Ibyaranze iyi tariki mu mateka y’Isi

Utuntu nutundi - 30/07/2024 8:52 AM
Share:

Umwanditsi:

Ibyaranze iyi tariki mu mateka y’Isi

Tariki 30 Nyakanga ni umunsi wa magana abiri na cumi n’ibiri mu minsi igize umwaka, hasigaye iminsi ijana na mirongo itanu n’itatu uyu mwaka ukagera ku musozo.

Ibintu biba byarabaye kuri iyi tariki mu myaka yashize ni byinshi cyane ariko uyu munsi, InyaRwanda yaguhitiyemo bimwe mu by’ingenzi bidateze kwibagirana mu mateka y’isi.

Bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka:

762: Hashinzwe Umujyi wa Baghdad, ushinzwe na Al-Mansur, Almanzor or Abu Ja’far Abdallah ibn Muhammad al-Mansur.

1502: Christopher Columbus yageze ku butaka bwa Guanaja, ku kirwa cya Bay ubwo yari mu rugendo rw’ubushakashatsi bwe.

1629: Igihugu cy’u Butaliyani cyibasiwe n’umutingito ukomeye by’umwihariko umujyi wa Naples uhitana abantu barenga ibihumbi icumi.

1930: Ku nshuro ya mbere, ikipe y’igihugu cya Uruguay mu Mujyi wa Montevideo yashoboye kwegukana igikombe cy’isi.

1956: Perezida Dwight D. Eisenhower, yashyize umukono ku mwanzuro wari watowe na Kongere ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika wemeje ikoreshwa rya In God We Trust nka Slogan y’iki gihugu.

1969: Mu ntambara ya Vietnam, Perezida Richard M. Nixon wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika yakoreye uruzinduko rutunguranye mu gihugu cya Vietnam y’Epfo, agiye guhura na Perezida Nguyá»…n Văn Thiệu ndetse n’abayobozi b’ingabo za Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

1971: Muri gahunda y’ibyogajuru Apollo, muri misiyo yayo ya cumi na gatanu, David Scott na James Irwin bashoboye kugera ku kwezi bitwaje n’imodoka ibasha kuhagenda izwi nka Lunar Rover.

1980: Vanuatu yatangaje ku mugaragaro ubwigenge bwayo.

2006: Hakozwe ubwicanyi bwiswe Qana massacre, ingabo za Israel zirwanira mu kirere zahitanye abaturage makumyabiri n’umunani harimo abana cumi na batandatu, bose bakomoka muri Lebanon.

Bamwe mu bavutse uyu munsi:

1947: William Atherton, umukinnyi w’amafilimi ukomoka muri Amerika.

1947: Jonathan Mann, wigeze kuba umuyobozi mukuru wa gahunda yo kurwanya SIDA, mu ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe kwita ku buzima.

Bamwe mu bitabye uyu munsi:

2005: John Garang de Mabior, umunyapolitiki ukomoka muri Sudani, wayoboraga umutwe w’inyeshyamba zizwi nka Sudan People’s Liberation Army kuva mu 1982 kugeza mu 2005, mu ntambara yakurikiwe n’imishyikirano y’amahoro.

John Garang yabaye Visi Perezida wa Sudani kuva muri Mutarama mu mwaka wa 2005 kugera muri Nyakanga y’uwo mwaka, amaze gupfira mu mpanuka y’indege.

2007: Ingmar Bergman, wayoboraga ikorwa ry’amafilime.

2022: Nichelle Nicholas wari umukinnyi wa filime muri Amerika.

Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...