Ikigo cya Institut Français ari nacyo cyateguye ibi bitaramo kivuga ko aba bahanzi b’ibyamamare bazataramira abanyarwanda mu bitaramo bibiri bikomeye mu iserukiramuco ryiswe « Festival Isaano »ku matariki ya 15ndetse n’iya 17 Gashyantare 2015 kuri Patit Stade i Remera.
Tiken Jah Fakoly ni umuhanzi w'icyamamare ukomoka mu gihugu cya Cote d'Ivoire uririmba mu njyana ya reggae
Habib Koite ni umuhanzi w'icyamamare w'umunya Mali
Nk’uko biteganyijwe, Tiken Jah Fakoly azakora igitaramo tariki 17 Gashyantare kuri petit Stade mu gihe Habib Koité we azakora igitaramo tariki 15 Gashyantare nawe kuri Petit stade.Ibi bitaramo byombi bizatangira ku isaha ya saa moya(19h) z’umugoroba aho kwinjira bizaba ari amafaranga y’amanyarwanda 1000 ndetse n’5000.
Reba hano inirimbo Mon Pays va mal ya Tiken Jah Fakoly
Reba hano uburyo Habib Koite acuranga gitari
Robert Musafiri