Dr. Natacha Uwitonze Gatete, ni Umuyobozi Mukuru wa Hephzibah Global Impact na Hephzibah Prophetic and Revival Center. Ni umugore wubatse akaba n’umubyeyi, Umuvugabutumwa, Umushumba, Umusemuzi, Umuyobozi ndetse n’Umushoramari, ariko avuga ko hejuru y’iyo mirimo yose, umuhamagaro wo gukorera Imana ari wo afite ku mutima kurusha ibindi.
Yaminuje mu bijyanye na International Business, anagira uburambe mu nzego zitandukanye zirimo ubusemuzi, imibereho myiza y’abantu, ubuyobozi n’ubucuruzi. Mu murimo w’Imana, yimitswe ku mugaragaro nka Pasiteri muri Mutarama 2025.
Akorera muri Family Foursquare Church Høvik muri Norway, aho ari mu Buyobozi bw'iri Torero. Ni na we washinze akaba n'Umushumba Mukuru wa Hephzibah International Ministries, umurimo watangiriye mu Rwanda mu 2023 ukagenda waguka.
Dr. Natacha afite Impamyabumenyi y'Ikirenga y'Icyubahiro muri Tewolojiya "Honorary Doctorate in Divinity", ariko avuga ko izina cyangwa impamyabumenyi atari byo ashyira imbere. Icyo aha agaciro ni umuhamagaro wo gukorera Imana no gufasha abantu.
Afite umutima wo kubaka no kuzamura abagore, abana, urubyiruko, abimukira n’abandi bantu banyura mu bihe bikomeye, ndetse akizera ko gukorera Imana bishobora kujyana no kugira uruhare mu iterambere ry’ubukungu n’imibereho y’abaturage.
Aho ni ho hashibutse iyerekwa rya Hephzibah Prophetic and Revival Center, umurimo ugamije guhamagarira abantu kugarukira Imana, kubaka abizera, guteza imbere umuco wo gusenga no kubwiriza ubutumwa bwiza bwa Yesu Kristo.
Uyu mwaka wa 2026, uyu murimo watangiye ikindi cyiciro gikomeye mu kwaguka, aho hateguwe Trumpet Conference & Crusade 2026, igiterane gikomeye kizabera i Kisoro muri Uganda kuva ku wa 28 kugeza ku wa 30 Kanama, gifite insanganyamatsiko igira iti “The Trumpet Will Sound - Are You Ready?" [Impanda Izavuga - Uriteguye?"
Mu kiganiro na InyaRwanda, Dr. Natacha Uwitonze Gatete, yatangaje byinshi ari nabyo tugiye kugarukaho muri iyi nkuru.
InyaRwanda: Dr. Natacha ni muntu ki?
Dr. Natacha: Nitwa Dr. Natacha Uwitonze Gatete, ndi Umunyarwandakazi umaze imyaka myinshi ntuye mu Burayi, cyane cyane muri Norway. Ndi umugore wubatse, ndi umubyeyi, umuvugabutumwa, Pastor, umuyobozi w’umuryango w’ivugabutumwa, umusemuzi ndetse n’umugore ukora ibikorwa bitandukanye mu mibereho isanzwe.
Nize ibijyanye na International Business, kandi mu buzima busanzwe nakoze mu nzego zitandukanye zirimo ubusemuzi, imirimo ijyanye n’imibereho myiza y’abantu, ubuyobozi ndetse na business. Ariko hagati y’ibyo byose, umuhamagaro wo gukorera Imana ni wo wabaye ikintu gikomeye cyane mu buzima bwanjye.
Nabaye mu rugendo rwo kwizera no gukorera Imana mu bihe bitandukanye, ariko haje igihe umuhamagaro wo kujya mu murimo w’Imana mu buryo bwagutse warushijeho gusobanuka. Uyu munsi ndi 'Ordained Pastor', nkaba narimitswe ku mugaragaro mu murimo wa gipasitori muri Mutarama 2025.
Muri Norway nkorera Imana muri Family Foursquare Church Høvik, aho ndi mu buyobozi bwa gipasitori. Ndi kandi Founder na Overseer wa Hephzibah International Ministries, umurimo watangiye ku mugaragaro mu Rwanda mu 2023, nyuma ugenda waguka.
