Nyuma y’iyo nkuru ibabaje, byagaragaye ko uyu mwana witabye Imana ari umwe wakundaga gusubiramo indirimbo z’abahanzi zasohotse, ariko bitewe n’uburyo azisubiramo akazifata kandi akiri umwana muto bigashimisha abatari bake.
Uyu mwana yakomeje gukurura amarangamutima ya benshi batangira kuvuga ko azavamo umuhanzi ndetse n’umubyinnyi ukomeye, cyane ko bitari bimenyerewe ko umwana w’imyaka 5 akora ubugeni bumeze gutya.
Abantu benshi batandukanye ku mbuga nkoranyambaga barimo n’abazwi mu myidagaduro, abahanzi, n’abandi bakurikiranira hafi imbuga nkoranyambaga, bashenguwe n’uru rupfu maze ntibatinya kugaragaza ibyo batekereza. Gusa, Urwego rw'Igihugu Rushinzwe Ubugenzacyaha (RIB), rwo rukaba rugikomeje iperereza.
Umuhanzi Alpfa Rwirangira yifashishije konti ye ya Instagram, yerekanye akababaro ke maze asangiza abantu inkuru yose yifashishije shene ya youtube yari amaze kubirebaho maze yerekana ko ashenguwe n’urupfu rw’uyu mwana.
Kuva iyi nkuru ikimara kumenyekana, umuhanzikazi Aline Gahongayire yakomeje kwerekana umubabaro yatewe n’urupfu rw’uyu mwana, mu butumwa yakomezaga gusangiza abamukurikira kuri whatsap ahashyirwa ubutumwa bumara umunsi umwe.
Nyuma y’ubwo butumwa, umuhanzikazi Aline Gahongayire werekanaga umubabaro mwinshi abinyujije kuri konti ye ya instagm yatanze isomo agira ati “Uzirinde kuba umugaragu w’urupfu kuko nawe uzarucamo, Ese wagize ngo ruzaguhemba ubuzima? Oya ntabwo rugira ubuzima ahubwo ruzagusaruza ibyo wakoze.’’
Aline Gahongayire yakomeje ati “Abaroga, Abagome, abahemuka nyamara mwareka kuko munsi y’ubutaka namwe muzajyayo.’’
Mu butumwa umuhanzi Meddy nawe yageneye uyu mwana witabye Imana, cyane ko yanamenyekanye cyane ubwo yasubiragamo indirimbo ye “My Vow ", yagize ati “Ruhukira mu mahoro mumalayika muto, turagukunda.’’
Akeza Rutiyomba yigaga mu mwaka wa mbere w’amashuri abanza. Yashyinguwe kuwa 18 Mutarama 2022, nyuma yo kwitaba Imana kuwa 14 Mutarama 2022, aho byavuzwe ko yishwe n’amazi yari mu kigega cya plastic cya litiro 200 yaguyemo, ibintu bitavuzweho rumwe.
Nyamara iperereza ryahise ritangira, babiri mu bacyekwaho kugira uruhare mu rupfu rwe batabwa muri yombi, barimo umukozi wo mu rugo yaguyemo na nyirabuja akaba na mukase wa Akeza Elisie.’
Kuva Akeza Elisie Rutiyomba yakwitaba Imana mu masaha ya saa sita n’igice y’amanywa kuwa 14 Mutarama 2022, ibihumbi by’abanyarwanda bakomeje kugaragaza ko bababajwe n’urupfu rwe kandi bihanganisha umuryango we by’umwihariko nyina wari umufite ari umwe.
Akeza yari yagiye mu murenge wa Kanombe, akagari ka Busanza gusura se Florian Rutiyomba kuko atabana na nyina Niragire Agathe, ahubwo afite undi mugore uri no mu bacyekwaho kugira uruhare mu rupfu rw’uyu mwana.
Agathe nyina wa Akeza akaba yarahoze atuye Kabeza, ariko mu minsi micye ishize akaba yari yarimukiye mu Bugesera.
