwaguka k’umubano hagati y’u Rwanda na NBA, harimo n’ubufatanye bwatangijwe umwaka ushize hagati ya Clippers na Visit Rwanda.

Bien-Aimé yishimiye guhura na Perezida Kagame

Nyuma yo guhura na Perezida Kagame, Bien-Aimé Baraza yagaragaje ibyishimo bye abinyujije kuri Instagram, aho yagize ati “Buri gihe ni ibyishimo guhura namwe Nyakubahwa Perezida. Murakoze kuba mwaradufunguriye imiryango twese. Imana ibahe umugisha.”

Aya magambo agaragaza icyubahiro n’ishimwe uyu muhanzi afitiye Umukuru w’Igihugu, by’umwihariko ku ruhare rwe mu gufungura amarembo y’imikoranire ihuza Afurika n’Isi mu bijyanye na siporo n’ishoramari.

Bien-Aimé yari kumwe n’umugore we akaba n’umujyanama we, Chiki Kuruka. Na we yanditse ubutumwa burebure ku mbuga nkoranyambaga, agaragaza urukundo akunda umugabo we ndetse n’icyubahiro afitiye uru rugendo rwabo rwabereye muri NBA All-Star.

Yavuze ko nubwo atemera ko “urukundo ruboneka ku nshuro ya mbere”, yemera ko urukundo ari icyemezo n’igikorwa cya buri munsi.

Yongeyeho ko kwizihiza umunsi w’abakundana (Valentine’s Day) bari muri NBA Africa suite i Los Angeles, mu birori bya NBA All-Star, ari ibintu byihariye mu buzima bwabo, bishimira umugabane wa Afurika bakunda, siporo Bien-Aimé abamo, ndetse n’ubuzima bubahwa.

Yavuze ko akunda umugabo we cyane kandi ko yamugize umugore wishimye kurusha abandi. Mu butumwa bwe, yamwise inshuti ye magara, anamwifuriza umunsi mwiza w’abakundana.

NBA All-Star Game 2026 yongeye kugaragaza ko ari kimwe mu birori bikomeye muri siporo ku isi, ihuza abakinnyi b’intoranywa bitwaye neza kurusha abandi muri Shampiyona ya NBA.

Uyu mukino uba utagamije amanota ya shampiyona, ahubwo ukaba umwanya wo kwishimira impano, ubuhanga n’imikinire iryoheye ijisho. Abakinnyi batoranywa n’abafana, abatoza n’abanyamakuru, bigatuma habonekamo abigaragaje kurusha abandi muri uwo mwaka.

Umwihariko wa 2026 wabaye ihangana hagati y’abakinnyi bakomoka muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’abaturuka mu bindi bihugu (Team World), ibintu byagaragaje uko NBA imaze kuba shampiyona mpuzamahanga ihuza impano ziturutse imihanda yose y’isi.

‘All-Star Game’ kandi iba igizwe n’ibindi bikorwa bikurura abafana benshi birimo amarushanwa yo gutsinda amanota atatu (Three-Point Contest), ayo gusimbuka no gutsinda dunk (Slam Dunk Contest), ndetse n’andi marushanwa agaragaza ubuhanga bwihariye.

NBA All-Star Game si umukino gusa, ahubwo ni igikorwa gihuriza hamwe siporo, imyidagaduro n’ubucuruzi, aho abayobozi n’ibyamamare bitandukanye bahurira baganira ku mikoranire n’iterambere rya Basketball ku rwego mpuzamahanga.

 

Bien-Aimé Baraza n’umugore we Chiki Kuruka bahuye na Perezida Paul Kagame ku mukino wa NBA All-Star Game 2026 i Los Angeles


Bien-Aimé yavuze ko ari ibyishimo buri gihe guhura na Perezida Kagame, amushimira ku ruhare rwe mu gufungura amarembo ku Banyafurika

Perezida Paul Kagame yakurikiranye umukino wa NBA All-Star Game 2026 wabereye i Los Angeles


Perezida Kagame yahuye kandi agirana ibiganiro na Komiseri wa NBA, Adam Silver; yari kumwe na Masai Ujiri washinze umuryango Giants of Africa (Ubanza ibumoso)


Ku ruhande rw’umukino, Perezida Kagame yagiranye ibiganiro n’abayobozi ba NBA ku bufatanye n’u Rwanda


U Rwanda rukomeje kwagura ubufatanye na NBA binyuze mu mikino ya BAL n’andi masezerano y’imikoranire


Perezida Kagame yitabiriye NBA All-Star Game 2026 nk’umwe mu bashyitsi b’icyubahiro


Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na nyir’Ikipe ya Los Angeles Clippers, Steve Ballmer


Perezida Kagame yahuye na Komiseri wa Shampiyona ya Basketball muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika (NBA), Adam Silver na Komiseri Wungirije, Mark Tatum


Ikipe ya USA Stars niyo yegukanye Igikombe cya “NBA All Star Game 2026” nyuma yo gutsinda USA Stripes amanota 47-21



Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...