Ibyamamare byo muri Afrika y'Epfo ntabwo biri gucikwa n’imikino ya BAL ihanzwe amaso n'Abanyarwanda

Imyidagaduro - 09/06/2025 1:52 PM
Share:

Umwanditsi:

Ibyamamare byo muri Afrika y'Epfo ntabwo biri gucikwa n’imikino ya BAL ihanzwe amaso n'Abanyarwanda

Mu gihe imikino ya nyuma ya BAL iri kubera muri South Africa, ibyamamare byiganjemo abahanzi bo muri Afurika y’Epfo ntabwo bari gucikanwa n’iyi mikino.

Kuri ubu, amakipe 8 yabaye aya mbere muri Conference zitandukanye, ari mu gihugu cya Afurika y’Epfo aho yitabiriye imikino ya nyuma ya BAL. Ikipe ya APR BBC ni imwe mu makipe iri muri aya umunani ari mu mikino ya nyuma ya BAL.

Bamwe mu bahanzi ndetse n’ibyamamare ku mbuga nkkoranyambaga ku ruhando rwa Afurika y’Epfo ndetse no muri Afurika muri rusange, ntabwo bari gucikanwa n’iyi mikino ya nyuma yamaze kubona amakipe abiri ya mbere akomeza n’andi makipe abiri ya mbere ataha. Uyu munsi haraza kuboneka andi makipe abiri agera muri ½ cy’imikino ya nyuma ya BAL n'andi makipe abiri ataha.

Muri iyi mikino imaze kuba, ibyamamare muri Afurika y’Epfo ntabwo byigeze bicikanwa n’aya mahirwe yo kujya kwirebera iyi mikino. Bamwe mu byamamare bamaze kugaragara muri iyi mikino harimo Cassper Nyovest wanaririmbye mu mikino ya mbere, umuraperi Maglera Doe Boy wo muri Afurika y’Epfo, Blxckie nawe waririmbye ndetse n’abandi batandukanye.

Uyu munsi, ni bwo ikipe ya APR BBC ihagarariye u Rwanda iza kujya mu kibuga na River Hooper yo muri Nigeria bahatanira kugera muri ½. Ikipe iza gukomeza hagati y’aya yombi, izahura na Al Ahli Tripoli yo muri Libya yazamukanye na APR BBC.

Cassper Nyovest yataramiye abitabiriye imikino ya nyuma ya BAL ku munsi wa mbere

umuraperi Maglera Doe Boy wo muri Afurika y’Epfo ari kwitabira cyane iyi mikino

Kikki uri kwitabira cyane iyi mikino ya BAL

Boity Thulo ni umwe mu bakomeje kuryoherwa n'iyi mikino

Carpo More mu mikino ya BAL

 

Ibyamamare bitandukanye muri Afurika y'Epfo bakomeje kwitabira ku bwinshi imikino ya nyuma ya BAL

Abahanzi Zee Nxumalo and GasboyT-B-O bataramiye abaraye bakurikiye imikino ya mbere ya 1/4 cya BAL


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...