Ni
igitaramo “Restoring Worship Xperience” cyaraye kibereye muri Camp Kigali kuwa 02 Ugushyingo 2025 aho cyari
gifite intego yo kuramya kubohora ndetse Mucyowera Jessica yafatiyemo
amashusho ya zimwe mu ndirimbo azagenda ashyira hanze mu bihe biri imbere.
Ni
igitaramo cyagaragayemo Mwuka Wera haba mu miririmbire ndetse n’ijambo ry’Imana
ryabwirijwe na Apostle Mignonne Kabera, buri wese ataha yumva muri we
hari ukubohoka ku bwo kuramya no guhimbaza Imana.
Mucyowera
Jessica yaririmbye zimwe mu ndirimbo ze zisanzwe zizwi n’abantu benshi ndetse n’inshya
aboneraho no kumurika album ebyiri: "Yesu Arashoboye" na "Imana irakomeye" zaguzwe n’abatari bacye barangajwe imbere na
Apostle Mignonne wayiguze 5,000,000Frw.
Uretse
kuba abantu batashye banyuzwe n’iki gitaramo, uyu muhanzikazi yerekanye ko azi
kubana neza n’abahanzi bagenzi ndetse n’abakozi b’Imana batandukanye dore ko
hari benshi baje kumushyigikira muri iki gitaramo akoze bwa mbere kuva
yatangira umuziki.
Bamwe
mu bahanzi bari bitabiriye igitaramo cye harimo Alexis Dusabe nawe uri mu
myiteguro y’igitaramo kizaba ku wa 14 Ukuboza 2025 muri Camp Kigali. Ku wa kane
w’icyumweru gishize, Alexis Dusabe nabwo yari kumwe na Jessica Mucyowera mu
gitaramo cya Gen-Z Comedy.
Hari
Papi Clever usanzwe uririmbana n’umugore we Dorcas. Papi Clever yitabiriye iki
gitaramo nyuma y’igihe gito asoje ibitaramo yakoreraga muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Abaramyi
Ben na Chance bamaze kubaka izina mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana nabo
mu minsi yashize bakaba baherutse gutaramira muri Canada, ni bamwe mu bitabiriye igitaramo cya Mucyowera.
Jado
Sinza n’umufasha we Esther nabo bitabiriye iki gitaramo nyuma y’uko bari barararikiye
abafana babo kuzitabira iki gitaramo nabo ntabwo bacikanwe baje gufatanya na Jessica
Mucyowera kuramya no guhimbaza Imana.
Fabrice
na Maya basanzwe bafatanya umurimo w’Imana baje gushyigikira Jessica Mucyowera
akaba ari nyuma y’iminsi micye bataramiye i Bujumbura mu Burundi.
Abanyabigwi
mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana benshi mu bahanzikazi bafatiraho icyitegererezo,
Gaby Kamanzi na Aline Gahongayire nabo baje gushyigikira Mucyowera Jessica
basanzwe bahuriye mu ivugabutumwa rishingiye ku ndirimbo.
Umuhanzi
w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Jean Christian Irimbere nawe ni umwe mu
baje gushyigikira Jessica Mucyowera mu gitaramo “Restoring Worship Xperience”.
Uretse
abo bahanzi, hari abakozi b’Imana batandukanye barimo Apotre
Mignonne wagabuye ijambo ry’Imana, Apotre Sosthene Serukiza, Chantal Mbanda,
Pastor Desire na madamu we, Bishop Karemera Emmanuel n’abandi.
Hari
kandi abanyarwenya bamaze kubaka izina mu ruganda rw’urwenya mu Rwanda barimo G
Tuff wari waratanze isezerano ko azaza muri iki gitaramo ndetse agatumira n’inshuti
ze bakazana ndetse n’umunyarwenya Umushumba uzwi cyane muri Gen-Z Comedy.



















