Muri iyi nkuru, turabagezaho urutonde rw’abantu b’ibyamamare mu ngeri zitandukanye, twibanze cyane ku banyamakuru n’abahanzi, bateganya gukora ubukwe muri uyu mwaka wa 2016 ndetse tubagezeho n’abakunzi babo bateganya kuzambikana impeta.
1. Bisangwa Nganji Benjamin n’umukunzi we Yvette Ufitinema
Umunyamakuru, umunyarwenya, umukinnyi w’amakinamico akaba n’umuhanzi Bisangwa Nganji Benjamin, afite ubukwe mu ntangiriro z’uyu mwaka wa 2016, akaba azambikana impeta y’urudashira n’umukunzi we Ufitinema Yvette bamaze igihe bakundana.
Bisangwa Nganji Benjamin bakunda kwita Ben Nganji, asanzwe ari umunyamakuru wa KT Radio nyuma yo gukorera andi maradiyo atandukanye nka Salus na Isango Star. Tariki 6 Gashyantare 2016, nibwo azambikana impeta na Yvette Ufitinema bamaze imyaka ibiri bakundana, kuri uyu munsi bakaba aribwo bazakora ibirori byo gusaba no gukwa ndetse no gusezerana imbere y’Imana.
2. Ginty na Tom Risley
Umunyamakuru akaba n’umushyushyabirori (MC) Umurungi Cythia uzwi nka Ginty, ari mu myiteguro y’ubukwe bwe n’umunyakenya witwa Tom Risley wamaze no kumwambika impeta ihamya urukundo amukunda, bakanemeranywa kuzashakana bakibanira akaramata nk’umugabo n’umugore.
Ginty ukora kuri Radio K FM, amaze igihe kirekire akundana na Tom Risley, ndetse tariki 31 Ukwakira 2015 akaba yarambitse Ginty impeta imuhamiriza urukundo amukunda, uwo munsi anamusaba ko yazamubera umufasha undi nawe abyemera atazuyaje, kuva ubwo batangira kwitegura undi munsi uhebuje ubwo bazambikana impeta imbere y’imbaga bagahamiriza inshuti n’umuryango ko buri wese yabonye uwo Imana yamugeneye. Biteganyijwe ko aba bombi bazakora ubukwe muri Werurwe 2016 nk’uko Ginty yabihamirije Inyarwanda.com.
3. Uncle Austin na Mwiza Joannah
Nyuma y’igihe umuhanzi akaba n’umunyamakuru Uncle Austin abana n’umukunzi we Mwiza Joannah baherutse ko kubyarana umwana w’umukobwa, uyu muhanzi yemeza ko muri uyu mwaka wa 2016 azakora ubukwe n’uyu mukunzi we, gusa yatangarije Inyarwanda.com ko amatariki ntakuka y’igihe bazakorera ubukwe batari bayapanga neza n’ubwo azi ko bitarenga uyu mwaka wa 2016.
4. Jay Polly na Uwimbabazi Shalifah
Umuraperi Tuyishime Joshua uzwi muri muzika nyarwanda nka Jay Polly, yamaze gufata icyemezo ntakuka cyo gukora ubukwe akarushinga n’umukunzi we Uwimbabazi Shalifah baherutse kubyarana. Jay Polly avuga ko ubukwe bwe n’uyu mukunzi we buteganyijwe mu ntangiriro z’uyu mwaka wa 2016, akavuga ko amatariki nyayo azayatangaza igihe nikigera ariko agashimangira ko buzaba mu mezi abanza ya 2016.
Uyu niwe mukunzi mushya wa Jay Polly bateganya no gukora ubukwe vuba
Jay Polly yabyaranye na Uwimbabazi Shalifah nyuma yo gutandukana na Nirere Afsa bakunda kwita Fifi, uyu nawe bakaba barabyaranye umwana w’umukobwa bagahita batangira no kubana nk’umugabo n’umugore ariko nyuma bakaza gutandukana.
5. Miss Rusaro Carine na Mpayana Logan
Utamuriza Rusaro Carine yabaye Nyampinga w’icyahoze ari Kaminuza Nkuru y’u Rwanda i Butare, aba n’igisonga cya Miss Bahati Grace, mu marushanwa ya Miss Rwanda 2009. Uyu mukobwa uri no mu bagize akanama nkemurampaka ka Miss Rwanda 2016, arateganya gukora ubukwe muri uyu mwaka wa 2016 aho azambikana impeta n’umukunzi we Mpayana Fio Logan bamaze igihe bakundana. Gusa amatariki n’ukwezi ubukwe bwabo buzabera byo kugeza ubu ntibiremezwa.
6. Humble Jizzo na Amy Blauman
Manzi James uzwi muri muzika nyarwanda nka Humble Jizzo; ni umwe mu basore batatu bagize itsinda rya Urban Boys. Uyu musore amaze igihe akundana n’umunyamerikakazi Amy Blauman ndetse bateganya gukora ubukwe muri uyu mwaka wa 2016 hatagize igihinduka. Mu mpera z’umwaka wa 2015, Humble yajyanye uyu mukunzi we iwabo ku ivuko, ajya kumwerekana mu muryango.
Mu kiganiro Humble aherutse kugirana na Inyarwanda.com ubwo yemezaga ko bamaze gufata icyemezo cyo kuzakora ubukwe bakibanira akataramata, yashimangiye ko amatariki y’ubukwe bwabo batarayamenya ariko avuga ko butazaba cyera. Hari amakuru agera ku Inyarwanda.com yemeza ko ubukwe bwa Humble Jizzo bushobora kuzaba mu mpeshyi y’uyu mwaka wa 2016.
7. Isheja Sandrine na Kagame Peter
Mu mezi ya nyuma y’umwaka wa 2015 ubwo Isheja Sandrine yari yagize isabukuru y’amavuko, yakorewe ibirori n’umukunzi we Kagame Peter, aza no kumwambikiramo impeta ihamya urukundo amukunda (Fiancailles), birangira bemeranyijwe kuzashakana bakibanira akaramata. N’ubwo nta mpapuro z’ubutumire zari zatangwa cyangwa ngo aba bombi bashyire ku mugaragaro igihe cy’ubukwe bwabo, hari inshuti z’uyu munyamamuru wa Kiss FM zatangarije Inyarwanda.com ko ubukwe bwabo buteganyijwe mu mpeshyi y’uyu mwaka wa 2016.