Ibyapa byamanuwe! Igitaramo cyatumiwemo Diamond i Kigali cyahinduriwe izina

Imyidagaduro - 10/08/2026 8:46 AM
Share:

Umwanditsi:

Ibyapa byamanuwe! Igitaramo cyatumiwemo Diamond i Kigali cyahinduriwe izina

Igitaramo cyitezweho guhuza Diamond Platnumz n’abahanzi bakomeye mu Rwanda cyahinduriwe izina, nyuma y’uko ibyapa bya ‘Friends of Amstel’ byamamazaga iki gitaramo bimanuwe hirya no hino mu gihugu.


Mu gihe iminsi igenda isatira ngo Kigali yakire igitaramo cy’umuhanzi w’icyamamare muri Afurika, Diamond Platnumz, impinduka zitunguranye zabaye ku izina ry’iki gitaramo zakomeje kwibazwaho na benshi.

Iki gitaramo cyari cyarateguwe mu izina rya ‘Friends of Amstel’, izina ryari rimaze kugaragara ku byapa bitandukanye byari bimanitswe mu bice binyuranye by’igihugu, ndetse no ku bikoresho byamamazaga iki gikorwa.

Ariko ubu, izina rya ‘Friends of Amstel’ ryakuweho, risimbuzwa ‘Diamond Platnumz Experience’, mu mpinduka zageze no ku byapa byari bimaze kugaragara ahantu hatandukanye.

Amakuru InyaRwanda yamenye ni uko ibi byapa byamanuwe, bigasimbuzwa ibindi byanditseho izina rishya ry’igitaramo. N’urubuga rugurishirizwaho amatike rwahinduye uburyo iki gitaramo cyerekanwagamo, izina rya ‘Friends of Amstel’ risimbuzwa ‘Diamond Platnumz Experience’.

Kuki izina ryahindutse?

Impinduka z’izina ry’iki gitaramo zibaye mu gihe u Rwanda rukomeje gushyira imbaraga mu kurwanya no gukumira inzoga zitujuje ubuziranenge, ndetse no gukomeza ubukangurambaga ku ngaruka z’imikoreshereze mibi y’inzoga.

Amakuru InyaRwanda yamenye avuga ko muri iki gihe ari bwo hanatekerejwe ku buryo izina ‘Friends of Amstel’, risobanura inshuti z’ikinyobwa cya Amstel, ryashoboraga kudahuza neza n’umurongo uriho wo gukomeza kurwanya inzoga zitujuje ubuziranenge.

Nubwo Amstel ubwayo ari ikinyobwa cyemewe kandi cyujuje ubuziranenge, byatekerejwe ko gukomeza gukoresha izina rishimangira igitekerezo cy’“inshuti z’ikinyobwa” mu gihe hari ubukangurambaga bukomeye bwo kurwanya inzoga zitemewe bishobora gutanga ishusho itari ngombwa.

Ni muri uwo murongo, nk’uko amakuru InyaRwanda yamenye abivuga, haje igitekerezo cyo guhindura izina ry’igitaramo, maze ‘Friends of Amstel’ isimbuzwa ‘Diamond Platnumz Experience’.

Ni impinduka zitagarukiye ku izina gusa, kuko no ku byapa byari bimaze kugaragara hirya no hino mu gihugu, izina rya mbere ryakuweho.

Igitaramo cyari kimenyerewe nka Friends of Amstel

‘Friends of Amstel’ si izina rishya mu myidagaduro yo mu Rwanda. Mu myaka ishize, ibitaramo byitwaga ‘Friends of Amstel’ byagiye bibera ahantu hatandukanye, bigahuza abakunzi b’umuziki n’abahanzi batandukanye.

Kuri iyi nshuro, iki gitaramo kizabera muri Parking ya BK Arena, ku wa 29 Kanama 2026.

Ariko nyuma y’impinduka zabaye ku izina, abateguye iki gikorwa bahisemo kucyita Diamond Platnumz Experience’, izina rishyira Diamond Platnumz ku isonga ry’igitaramo.

Diamond Platnumz azahurira i Kigali n’abahanzi bakomeye

Diamond Platnumz ni umwe mu bahanzi bakomeye muri Tanzania no muri Afurika, akaba ari na we uzaba ari ku isonga muri iki gitaramo.

Azahurira ku rubyiniro n’abahanzi b’Abanyarwanda barimo Bruce Melodie, Ish Kevin, Nel Ngabo na Etania, ndetse na DJ Marnaud.

Kuba Diamond agiye kongera gutaramira i Kigali bifite umwihariko, cyane ko mu minsi ishize yari aherutse gukorana na Bruce Melodie ku ndirimbo ‘Pom Pom’, yanagaragayemo Joel Brown.

Iyi ndirimbo yabaye indi nzira ihuza aba bahanzi bombi, mbere y’uko bongera guhura imbere y’abakunzi b’umuziki mu gitaramo kizabera i Kigali.

Nubwo izina ry’igitaramo ryahindutse, ibi ntibyabujije abakunzi bacyo gukomeza kugura amatike.

Kugeza ubu, icyiciro cya mbere cy’amatike cyamaze gushira ku isoko. ‘Friends of Six’, itike y’abantu batandatu yaguraga 90,000 Frw, yamaze gushira.

Hasigaye ibindi byiciro birimo ‘Friends of Four’ y’abantu bane igura 70,000 Frw, ‘Friends of Two’ igura 50,000 Frw, ‘Golden Circle’ igura 50,000 Frw, ndetse na ‘Individual’ igura 30,000 Frw.

Ibi byose byerekana ko nubwo habaye impinduka ku izina, igitaramo ubwacyo gikomeje gutegurwa kandi amatike akaba ari mu nzira yo kugera ku bakunzi bacyo.

Ku wa 29 Kanama, Kigali izakira ‘Diamond Platnumz Experience’

Ku wa 29 Kanama 2026, muri Parking ya BK Arena, ni bwo Diamond Platnumz azongera guhurira n’abakunzi be i Kigali.

Kuri iyi nshuro, ntabwo bazaba bagiye mu gitaramo cya ‘Friends of Amstel’ nk’uko byari byatangajwe mbere.

Bazaba bagiye muri ‘Diamond Platnumz Experience’- izina rishya ryaje nyuma y’impinduka zabaye ku gikorwa, rikaba ryarasimbuye iryari rimaze iminsi rizwi ku byapa no mu kwamamaza iki gitaramo.

Ku bakunzi b’umuziki, icyahindutse ni izina; ariko icy’ingenzi cyo gukurikirana ni uko Diamond Platnumz, Bruce Melodie, Ish Kevin, Nel Ngabo, Etania na DJ Marnaud bakomeje gutegurwa ku rubyiniro rumwe i Kigali.

 

Diamond agiye kongera gutaramira i Kigali mu gitaramo kizabera muri ‘Parking’ ya BK Arena, ku wa 29 Kanama 2026 

Igitaramo ‘Friends Of Amstel’ cyahinduriwe izina cyitwa ‘Diamond Platnumz Experience' kizaririmbamo abahanzi batatu


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...