Ibi birori byari biyobowe na Tom Ford, Robert Rodriguez, Steven Spielberg na Kate Capshaw, byitabirwa n’ibyamamare bitandukanye, birimo n’abagenewe ibihembo byihariye.
Muri bo harimo Charlize Theron, wegukanye igihembo cya Icon Award; John Carpenter, wahawe Luminary Award; na Colman Domingo, wahawe Vantage Award. Umuhanzikazi Taylor Swift na we yari ahari, aho yari yateguye gutaramira abitabiriye ibi birori.
Mbere y’uko ibirori nyirizina bitangira, ibyamamare byanyuze ku itapi itukura byambaye imyambaro y’akataraboneka, bigaragaza uburyo bwo kwambara buvanze ubwiza bwa kera bwa Hollywood n’imideri igezweho.
Mu bambaye neza harimo Naomi Ackie, wagaragaye mu ikanzu yakozwe na Balenciaga, idafite imishumi yo ku bitugu kandi ifite igishushanyo kirambuye gituma igira umubyimba ushimishije.
Maya Hawke na we yagaragaye mu ikanzu ya Prada irambuye, irimo amabuye abengerana, mu gihe Mia Goth yahisemo ikanzu y’umukara ya Dior irimo udukoresho tubengerana.
Ibi birori byongeye kugaragaza uruhare rw’imideri mu birori bikomeye by’imyidagaduro, aho ibyamamare byahataniraga kugaragaza umwihariko mu myambarire yabyo.
Ibyamamare 23 byigaragaje mu myambaro muri Academy Museum Gala 2026























Imyambaro y’akataraboneka yaranze ibyamamare muri Academy Museum Gala 2026
