Ibyihariye kuri Nise ufasha abahanzi barimo Kevin Kade na Diez Dola

Imyidagaduro - 29/03/2026 1:14 PM
Share:

Umwanditsi:

Ibyihariye kuri Nise ufasha abahanzi barimo Kevin Kade na Diez Dola

Nise ureberera inyungu Diez Dola agafasha n’abarimo Kevin Kade, yavuze uko yinjiye mu mwuga wo gufasha abahanzi akiri muto akaza kubengukwa n’abarimo Rumaga wamushyize mu bagomba kuzajya bategura Siga Fest.

Nise Jabo Ghislain ni umwe mu basore bakiri bato bari kugira uruhare rukomeye mu iterambere ry’umuziki nyarwanda binyuze mu gufasha abahanzi aho ubu ari gufasha barimo Kevin Kade na Diez Dola.

Nise ni we ureberera inyungu z’umuhanzi Diez Dola, gusa igitangaje ni uburyo uyu musore ukiri muto yemeye kwishora mu nshingano zananiye abagabo benshi, bakagenda ubutareba inyuma.

Mu kiganiro na InyaRwanda.com, Nise yavuze ko mbere yo kuza muri uyu mwuga wo gufasha abahanzi mu gukora imiziki iri ku rwego mpuzamahanga, yabanje kwiga isoko ry’umuziki wo mu Rwanda n’uwo hanze, abona ko hari umusanzu nawe yashyira muri uru ruganda rw’imyidagaduro.

Yagize ati: “Natangiye nkiri muto kuko numvaga mfite ubushake ku muziki na 'creative industry' muri rusange. N’ubwo bigorana, natekerezaga ko imyaka itari ikibazo, ahubwo ikibazo ari ibitekerezo n’ubushake n’ubumenyi. Nafashe umwanya ndiga.”

Asobanura ko ashikamye kandi yizeye ko azagirira ibihe byiza mu muziki nyarwanda kuko kuba akiri muto nabyo bimwongerera amahirwe yo gukora cyane kurusha abandi kuko bo babaga bafite inshingano nyinshi cyane.

Ati: “Abakuru benshi baza bafite inshingano nyinshi, nge nkiri muto mfite ubwigenge bwose bwo kugerageza no kwiga byinshi.”

Ni ibintu yatangiye gukora akiri muto kuko mu mashuri yisumbuye yajyaga akorana n’abahanzi mu kumenyekanisha indirimbo, kwiga uburyo bwo kubyaza umusaruro imyidagaduro, uko 'business' y’imyadagaduro ikorwa…

Nyuma yo kubona amaze kugira ubumenyi buhagije, ni bwo yatangiye kujya akorana na Kevin Kade aho ubu amubereye 'Executive Producer' we na Calvin Mbanda hanyuma akaba na Manager wa Diez Dola.

Kubera ubuhanga bwe n’umurava mu byo akora, Junior Rumaga aherutse kugira Nise Executive Producer wa Siga Rwanda itegura ibitaramo bya Siga Art Festival.

Mbere yo gushyira ibye byose mu muziki nyarwanda, Nise yabanje kwiga uburyo bwo guteza imbere imyidagaduro n'uko 'business' z'umuziki zikorwa

Nise ni we ureberera inyungu za Diez Dola (Manager) 

Nise amaze igihe kirekire akorana n'umuhanzi Kevin Kade 


Kuri ubu, Nise yagizwe Executive Producer wa Siga Rwanda


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...