Ibyari ibirori byahindutse akaga! Abantu benshi batewe inshinge mu iserukiramuco ry’umuziki

Imyidagaduro - 23/06/2026 11:12 AM
Share:
Ibyari ibirori byahindutse akaga! Abantu benshi batewe inshinge mu iserukiramuco ry’umuziki

Iserukiramuco rikomeye ry’umuziki rizwi nka Fête de la Musique ryabereye mu Bufaransa ryahindutse ijoro ry’akaga nyuma y’uko abantu barenga 145 batangaje ko batewe inshinge n’abatazwi. Polisi yataye muri yombi abantu 12 bakekwaho uruhare muri ibi bikorwa, mu gihe iperereza rikomeje kugira ngo hamenyekane icyari kiri muri izo nshinge n’impamvu y’ibi bitero.

Mu ijoro ryo ku wa 21 Kamena, miliyoni z’abaturage n’abakerarugendo bari bateraniye mu mihanda yo hirya no hino mu Bufaransa bizihiza umunsi ngarukamwaka w’umuziki.

Icyakora ibyari ibirori byahindutse impungenge nyuma y’uko abantu benshi, cyane cyane abakobwa n’abagore bakiri bato, batangaje ko batewe inshinge n’abantu batabazi. 

Minisiteri y’Umutekano mu Bufaransa yatangaje ko abantu 145 bo mu mijyi itandukanye bagaragaje ko batewe inshinge, bamwe muri bo bahita bajyanwa kwa muganga kugira ngo bakorerwe ibizamini byamenya niba hari ibiyobyabwenge cyangwa ibindi bintu byashyizwe muri izo nshinge.

Kugeza ubu, ubuyobozi ntiburatangaza niba koko izo nshinge zari zirimo imiti ishobora gutera abantu guta ubwenge cyangwa kuborohera kwibasirwa.

Polisi yataye muri yombi abantu 12 bakekwaho kugira uruhare muri ibyo bikorwa. Mu mijyi imwe n’imwe, harimo abo abatangabuhamya bagaragaje nk’abakekwaho gutera inshinge abaturage bari mu birori. Iperereza rirakomeje kugira ngo hamenyekane niba hari undi muyoboro wabiteguye cyangwa niba ari ibikorwa byakozwe n’abantu ku giti cyabo. 

Mbere y’iri serukiramuco, ku mbuga nkoranyambaga hari hamaze gukwirakwira ubutumwa bwaburiraga cyane cyane abagore ko bashobora kwibasirwa n’ibitero byo guterwa inshinge. Ibyo byatumye benshi bajya mu birori bafite impungenge, nubwo abantu babarirwa muri za miliyoni bakomeje kwitabira ibyo birori. 

Uretse ibirego byo guterwa inshinge, ubuyobozi bwatangaje ko muri iri serukiramuco habaye n’andi makimbirane n’urugomo rwatumye abantu benshi batabwa muri yombi, ndetse bamwe barakomereka bikomeye. 

Ibi byabaye mu Bufaransa byongeye kuzamura impungenge ku mutekano mu birori bihuza abantu benshi. Mu gihe iperereza rikomeje, inzego z’umutekano zirimo gukora ibishoboka byose kugira ngo hamenyekane ukuri ku byabaye no gukurikirana ababigizemo uruhare. 


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...