Mu butumwa aherutse gushyira kuri
Instagram, yavuze ko “yatengushywe n’abantu”, ko “igihe kigeze ngo nawe
yirengere”, yerekana amarangamutima yuje akababaro n’isenyuka ry’icyizere yari
afite ku bo yafashije.
Nyamara, hari benshi bibajije niba ibi
bintu ari ukuri cyangwa ari ‘strategy’ (ingamba) nshya yo guteza imbere igikorwa
runaka binyuze mu matsiko.
KNC
umushyigikiye, avuga ko yakoze ibidasanzwe
Mu kiganiro Rirarashe cyo kuri uyu wa
Kabiri, tariki 22 Mata 2025, umushoramari Kakooza Nkuriza Charles [KNC] yavuze
ko nta muntu n’umwe wakagombye kwirengagiza uruhare Coach Gael yagize mu guteza
imbere umuziki nyarwanda mu myaka itatu ishize.
Yagize ati: “Abanyarwanda tugira ikibazo
cyo kudashima. Turi babashimira mu iriro. Njye ndakubwiza ukuri y’uko Coach
Gael hari ikintu yakoze, hari itafari yashyizeho, rwose ibyo ndabikubwira
wabyemera, wabyanga.”
Ku birego bivuga ko Gael yashakaga gusa
kumenyekana abinyujije mu bahanzi, KNC yasubije agira ati: “Niba abantu bose
bashaka kwifotoza nka Gael, iki gihugu cyaba cyiza kurushaho.”
Yakomeje avuga ko Gael atigeze akena, ko
ahubwo ari umuntu w’ubwenge kandi wubashywe. Yemeza ko nubwo yaba asezeye,
abahanzi yafashije bazakomeza urugendo rwabo.
Ni
ugusezera cyangwa ni uguteguza?
Nubwo Gael atangaza ko agiye guhagarika
ishoramari mu muziki, ntabwo yigeze asobanura byinshi kuri label ye ya 1:55 AM,
ku bikorwa byari biriho, cyangwa ku byateye iyo myanzuro — ibintu bisanzwe
bikorwa iyo ikigo gifunze imiryango. Ibi bituma abantu bamwe babibona nk’uburyo
bwo gukurura amarangamutima (emotional engagement) mbere y’itangazwa
ry’umushinga mushya.
Ubusanzwe, izina 1:55 AM ni ‘brand’ izwiho
gukora ibintu bitunguranye, bikunze kugaragaza udushya twuzuyemo ubuhanga
n’ubushishozi mu kwamamaza.
Bamwe mu basesengura iby’imyidagaduro
bavuga ko iyi mvugo ya Coach Gael ishobora kuba igice cy’igenamigambi ryo
guteza imbere indirimbo nshya ya Bruce Melodie na Diamond Platnumz.
Christelle
na Gauchi bagize icyo bavuga
Umunyamakuru Christelle binyuze mu
kiganiro ‘Ishya’, yanditse kuri konti ye ya X, avuga ko nubwo Gael ashobora
kuba yaratakaje amafaranga, ariko nawe yungukiye ku kumenyekana mu rwego rwo
hejuru, bityo ko ibyo nabyo bifatwa nk’inyungu.
Ati: “Uriya mu investor (umushoramari)
ashobora kuba ayo yashoye, ataramugarukiye ariko success) (kumenyekana)
yaririye ku bahanzi ukurikije ko nawe aba ashaka ko amatara amugeraho, nazo
tuzihaye agaciro muri cash ni nka za 2.5 B Frw. Icyo nzicyo nta gihombo rwose
yagize.”
Umushoramari Gauchi wakoranye cyane na
Yverry hagati ya 2023 na 2024, yabwiye InyaRwanda ko ibintu byose bishoboka ku
butumwa bwatangajwe na Coach Gael, ariko kandi biteye kwibaza.
Yavuze ko mu gihe cyose ubutumwa bwa Gael
bwaba buri mu murongo w'ikinamico cyangwa se ikinyoma (Prank), byaba ari
ikibazo, kuko indirimbo ya Bruce Melodie na Diamond itategurirwa kumenyekana
binyuze mu Rwanda gusa.
Ati "Ibyo byose birashoboka, ariko
kimwe baba bagikora mu buryo bubi. Reka dufate urugero, niba ari uguteza
indirimbo, gukora 'Prank' ukayikorera mu Rwanda ntacyo waba ukoze, kuko
n'ubundi Bruce Melodie afite ubushobozi bw'uko indirimbo yakwikorana ari wenyine
itabura kumenyekana mu Rwanda, bibaye ari uko ugutwika rero (kumenyekanisha)
baba batwikiye ahatari ho. Kuko Diamond ni Mpuzamahanga, gukorera 'Prank' mu
Rwanda, nta kintu byahindura ku ikundwa ry'indirimbo."
Ariko kandi avuga ko ku rundi ruhande 'Ibyo
Coach Gael yatangaje n'ibyo, kuko niba hari ikintu gitenguha kuri Business, ni
umuziki wo mu Rwanda'
Ati "N'abahanzi ubwabo. Buriya nihabuze utuntu baba bagiye bagonganiraho na 'Management' ye cyangwa abo bafatanya, cyangwa se bakabona nka Element ari kurenga imbibi kandi nta ruhare babigizemo, Coach Gael akavuga ati ariko ubu sina narashyize imbaraga ahatariho ra?"
Coach Gael yatangaje amagambo yaciye
igikuba agaragaza ko agiye gutangira Paji nshya nyuma yo gutera inkunga
ibikorwa by’abahanzi barimo Bruce Melodie