Nahawe kandi Honorary Doctorate in Divinity, ariko kuri njye title ntabwo ari yo y’ingenzi. Icy’ingenzi ni umuhamagaro wo gukorera Imana no gukorera abantu.
Uretse ivugabutumwa, ndi umuntu ukunda cyane kubaka abantu no kubafasha kubona ubushobozi Imana yabashyizemo. Mfite umutima wo gufasha abagore, abana, urubyiruko, abimukira n’abandi bantu bari mu bihe bikomeye by’ubuzima.
Mfite kandi icyerekezo kijyanye na business n’iterambere. Nizera ko umuntu ashobora gukorera Imana kandi akagira uruhare mu iterambere ry’ubukungu n’imibereho y’abaturage.
Mu buryo bworoshye navuga ko Natacha ari umugore, umubyeyi, umuyobozi, umushoramari/umunyabusiness, ariko mbere ya byose akaba umukozi w’Imana ufite umutima wo kubona ubuzima bw’abantu buhinduka.
InyaRwanda: Hephzibah Prophetic and Revival Center ni iki? Izina “Hephzibah” risobanura iki?
Dr. Natacha: Hephzibah Prophetic and Revival Center ni umurimo w’ivugabutumwa ushingiye ku guhamagarira abantu kugarukira Imana, kubaka abizera, gusenga, kubwiriza ubutumwa bwiza no gutegura abantu kugira ngo babe abigishwa ba Kristo kandi nabo bashobore guhindura aho batuye.
Izina Hephzibah rituruka muri Bibiliya, muri Yesaya 62:4; “…uzitwa Hefusiba… kuko Uwiteka akwishimira.” “Hephzibah” risobanura ngo “My delight is in her” – “Uwiteka aramwishimira.” Ni izina rifite ubusobanuro bukomeye kuri twe kuko rivuga restoration – gusubizwa agaciro, ibyiringiro n’umubano n’Imana.
Hari abantu benshi isi yise amazina bitewe n’ibyo banyuzemo: gutsindwa, ubukene, gutereranwa, ibyaha, ibikomere cyangwa amateka mabi. Ariko twizera ko guhura na Kristo bishobora guhindura amateka y’umuntu.
InyaRwanda: Ni ikihe cyerekezo cya Hephzibah?
Dr. Natacha: Icyerekezo cyacu ni ukubona abantu, imiryango n’aho batuye bahindurwa n’ubutumwa bwa Yesu Kristo, bakagarukira Imana, bagakira ibikomere, bakubakwa mu kwizera kandi bakaba abigishwa bashobora guhindura abandi.
Dufite icyerekezo kitagarukira ku kubaka church imwe gusa. Twifuza kubona church planting, revival, discipleship, prayer, leadership development ndetse n’ibikorwa bifasha abaturage kwiteza imbere.
InyaRwanda: Misiyo ya Hephzibah yubakiye ku ki?
Dr. Natacha: Mission yacu yubakiye ku bintu bikomeye: Kubwiriza ubutumwa bwiza bwa Yesu Kristo; Guhamagarira abantu kwihana no kugarukira Imana; Gutoza no kubaka abigishwa ba Kristo; Guteza imbere umuco wo gusenga no gusabira abandi; Gufasha abantu gukira ibikomere byo mu mutima no gusubirana ibyiringiro;
Kubaka no guhugura abayobozi b’amatorero n’abavugabutumwa; Gushinga no gushyigikira amatorero ahantu hakenewe ivugabutumwa, no Gukorera abaturage ibikorwa bifasha umwuka, imibereho ndetse n’iterambere ryabo.
Icyerekezo ni uko itorero ritaba ahantu abantu baza gusenga ku Cyumweru gusa, ahubwo ribe ahantu havamo abantu bahindura imiryango yabo n’aho batuye.
InyaRwanda: Ni ibihe bikorwa by’ingenzi Hephzibah imaze gukora?
Dr. Natacha: Hephzibah yatangiye ibikorwa byayo mu Rwanda mu buryo bwagutse kuva mu 2023. Mu myaka ishize twakoze ibikorwa by’ivugabutumwa mu duce dutandukanye tw’u Rwanda, harimo Bugesera, Burera, Karongi n’ahandi, dukora ivugabutumwa, dufungura insengero, tubatiza abizera bashya, ibiterane by'amasengesho, ivugabutumwa mu rubyiruko n’ibikorwa byo gufasha abantu.
