Iby'ibanze kuri Dr Dre umuraperi wa 3 ukize ku isi

Imyidagaduro - 09/10/2021 7:34 PM
Share:
Iby'ibanze kuri Dr Dre umuraperi wa 3 ukize ku isi

Dr Dre ni umwe mu banyamuziki akaba n’umushoramari umaze igihe kirekire mu ruhando rwa muzika. Kuri ubu ni we muraperi wa 3 ukize ku isi. Abana be icyenda yabyaranye n’abagore batanu, umwe muri bo amaze imyaka 23 atazi nyina, abana be babiri nabo ntibakunze kuvugwa ndetse hari abazi ko afite abana barindwi.

Yiswe n’ababyeyi Andre Romelle Young, ni umuraperi, atunganya umuziki (producer) akaba n'umusabitsi. Yavutse kuwa 18 Gashyantare 1965 mu gace ka Compton muri Leta ya California mu gihugu cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika..

Yatangije inzu zitunganya zikaneberera inyungu z’abahanzi zitandukanye (Label) n’izindi, yagiye aba umwe mu bazishinze zirimo iyitwa Aftermath Entertainment n'ubu igikora, Death Row Record yareze abaraperi bakomeye kimwe na World Class Wrecking Cru.

Yashyize bwa mbere hanze Album mu mwaka wa 1992, muri Label yitwa Death Row Records yaje kugirwa umuhanzi wagurishije ibihangano cyane mu mwaka wa 1993, imwe mu ndirimbo zari ziyigize nk'iyitwa Let Me Ride yamuhesheje igihembo muri Grammy Awards nk’indirimbo yayoboye izindi mu njyana ya Hip Hop.

Nk'umwe mu ba Producer beza yagiye atunganya kuva cyera Album zinyuranye z’abahanzi bakomeye n’impirimbanyi z’agatsiko ka West Coast, zirimo iya Snoop Doggy Dogg, iy’umuvandimwe we badasangiye ababyeyi bombi Warren G hari mu mwaka 1994.

Afite kandi ubucuruzi bw’ibikoresho by’amajwi (audio products) bukorerwa mu ikompanyi yashinze ya Beats Electronic, yagiye akora n’izindi Album ze bwite zirimo Dr Dre Presents the Aftermath yo mu 1996 kimwe na The Chronic 2001 yo mu 1999.

Mu mwaka wa 2001 yasinyishije Eminem aza no gusinyisha 50 Cent mu mwaka wa 2002 anaba umwe mu batunganije Album zabo zo muri iyo myaka. Yatunganyije Album z'abaraperi banyuranye barimo 2Pac, The D.O.C, Snoop Dogg, Xzibit, Knoc-turn’al, The Game, Kendrick  Lamar na Anderson Paak.

Dre kandi yagiye akina muri filime zinyuranye nka Set It Off, The Wash na Training Day. Kugera ubu afite ibihembo bigera kuri 6 yegukanye mu bisumba ibindi mu muziki ku isi bya Grammy Award harimo icya Producer mwiza w’umwaka. Ari ku mwanya wa 56 k’urutonde rw’abahanzi b'ibihe byose mu isi mu bariho n'abayeho 100.

Ari ku mwanya wa gatatu mu baraperi bakize ku isi umwanya yagezeho avuye ku wa kabiri yariho mu mwaka wa 2018. Kuri ubu ariko nyuma ya Kanye West na Jay Z niwe ukurikira mu butunzi aho atunze Miliyoni 820 z’amadorali.

Yagiye ashinjwa ibirego binyuranye by’umwihariko byo guhohotera abagore byaje no kumuviramo gucibwa amande ubwo yibasiraga Dee Barnes agacibwa agera ku 2500 by’amadorali, ahabwa ibihano birimo gukora imirimo ifitiye rubanda akamaro mu gihe kingana n’amasaha 240.

Umwe mu bagore babyaranye nawe Michel’le yamushinje kumuhohotera, undi mugore nawe babyaranye witwa Lisa Johnson yagiye ashinja uyu mugabo kumukubita inshuro nyinshi igihe yari atwite. N'abandi bagore banyuranye bagiye bamushinja kubahohotera mu buryo bunyuranye.

N'ubwo Dre ashinjwa ibyaha byo guhohotera abagore, afite abana 9 n'ubwo henshi handitse 7 ku bagore batanu batandukanye barimo uwitwa Cassandra Joy Greene bahuye biga mu mashuri yisumbuye mu 1981 akamutera inda yavuyemo imfura yabo yitwa Curtis.

Mu 1983 yateye inda umwangavu w’imyaka 15, Lisa, babyaranye umwana w’umukobwa witwa La Tanya - ni we uvugwa cyane ariko hari n’abandi bakobwa 2 Lisa yemeza ko yabyaranye na Dre barimo La Toya na Ashley. Mu 1988 yabyaranye na Jenita Porter umwana witwa Andre Jr waje kwitaba Imana.

Guhera mu mwaka wa 1988 kugera mu 1996 yakundanyeho n’umuririmbyi, Michel’le babyaranye umuhungu wabo mu 1991 bise Marcel, mu mwaka 1996 yaje gushyingiranwa na Nicole bamaze gutandukana mu buryo bw’amategeko muri uyu mwaka wa 2021.

Nicole na Dre babyaranye abana babiri Truice na Truly, afite n'undi mwana w’umukobwa ubanziriza umuto, gusa nta hantu na hamwe hagaragara nyina w'uwo mwana witwa Tyra mu gihe cyose gishize cy’imyaka 23 ingana n'iyo uyu mukobwa afite.

 Tyra Young umwe mu bakobwa ba Dre ariko hatazwi nyina umubyara  


Dr Dre n'umugore we baheruka gutandukana, Nicole Young

Dr Dre n'umuhungu we muto Truice 

Dr Dre na Truly Young umukobwa we



Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...