Ibyawe byananiranye yabikemura mu buryo bwe - Korali Ukuboko kw’Iburyo yatanze ihumure mu ndirimbo “Lazaro”

Iyobokamana - 14/10/2026 12:40 PM
Share:

Umwanditsi:

Ibyawe byananiranye yabikemura mu buryo bwe - Korali Ukuboko kw’Iburyo yatanze ihumure mu ndirimbo “Lazaro”

Korali Ukuboko kw’Iburyo ikorera umurimo w’Imana muri ADEPR Gatenga yashyize hanze indirimbo nshya yise “Lazaro”, iherekejwe n’amashusho yayo, ikubiyemo ubutumwa buhumuriza bukanaha ibyiringiro abantu bahanganye n’ibibazo ndetse n’ababona ko ibyo bari biteze bitagishobotse.

Iyi ndirimbo ishingiye ku nkuru yo muri Bibiliya ivuga kuri Razaro w’i Betaniya, inshuti ya Yesu, wari warwaye agapfa, nyuma Yesu akamuzura. Binyuze muri iyi ndirimbo, Korali Ukuboko kw’Iburyo yibutsa abantu ko Imana ishobora gukora ibirenze ibyo abantu batekereza, ndetse no mu bihe baba babona ko ibintu byose byarangiye.

Amashusho y’indirimbo “Lazaro” yamaze kugera ku rubuga rwa YouTube rw’iyi korali. Mu gihe iyi korali ikomeje umurimo wayo wo kugeza ubutumwa bwiza ku bantu binyuze mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana.

Mu nkuru iboneka muri Yohana igice cya 11, havugwa Razaro wari utuye i Betaniya, akaba yari umuvandimwe wa Marita na Mariya ndetse n’inshuti ya Yesu.

Igihe Razaro yari arwaye, bashiki be bohereje ubutumwa kuri Yesu bamumenyesha ko Lazalo yakundaga yari arembye. Nubwo Yesu yari abimenyeshejwe, ntiyahise ajya kumureba, bituma Razaro apfa mbere y’uko ahagera.

Yesu ageze i Betaniya, Razaro amaze iminsi ine ashyinguwe mu mva. Icyo gihe, abantu bari bamaze kwiheba, bumva ko urupfu rwe rwari rushoje byose.

Ariko Yesu yasabye ko bakuraho igitare cyari gitwikiriye imva. Amaze gusenga, ahamagara Razaro, na we arasohoka, agaruka mu buzima. Ibi byagaragaje imbaraga z’Imana kandi byongera ukwizera kw’ababonye icyo gitangaza.

Iyi ni yo nkuru Korali Ukuboko kw’Iburyo yahereyeho mu ndirimbo “Lazaro”, igaragaza ko gutinda kw’igisubizo umuntu aba ategereje atari ko buri gihe kuba ari iherezo ry’ibyiringiro bye.

“Ibyawe byananiranye yabikemura mu buryo bwe”

Ubutumwa nyamukuru bw’iyi ndirimbo bugira buti: “Yesu wacu ntakora nk’abantu, nawe ibyawe byananiranye yabikemura mu buryo bwe.”

Aya magambo agaragaza ko Imana idakora buri gihe nk’uko abantu babyifuza cyangwa babiteganya, ahubwo ko ishobora gukora mu buryo butandukanye n’ubwo bari biteze, ariko n’ubundi igatanga igisubizo kizima.

Ni ubutumwa bugenewe abantu banyura mu bihe bikomeye, abafite ibibazo bibaremereye, abahuye n’ibyago ndetse n’abumva ko imishinga yabo yananiwe. Iyi ndirimbo ibibutsa kudacika intege no gukomeza kugira ibyiringiro, kuko ibisa n’ibidashoboka ku bantu bishoboka ku Mana.

Inkuru ya Razaro inibutsa abakristo ko n’igihe umuntu yaba atakibona inzira, ashobora gukomeza gusenga no kwizera Imana, kuko atari buri gihe ibintu bigenda nk’uko abantu babyifuza.

Mu gutegura indirimbo “Lazaro”, Claudine Uwizeyimana, uzwi nka Didia, ni we wayoboye abaririmbyi. Amagambo yayo yanditswe na Gaudence, amajwi akorwa na Khrisau, naho amashusho atunganywa na Musinga.

Iyi ndirimbo iherekejwe n’amashusho agaragaza umurimo w’ivugabutumwa ukorwa na Korali Ukuboko kw’Iburyo, ikaba igamije kugeza ubutumwa bwayo ku bakunzi b’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana.

Korali Ukuboko kw’Iburyo yatangiye umurimo w’Imana mu 1989, ikaba kuri ubu igizwe n’abaririmbyi barenga 150. Mu myaka irenga 30 imaze ikora uyu murimo, yamenyekanye mu ndirimbo zitandukanye zakunzwe n’abakristo benshi.

Muri izo ndirimbo harimo “Ikidendezi”, “Rukundo ni Yesu”, “Imirimo”, “Imitima yacu”, “Hashimwe Yesu”, “Abera b’Imana” na “Ndi Imana mu misozi”, hamwe n’izindi.

Binyuze mu ndirimbo zayo, iyi korali ikomeje kugira uruhare mu kuramya no guhimbaza Imana, ndetse no kugeza ubutumwa bwiza ku bantu mu buryo bw’umuziki.

Indirimbo nshya “Lazaro” ikomeza uwo murongo, yibanda ku kwizera, kwihangana no gukomeza kugira ibyiringiro n’igihe umuntu ahuye n’ibimugora. Ubutumwa bwayo bushishikariza buri wese kutabona ko ibibazo ahanganye na byo ari iherezo, ahubwo ko ashobora gukomeza kwizera Imana no gutegereza igisubizo cyayo.

REBA INDIRIMBO NSHYA "Lazaro" YA KORALI UKUBOKO KW'IBURYO


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...