Mu
Rwanda, amategeko yemerera umuntu gutwitira undi iyo afite imyaka hagati ya 21
na 40, yarigeze gutwita akabyara nta kibazo, kandi afite ubuzima bwiza.
Uburyo
bwa Surrogacy bukorwa hifashishijwe
intanga z’ababyeyi (umugabo n’umugore), zigahurizwa muri laboratwari hakabaho
gusama. Igi ryabonetse rishyirwa muri nyababyeyi y’undi mugore wemeye kubatwitira, agasama uwo mwana, ariko umwana yavuka akaba ari uw’abatanze intanga.
Dore
bamwe mu byamamare ku Isi byakoresheje ubu buryo mu gushaka abana:
1. Kim Kardashian na Kanye West
Bifashishije abagore babiri batandukanye mu kubyara umwana wabo w’umukobwa Chicago n’umuhungu Psalm.
2. Grimes na Elon Musk
Mu Ukuboza 2021, uyu muhanzikazi n’umuherwe Elon Musk bibarutse umukobwa
binyuze muri 'surrogacy'. Bamwise
Exa Dark Sideræl, ariko bamwita
Y, mu gihe musaza we yitwa X Æ A-XII bita X.
3. Khloé Kardashian na Tristan Thompson
Mu Ugushyingo 2021, babyaye umwana wabo wa kabiri binyuze ku mugore
wababyariye. Uwo mwana yavutse muri Nyakanga 2022, ariko amazina ye
ntaratangazwa.
4. Paris Hilton na Carter Reum
Muri Mutarama 2022, batangaje ko bibarutse umuhungu binyuze mu gutwitirwa n'undi. Paris yavuze ko
yakoresheje uburyo bwa IVF
(gutera intanga muri laboratwari) kandi yari afite intanga nyinshi nzima.
5. Chrissy Teigen na John Legend
Umwana wabo wa kane Wren Alexander
yavutse binyuze muri 'surrogacy'
mu 2023. Chrissy yashimiye cyane uwo mugore wababyariye witwa Alexandra, avuga ko yishimiye kuba barahuje neza.
60. Naomi Campbell
Mu 2021 na 2023, Naomi Campbell yerekanye umukobwa
n’umuhungu we kuri Instagram ariko ntiyigeze atangaza uko bavutse. Mu 2024,
yemeje ko yifashishije 'surrogacy',
avuga ko ari umubyeyi kandi asaba abakobwa bakiri bato kudatinya kubyara no kubirerana n’ubwo bihenze.
7. Nick Jonas na Priyanka Chopra
Muri Mutarama 2022, batangaje ko bibarutse umwana wabo wa mbere binyuze muri 'surrogacy'. TMZ nyuma yatangaje ko uwo
mwana ari umukobwa.
8. Amber Heard
Mu 2021, Amber yagaragaje ifoto ye ari kumwe n’umukobwa we Oonagh. Yavuze ko yari yarifuje
kubyara ku giti cye kandi kuri gahunda ye, hanyuma aza gutangaza ko umwana we yamutwitiwe n'undi muntu.
9. Tyra Banks
Muri 2016, Tyra Banks yibarutse umuhungu York yifashishije undi muntu wemeye kumutwitira. Yavuze ko
yifatanyije n’abagorwa no kubyara, kandi ashima cyane umugore wabatwitiye.
10.Maria Menounos na Keven Undergaro
Nyuma y’imyaka 10 bagerageza kubyara ariko bikanga, batangaje muri Gashyantare 2023 ko
biteguye umwana binyuze mu wundi muntu wemeye kubatwitira.
Umwana wabo w’umukobwa Athena
yavutse muri Nyakanga 2023, batangariza ikinyamakuru US Weekly ko ibyo ari byo bihe by’agatangaza bigeze kugira mu buzima.