Mu
gitondo cya tariki 23 Nyakanga mu mihanda yo mu karere ka Gasabo umuriro uzaka
ubwo hazaba hakinwa isiganwa rya Legacy Sakumi Anselme Race. Ni isiganwa rigiye
kuba ku nshuro ya kabiri nyuma yaho ryatangiye mu 2019, gusa COVID-19 ikaza
kurikoma mu nkokora, bigatuma ritongera kuba, gusa kuri ubu rikaba ryagarutse
mu mbaraga nyinshi.
Nk'uko
twatangiye tubivuga iri isiganwa rizitabirwa n'ibyiciro umunani birimo abahoze
bakina uyu mukino w'igare, ariko kuri ubu bakaba baramanitse amapine. Tugarutse
ku byiciro bizitabira iri siganwa, harimo abana bakiri bato mu bahungu
n'abakobwa bari hagati y'imyaka 12 na 15 baziruka ibilometero 11.4,abakinnyi
batabigize umwuga, bazakora ibirometero 45, bivuze ko bazazenguruka aho
isiganwa rizanyura inshuro 4.
Abakinnyi bakanyujijeho nabo bazitabira iri siganwa bahatane kagave
Abahoze
bakina uyu mukino (Veterans) bazasiganwa ibilometero 58.6, abangavu bazakora
ibilometero 70, ingimbi zikore ibirometero 81, mu gihe abagore bakuru bazakora
ibirometero 81. Abagabo ndetse n'abatarengeje imyaka 23 bazasiganwa Kilometero
104, bivuze ko bazazenguruka aho isiganwa rizanyura inshuro umunani.
Rusagara
Serge uyoboye abategura iri siganwa avuga ko impamvu yo kugira ngo isiganwa
ribeho ari ukugirango bakomereze ku byo umubyeyi Sakumi yasize atangije Yagize
Ati"Intego y'isiganwa, ni ugukomeza ibikorwa umubyeyi Sakumi yatangiye.
Aho mbere yo kwitabira Imana yari umukunzi w'igare cyane, arikundisha abandi
ariyo mpamvu tugomba gukomerezaho ndetse tukazana na bamwe mu bakinnye igare mu
myaka yo hambere nk'uko mwabibonye."
Imihanda izakoreshwa
Iri
siganwa rizahagurukira Kimihurura kuri Maguru Coffee, Gishushu, Chez Lando,
Prince House, Giporoso, Nyandungu, Kigali Special Economy Zone. Iyi inzira yose
abasiganwa bazayinyuramo bagenda bisanzwe batabarirwa ibihe (Neutral Start).
Abakinnyi
bazatangira kubarirwa, kuri Kigali Special Economy Zone, banyure Zindiro,
Kimironko-Engen Petrol Station, Controle Technique, BK Arena aha bazaba bamaze
gukora ibirometero 13. Nyuma bazahita binjira mu muhanda w'umuzenguruko,
uzava BK Arena, Gasabo District, RDB, SP Nyarutarama, MTN Center, Mu Kabuga ka
Nyarutarama, Kibagabaga, Kibagabaga Hospital, Kimironko, Engen Petrol Station,
Controle Technique BK Arena. Uru rugendo rurangana na Kilometero 11.4
abakinnyi bakazaruzenguruka bigendanye n'ibirometero bazakora.
Ubwo
iri siganwa ryaherukaga kuba mu 2019, icyo gihe ryitwa “Tour de l’Espoir
Memorial Sakumi Anselme ", ryegukanywe na Nsengiyumva Shemu (wakinigara Les Amis
Sportifs) mu bagabo, mu ngimbi ritwarwa na Iradukunda Emmanuel (wakiniraga Fly
Cycling Team) na Ndiraba Yussuf mu batarabigize umwuga.
Sakumi
Anselme yahoze ari Visi Perezida wa FERWACY, akaba yarishwe muri Jenoside
yakorewe Abatutsi mu 1994. Uretse kuba umukunzi w’uyu mukino, yari
n’umuterankunga wawo.
