Uyu
musore w’i Kampala yageze i Kigali ku wa Gatanu tariki 15 Kanama 2025, agenzwa
n’igitaramo yakoreye muri Kigali Universe ku wa Gatandatu tariki 16 Kanama
2025, icyo gihe yahuriye ku rubyiniro na Dj Pius wizihizaga imyaka 15 ari mu
bavanga imiziki, Alyn Sano, Ruti Joel, Mike Kayihura, Dj Marnaud, Jules Sentore
n’abandi.
Bwari
ubwa kabiri ataramiye i Kigali. Kuko inshuro ya mbere yahageze yagenzwaga no
kumenyekanisha ibikorwa bye by’umuziki. Yigeze kubiteramo urwenya, avuga ko
ubwa mbere agera i Kigali yifashishije ‘Bus’ ariko asigaye agenda n’indege.
Ubwo
yari ku kibuga cy’indege Mpuzamahanga cya Kigali i Kanombe, Joshua Baraka
yumvikanishije ko uretse kuba agiye gutaramira Abanyarwanda, kuri gahunda afite
harimo no kugirana ibiganiro n’abahanzi barimo Bruce Melodie, Element, Mike
Kayihura n’abandi.
Abajijwe
n’itangazamakuru niba ari ibiganiro bisanzwe, cyangwa se byubakiye ku kuba
bakorana indirimbo, yavuze ko ariwo murongo w’ibikorwa bye.
Ku
wa Gatanu tariki 15 Kanama 2025, yahuye kandi agirana ibiganiro na Bruce
Melodie, ariko kiriya gihe ntibigeze bakorana indirimbo. Mu ijoro ryo kuri iki
Cyumweru tariki 17 Kanama 2025, ni bwo bombi bahuriye muri ‘Studio’ bakorana
indirimbo.
Tuyitakire
Joshua, Ushinzwe Itangazamakuru muri sosiyete y’umuziki ya 1:55 AM yabwiye
InyaRwanda ati “Ku wa Gatanu barahuye, ubwo Baraka yari akigera mu Rwanda,
ariko yari ananiwe. Uyu munsi (Ku Cyumweru tariki 17 Kanama 2025), rero bahuye
baraganira, ndetse bafata amajwi y’indirimbo, kandi yarangiye.”
Indirimbo “Nana”
yatumye ajya i Burayi bwa mbere
Indirimbo
“Nana” yasohotse akimara kwizihiza isabukuru y’imyaka 22, ihita itumbagira ku
ntonde z’indirimbo zikunzwe muri Uganda no muri Kenya.
Yahise
yinjira mu rugendo rwinjiye mu mateka ye, asinyishwa na Moves Recordings, inzu
itunganya Afrobeats iherereye mu Bwongereza, ndetse hakozwe remix yatumye
Baraka akorana n’ibyamamare nka Joeboy (Nigeria), King Promise (Ghana) na Bien
(Kenya).
Ibi
byatumye, umusore wavukiye i Bwaise mu gace ko muri Kampala, agace yita
‘ghetto’ karimo ubukene ariko kuzuyemo ubuzima n’ubusabane, afata indege bwa
mbere mu muryango we, ajya muri Kenya, Nigeria, Ghana no mu Bwongereza.
Baraka
yatangiye kuririmba afite imyaka itandatu. Yagize ati: “Indirimbo ya mbere
nanditse yavugaga kuri Mama, ariko sinigeze nyimuririmbira. Data yari Pasiteri,
nageragezaga kwiga ingoma mu rusengero. Mfite imyaka 12 batangiye kwigisha
umuziki ku ishuri, mpita numva ndakururwa. Icyo gihe nashakaga kumenya byose.”
Nubwo
yigeze kwiga ashaka kuba muganga, yakunze umuziki biratinda, kugeza ubwo
ahisemo kuwugiramo umwuga afite imyaka 19. Yatangiriye mu tubari no muri
restaurant’ acuranga piano, ahuza indirimbo z’ibihugu bitandukanye harimo
afrobeats yo muri Afurika y’Uburengerazuba, dancehall yo muri Jamaica, na RnB
y’isi yose.
Mu
2021, Baraka yashyize hanze EP ye ya mbere yise Baby Steps, ikurikirwa na
Belinda (2022), indirimbo y’inkuru y’urukundo rw’umukobwa winjiye mu buzima
bw’icyamamare ku mbuga nkoranyambaga.
Kuva
yasohora “Nana”, Baraka yateye intambwe ndende mu rugendo rwe rw’umuziki.
Yagize ati: “Numvaga Nana izakora, ariko sinari nzi ko izagera aha hose. Nahise
menya ko ibintu bihindutse numvise abana bo mu gace kacu bayiririmba. Ubu maze
guhura n’abantu benshi nabonaga nk’ibihangange. Ghetts, Bien… nabonye ko nabo
ari abantu basa nanjye.”
Iyo
avuga ku muziki we, Baraka agaragaza ko amagambo afite agaciro gakomeye
nk’umudiho. Ati “Melodi yonyine ituma indirimbo iguma mu mutwe, ariko amagambo
ni yo ayiha icyerekezo. Niyo mpamvu nkunda gusoma cyane, n’iyo naba nandika ku
bintu bisekeje nk’ibibuno, ngerageza gushushanya ishusho.”
Baraka,
witegura gushyira hanze indi EP nshya mu Ukuboza, avuga ko adateganya
guhagarara vuba. Avuga ati “Ndakomeza gukora ibyo nkunda; kuririmba, kwandika,
gukora umuziki… ibindi byose bizikurikira. Umwaka utaha niwo uzerekana
ikimenyetso nzasiga mu ruganda rw’umuziki.”
Joshua
Baraka yakoreye igitaramo gikomeye muri Kigali Universe mu ijoro ryo ku wa
Gatandatu tariki 16 Kanama 2025
Joshua
Baraka yavugaga ko ashaka gukorana indirimbo n’abarimo Bruce Melodie
KANDA
HANO UREBE INDIRIMBO ‘KUBA NISINDIYE II’ YA BRUCE MELODIE NA REAL RODDY
KANDA
HANO UREBE INDIRIMBO ‘WRONG PLACES’ YA JOSHUA BARAKA