Ubwo yarahiriraga
kuyobora u Rwanda muri manda ya 2024-2029, Perezida Paul Kagame yashimye Abanyarwanda bongeye
kumugirira icyizere cyo kubabera umuyobozi mu myaka itanu iri imbere.
Yagize ati “Ndagira ngo
mbere na mbere nshimire Abanyarwanda mwese kuba mwongeye kungirira icyizere.
Nishimiye kongera kubabera Umuyobozi ari we Perezida muri iyi manda nshya
dutangiye."
Perezida Kagame yikije ku
ntero yumvikanye mu bihe byo kwiyamamaza yagiraga iti ‘Ni wowe’, avuga ko atari
we wenyine ahubwo ari Abanyarwanda bose kandi bazakorana bakagera kuri
byinshi.
Ati “Ariko mu
by’ukuri sinjye njyenyine ahubwo ni mwebwe, ni twese hamwe. Ubu rero, tugomba
kongera kureba imbere ahazaza, mu myaka 30 ishize twageze kuri byinshi kandi
byiza ariko nanone haracyari byinshi tutarageraho ariko tuzageraho mu myaka iri
imbere."
Perezida Kagame yashimangiye ko ibyiza biri imbere kandi bizagerwaho, yizeza Abanyarwanda kubageza ku iterambere rirambye.
Yagize ati: "Iyi
manda nshya ni intangiriro yo gukora ibirenze kugira ngo ibyo twifuza
tubigereho. Kuki se n'ubundi tutarenza ku byo twakoze? Kubitekereza ntabwo ari
ukurota. Birashoboka, bizashoboka. Twabikora, kandi tuzabikora."
Mu Baminisitiri
n’Abanyamabanga ba Leta batangiranye na manda ya 2017-2024 abagera kuri 9% ni bo
batigeze bava muri Guverinoma. Mu mboni z'abasesenguzi, ngo iki ni
ikimenyetso cy’imiyoborere irangwa no kutirara no kubaza abayobozi
inshingano.
Bamwe mu bakurikiraniye hafi ibikorwa byayo, bayise manda y’umuvuduko, abandi manda y’ubudasa. Ni manda yatangiranye n’Abaminisitiri 20 n’Abanyamabanga ba Leta 11.
Ku wa 31 Kanama 2017 ubwo
yakiraga indahiro z’abagize iyi Guverinoma, Perezida wa Repubulika Paul Kagame
yabasabye kuzirikana ko u Rwanda ari igihugu gifite umwihariko.
Senateri Uwizeyimana
Evode umwe mu bahoze bagize iyi Guverinoma ubu akaba ari umusenateri, yabwiye RBA ko
gushyirwa mu myanya kw’abagize Guverinoma byagiye bikorwa hashingiwe ku
bushobozi bwakemura ibibazo by’igihugu.
Intego mu mitangire ya
Serivisi yagombaga kuba byibuze igera ku gipimo cya 90% mu nkingi eshatu za Guverinoma ari zo Imiyoborere myiza, Ubukungu n’Imibereho myiza y'abaturage.
Umuyobozi wungirije mu Rwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere RGB, Dr. Usengumukiza Felicien avuga ko muri iyi myaka 7 ishize hari aho bitagenze neza ku buryo hari raporo bagiye batanga zigaragaza amakosa ya bamwe mu bayobozi batandukiriye mu nshingano.
Imiyoborere igamije guha
ijambo umuturage ndetse n’ibimukorerwa akabigiramo uruhare iyo bidakozwe
biganisha igihugu ku kutagera ku byo abaturage bifuza nk’uko Hon. Mukabalisa
Donatille wayoboye Umutwe w’Abadepite imyaka 10 abisobanura.
Kutirara no kutihanganira
amakosa ni bimwe mu byo abaturage bashimira Perezida Kagame bakagaragaza ko
ari na byo byafashije igihugu kugera ku ntera kiriho uyu munsi.
Mu bihe bitandukanye Perezida Kagame yagiye agaruka ku buryo bwo kubaza abayobozi
inshingano no kubibutsa ko mu byo bakora byose umuturage agomba kuba ku isonga.
Kugeza ubu abaminisitiri n’abanyamabanga
ba Leta 3 ni bo batarava muri Guverinoma. Uretse abagize Guverinoma, kuvanwa mu
myanya no kuyihindurirwa hagamijwe kurushaho kwihutisha imikorere byagiye
bigaragara mu nzego zose z’igihugu zaba inzego nkuru n’inzego z’ibanze.
Muri iyi myaka 7 kandi
benshi mu bakoresheje nabi umutungo w’igihugu bisanze mu maboko y’ubutabera.
Itegeko Nshinga rya Repubulika y'u Rwanda riteganya ko guhera mu mwaka wa 2024, manda y'Umukuru w'Igihugu izaba ari imyaka itanu kandi ikaba itagomba kurenga inshuro ebyiri.