Ibintu biba byarabaye kuri iyi tariki mu myaka yashize ni byinshi cyane ariko
uyu munsi, InyaRwanda yaguhitiyemo bimwe mu by’ingenzi bidateze kwibagirana mu
mateka y’isi.
Bimwe mu byaranze uyu
munsi mu mateka:
762: Hashinzwe
Umujyi wa Baghdad, ushinzwe na Al-Mansur, Almanzor or Abu Ja’far Abdallah ibn
Muhammad al-Mansur.
1502: Christopher
Columbus yageze ku butaka bwa Guanaja, ku kirwa cya Bay ubwo yari mu rugendo
rw’ubushakashatsi bwe.
1629: Igihugu
cy’u Butaliyani cyibasiwe n’umutingito ukomeye by’umwihariko umujyi wa Naples
uhitana abantu barenga ibihumbi icumi.
1930: Ku
nshuro ya mbere, ikipe y’igihugu cya Uruguay mu Mujyi wa Montevideo yashoboye
kwegukana igikombe cy’isi.
1956: Perezida
Dwight D. Eisenhower, yashyize umukono ku mwanzuro wari watowe na Kongere ya
Leta Zunze Ubumwe za Amerika wemeje ikoreshwa rya In God We Trust nka Slogan
y’iki gihugu.
1969: Mu
ntambara ya Vietnam, Perezida Richard M. Nixon wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika
yakoreye uruzinduko rutunguranye mu gihugu cya Vietnam y’Epfo, agiye guhura na
Perezida Nguyá»…n Văn Thiệu ndetse n’abayobozi b’ingabo za Leta Zunze Ubumwe za
Amerika.
1971: Muri
gahunda y’ibyogajuru Apollo, muri misiyo yayo ya cumi na gatanu, David Scott na
James Irwin bashoboye kugera ku kwezi bitwaje n’imodoka ibasha kuhagenda izwi
nka Lunar Rover.
1980: Vanuatu
yatangaje ku mugaragaro ubwigenge bwayo.
2006: Hakozwe
ubwicanyi bwiswe Qana massacre, ingabo za Israel zirwanira mu kirere zahitanye
abaturage makumyabiri n’umunani harimo abana cumi na batandatu, bose bakomoka
muri Lebanon.
Bamwe mu bavutse uyu
munsi:
1947: William
Atherton, umukinnyi w’amafilimi ukomoka muri Amerika.
1947: Jonathan
Mann, wigeze kuba umuyobozi mukuru wa gahunda yo kurwanya SIDA, mu ishami
ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe kwita ku buzima.
Bamwe mu bitabye uyu
munsi:
2005: John
Garang de Mabior, umunyapolitiki ukomoka muri Sudani, wayoboraga umutwe
w’inyeshyamba zizwi nka Sudan People’s Liberation Army kuva mu 1982 kugeza mu
2005, mu ntambara yakurikiwe n’imishyikirano y’amahoro.
John Garang yabaye Visi
Perezida wa Sudani kuva muri Mutarama mu mwaka wa 2005 kugera muri Nyakanga
y’uwo mwaka, amaze gupfira mu mpanuka y’indege.
2007: Ingmar
Bergman, wayoboraga ikorwa ry’amafilime.