Twabonye abantu benshi bakira agakiza, abandi bagarukira Imana nyuma y’igihe bari barayivuyeho. Hari ababatijwe, urubyiruko rwafashijwe kuva mu biyobyabwenge, abagore n’abakobwa bari mu buzima bugoye bafashijwe kongera kubona icyerekezo cy’ubuzima, ndetse n’imiryango igenda yubakwa mu buryo bw’umwuka.
Twakoze kandi Women conferences, Youth evangelism, Prayer meetings, Crusades, Leadership training ndetse na Baptism services. Ariko kimwe mu bintu bidushimisha cyane ntabwo ari umubare w’ibiterane twakoze. Ni ubuzima bw’abantu bwahindutse.
Iyo umuntu yakiriye Kristo, umuryango ugatangira kongera kugira ibyiringiro, urubyiruko rukava mu biyobyabwenge cyangwa umuntu wari waratakaje icyerekezo akongera kubona impamvu yo kubaho – uwo ni wo musaruro duha agaciro.
Uyu mwaka wa 2026 ni nawo dutangiye indi chapter ikomeye y’umurimo muri Kisoro, Uganda, binyuze muri Hephzibah Prophetic and Revival Center.
InyaRwanda: Ni ibihe bikorwa by’ivugabutumwa muteganya mu myaka itanu iri imbere?
Dr. Natacha: Mu myaka itanu iri imbere ntabwo dushaka kubaka ministry ishingiye gusa ku gukora ibiterane. Turashaka kubaka 'structures' zishobora gukomeza gukora n’igihe conference yarangiye. Icyerekezo cyacu kirimo kwagura 'Church planting' mu Rwanda, Uganda no mu bindi bihugu bya Africa aho Imana izadufungurira imiryango.
Turashaka gushora cyane muri Discipleship, kuko ikibazo si ukugira abantu benshi bakira agakiza gusa; ni ukubafasha gukura bakaba abigishwa ba Kristo bashikamye.
Duteganya kandi guteza imbere 'Bible training' na 'Leadership development', kugira ngo dufashe abashumba, abavugabutumwa, abinginzi 'intercessors' n’abandi bayobozi gukura mu Ijambo ry’Imana no mu buyobozi.
Dufite kandi icyerekezo cyo guteza imbere ibikorwa by’urubyiruko n’abagore, gufasha abatishoboye, no gukora programs zihuza ivugabutumwa n’iterambere ry’umuntu.
Mu gihe kirekire dufite icyerekezo cyo kugira ishuri rya Bibiliya "Bible Institute/Training Center", aho abantu bazashobora kwigishwa Ijambo ry’Imana, leadership, ministry ndetse n’uburyo bwo gukorera abaturage.
Icyerekezo cy’imyaka itanu rero ni Evangelism – Discipleship – Church Planting – Leadership Development – Community Transformation. Intego ntabwo ari ukubaka izina rya Natacha cyangwa Hephzibah. Intego ni ukubaka abantu no kwagura ubwami bw’Imana.
InyaRwanda: Trumpet Conference 2026 izabera Kisoro, mwayitubwiraho iki?
Dr. Natacha: Trumpet Conference & Crusade 2026 ni igiterane gikomeye duteganya kubera muri Kisoro District, Uganda, kuva tariki 28 kugeza 30 Kanama 2026. Insanganyamatsiko yacyo ni: The Trumpet Will Sound - Are You Ready?
Ni ubutumwa bushingiye ku guhamagarira abantu kwitegura, kwihana no kugarukira Imana. Trumpet muri Bibiliya yakoreshwaga mu guhamagara abantu, kuburira, gutangaza no gutegura abantu.
Ni yo mpamvu ubutumwa bwacu muri Kisoro ari ubwihutirwa ariko kandi bukaba ubutumwa bw’ibyiringiro: “Impanda izavuga. Ese uriteguye?” Turifuza ko umuntu wese uzaza atazaza gusa kureba abahanzi cyangwa kumva preaching, ahubwo azibaze ati: “Umubano wanjye n’Imana uhagaze ute?”.
