Amazina nyayo ni Selena Marie Gomez yamamaye mu
muziki na filimi nka Selena Gomez. Yavutse kuwa 22 Nyakanga 1992 bivuze ko afite
imyaka 29. Uwo byemezwa ko bari mu rukundo yiswe Christopher Robert Evans. Kuva
yatangira gukina muri filimi y’uruhererekane yitwa Marvel benshi batangiye
kumwita Captain America. Yavutse kuwa 13
Kamena 1981 bivuze ko afite imyaka 40.
Selena yavukiye muri Leta ya Texas ari naho yakuriye
kuri Mandy Teefey na Joel Gomez avukana n’umuvandimwe witwa Gracie Elliot
Teefey. Captain America yavukiye Massachussetts kuri G Robert Evans III na Lisa
Capuano avukana n’abavandimwe batatu barimo Scott, Carly na Shanna Evans.
Selena afite uburebure bwa metero 1.65, Captain
America areshya na metero 1.83. Selena yinjiye mu muziki mu mwaka wa 2002,
Captain America yatangiye gukina filimi mu mwaka wa 1997.
Kuva mu 2008, Selena amaze gukundana n’abasore banyuranye barimo
umuririmbyi Nick Jonas baje gutandukana akinjira mu
rukundo na Justin Bieber. Mu mwaka wa 2010 urukundo rwabo rwagiye rurangwa no gutandukana bya hato na hato kugera
batandukanye mu mwaka wa 2018.
Yaje gukundanaho na Dj Zedd ufite inkomoka mu
Burusiya n’u Budage hari mu mwaka wa 2015. Muri Mutarama 2017 Selena Gomez
yakundanyeho na The Weekend baje gutandukana mu Ukwakira uwo mwaka.
Captain America ubuzima bw’urukundo bwe ntibiba
byoroshye kubumenya niyo bivuzwe biba ari ugucyecyeranya n'ubwo harimo mu
bakobwa umunani bakundanye abo byagiye byemezwa mbarw. Yavuzwe mu rukundo na Lily James mu mwaka wa 2020 inkuru yazamuwe no kubabonana
mu bihe byiza mu murwa mukuru w’u Bwongereza, London.
Hagati y’umwaka wa 2015 na 2018 yakundanye na Jenny
Slate mu rukundo bari bemeje neza mu mpera za 2016 nyamara rwaje kugera
ku musozo mu mwaka wa 2018 nyuma y’ibibazo binyuranye bagiye bagirana byatumye
hari n'ubwo bamaze amezi 8 baratandukanye muri iyo myaka itari myinshi
bamaranye.
Mu mwaka wa 2015 mbere ya Jenny Slate, Captain
America yavuzwe mu rukundo na Lily Collin nyuma yo kubabonana kenshi basangira
ibihe binyuranye ariko hagati y'aba bombi ntawigeze yemeza ko bakundanye.
Captain America yavuzwe kandi mu rukundo na Sandra
Bullok yari yaranemeje ko yishimira mbere y'uko bahura mu mwaka wa 2012 mu
birori bya Oscar byaje no kurangira havuzwe ko bakundana mu mwaka wa 2014.
Mu mwaka wa 2011 yavuzwe mu rukundo n’abarimo Ashley
Greene bagaragaye bari kubyinana mu kabyiniro kamwe, Captain Amerika kandi
mbere gato muri uwo mwaka yari yavuzwe mu rukundo na Dianna Argon.
Mu mwaka wa 2007, no hagati ya 2012 na 2013 havuzwe
urukundo hagati ya Minka Kelly na Captain America ndetse bwo byari byaremejwe
ko aba bombi bakundana n'ubwo ibihe byiza bagiranaga bitigeze birama mu bihe
byose babigerageje.
Captain America yakundanye na Jessica Biel imyaka
itari micye ndetse mu mateka y’uyu mugabo uyu niwe mukunzi yagize bamaranye
igihe kirekire aho batangiye gukundana mu mwaka wa 2001 bakaza gutandukana mu
mwaka wa 2006.
Selena Gomez bikomeje
kuvugwa ko ari mu nyanja y’urukundo na none, kuri ubu abarirwa umutungo wa
Miliyoni 75 z’amadorali mu gihe Captain America bavugwa mu rukundo abarirwa mu
butunzi bw'angana na Miliyoni 80 z’amadorali.
Iby’urukundo rw'aba
bombi byatangiye kuvugwa nyuma yaho batangiye gukurikirana ku mbuga
nkoranyambaga (following) ikindi cyazamuye aya makuru ni uko aba bombi bivugwa
ko bari gukorana ku mushinga wa filimi imwe.
N'ubwo bwose mu mwaka
wa 2015 Selena Gomez yumvikanye avuga ko akunda Captain America nk’umukinnyi
mwiza wa filimi ariko iby’urukundo rwabo, bombi (Captain na Selena) nta n'umwe
uragira icyo abivugaho.
Amafoto akomeje
gucicikana yerekana aba bombi basa n'abari ahantu hamwe, nyamara andi byemeza ko
ayo mafoto yafashwe mu bihe n’imyaka itandukanye gusa burya ntakabura imvano
kandi ntawutwika inzu ngahishe umwotsi.

Imwe mu mafoto bivugwa ko yafatiwe ahantu Captain America na Selena Gomez bari kumwe ariko abavuguruza aya makuru bavuga ko yafashwe mu mwaka wa 2017
Iyi nayo yifashishijwe igaragaza ishusho isa nk'aho ari iya ahantu hamwe byemezwa ko ari hamwe ariko yafashwe mu mwaka wa 2013
Kugera ubu yaba Captain America na Selena Gomez ntawuremeza cyangwa ngo ahakane amakuru akomeje gufata intera y'urukundo rw'aba bombi baherutse ngo gusangira amafunguro