InyaRwanda: Ni uwuhe musaruro mwiteze kuri Trumpet Conference & Crusade 2026?
Dr. Natacha: Mbere na mbere twiteze 'Salvation of souls' [kubonera Yesu iminyago]. Twifuza kubona abantu bakira Yesu Kristo, abari barasubiye inyuma bagarukira Imana, imiryango igakira, urubyiruko rugahinduka ndetse n’amatorero yo muri Kisoro akarushaho gukorana mu ivugabutumwa.
Ariko conference ntabwo izarangira ku itariki 30 Kanama. Intego ni uko izasiga umurimo ukomeza muri Kisoro, binyuze muri Hephzibah Prophetic and Revival Center, discipleship no gukorana n’abakozi b’Imana n’amatorero yo muri ako karere.
InyaRwanda: Ni abahe bavugabutumwa n’abakozi b’Imana mwatumiye?
Dr. Natacha: Twateguye iki giterane nk’igiterane gihuza abakozi b’Imana baturuka mu bihugu bitandukanye bya Africa.
Hazaba harimo: Dr. Natacha Gatete – Host na Main Preacher; Apostle Godfrey Mwampanja wo muri Zambia; Rev. Prosper Simons wo muri Ghana; na Bishop Janet Uwicyeza wo muri Uganda. Hazaba kandi n’abakozi b’Imana bo muri Kisoro n’ahandi bazafatanya natwe.
Ku ruhande rw'abahanzi, twatumiye kandi abahanzi barimo Theo Bosebabireba wo mu Rwanda ndetse na Starde Kanze wo muri Uganda.
Icyo nshima cyane ni uko iki giterane kitagamije kuzana umuntu umwe ngo abe ari we abantu bareba. Turashaka ko habaho Unity of the Body of Christ [Ubumwe bw'Itorero rya Kristo].
Dufite abantu baturuka mu Rwanda, Uganda, Zambia, Ghana n’ahandi, ariko twese tuje dufite ubutumwa bumwe: Yesu Kristo Arakiza“
InyaRwanda: Ni ubuhe butumwa mufitiye abaturage ba Kisoro?
Dr. Natacha: Icya mbere mbasaba ni ukudusengera. Musengere iki giterane, musengere abavugabutumwa, musengere abazaza, kandi cyane cyane musengere ko abantu bazahura na Kristo.
Icya kabiri, ndabatumiye. Ndifuza gutumira abaturage bose ba Kisoro, tutitaye ku itorero umuntu asengeramo, ku bwoko bwe cyangwa aho aturuka. Iki ntabwo ari igiterane cy’itorero rimwe. Ni ubutumwa bwa Yesu Kristo.
Ndahamagarira amashumba n’amatorero yo muri Kisoro gufatanya natwe. Ndahamagarira urubyiruko, abagore, abagabo n’imiryango kuza. Kandi ndahamagarira umuntu wumva yaracitse intege, uwumva yaragiye kure y’Imana, uwumva ubuzima bwe bwarahagaze cyangwa uwifuza gutangira urugendo rushya n’Imana: “Ngwino.”
Kisoro ntabwo twahaje gusa gukora event y’iminsi itatu. Twaje kubiba imbuto y’umurimo twizera ko izakura, igahindura abantu, imiryango ndetse n’igihe kizaza cy’aka karere. “The trumpet will sound. Are you ready?”.

Dr. Natacha afite Impamyabumenyi y'Ikirenga y'Icyubahiro muri Tewolojiya "Honorary Doctorate in Divinity"

"Ndahamagarira amashumba n’amatorero yo muri Kisoro gufatanya natwe"

"Mu gihe kirekire dufite icyerekezo cyo kugira ishuri rya Bibiliya 'Bible Institute/Training Center'"- Dr. Natacha Uwitonze Gatete

Dr. Natacha afite umutima wo kubaka no kuzamura abagore, abana, urubyiruko, abimukira n’abandi bantu banyura mu bihe bikomeye

Dr. Natacha Uwitonze Gatete, ni Umuyobozi Mukuru wa Hephzibah Global Impact na Hephzibah Prophetic and Revival Center

Dr. Natacha Uwitonze Gatete agiye gukora igiterane gikomeye muri Uganda yatumiyemo Theo Bosebabireba
