Ibyamamare bitandukanye byishimiye icyemezo cya Twitter cyo guhagarika Donald Trump gukoresha uru rubuga

Hanze - 09/01/2021 11:03 AM
Share:

Umwanditsi:

Ibyamamare bitandukanye byishimiye icyemezo cya Twitter cyo guhagarika Donald Trump gukoresha uru rubuga

Nyuma y’imyaka 4 Donald Trump akoresha imbuga nkoranyambaga uko abishatse ndetse akica n’amategeko abigenga, kuri ubu Twitter yamuvanye mu bantu bayikoresha nyuma y'uko Facebook na Instagram byamuhagaritse. Ibyamamare bikaba byishimiye uyu mwanzuro.

Uwavuga ko iherezo rya Donald Trump ryamugereyeho ryo gukoresha imbuga nkoranyambaga ntiyaba abeshye. Mu gihe kingana n’imyaka 4 uyu mugabo ayobora igihugu cy’igihanganjye ku Isi cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika yakunze kurangwa no gukoresha imbuga nkoranyambaga cyane kurusha ibindi.

Mu gukoresha izi mbuga nkoranyambaga niho Donald Trump yakunze guterana amagambo n’ibyamamare bitandukanye, haba ari abo yibasiye akababwira nabi kuko batamushyigikiye n’abandi ashotora nta n'icyo bapfa. Ubwo mu ijoro ryakeye Twitter yakumiraga uyu mugabo kutazongera gukoresha uru rubuga, ibyamamare bikomeye byahise byerekana ibyishimo n’amarangamutima yabo.

Chrissy Teigen umunyamideli ndetse n’umyamakuru kabuhariwe ari nawe mugore w’icyamamare John Legend yafashe iya mbere mu kwerekana ibyishimo afite nyuma y'uko Donald Trump ahagaritswe gukoresha urubuga rwa Twitter.


Mu dushushanyo (emoji’s) twinshi Chrissy Teigen yanditse kuri twitter turi guseka twaherekejwe n’amagambo agira ati "Igihe cyari cyigeze mukavana uriya munyagitugu kuri runo rubuga ". Uyu mugore kandi si ibanga ko atumvikanaga na Trump dore ko bakunda guhora bacyocyorana bombi babinyujije kuri twitter.

Mu mwaka wa 2018 Donald Trump yigeze kwandika amagambo mabi kuri uyu munyamideli Chrissy Teigen aho yavuze ko ari umugore w’inshinzi udafite umuco ndetse udakwiye kuba umufasha wa John Legend. nyuma Chrissy Teigen yamusubije ko akwiye gukora akazi ashinzwe akava mu bitamureba ndetse arenzaho kumwita umuhungu w’icyinyendaro. Aba bombi bakunze gutukana cyane kuva icyo gihe.

Umukinnyi ukomeye muri Hollywood witwa Mark Hamill wamenyekanye muri filime yitwa Star Wars abicishije kuri Twitter yagize ati "Nizere ko mwese mumaze kubona ibibaye! Urakoze cyane twitter mu bikoze mu gihe cyiza twari turambiwe amagambo ye ".

Bette Midler nawe yahise ashimira Twitter ndetse asaba abafana be n’abandi bose bamukurikira kuri Twitter ko bakwandika ijambo "Thank you Twitter " kuko ifashe umwanzuro mwiza wo guhagarika Donald Trump kuyikoresha.

Umunyarwenya wabigize umwuga Jim Gaffigan yanditse agira ati "Murakoze Twitter kuba mwashyize imbere umutekano w’abantu benshi imbere kurusha inyungu zanyu, ibyo mukoze ni ubutwari ". Yarengejeho asaba abantu bari barambiwe Trump kuri urwo rubuga gushimira Twitter.

Umutetsi kabuhariwe akaba n’umunyamakuru Padma Lakshmi nawe ntiyatanzwe gushimira Twitter agira ati "Bikorewe mu gihe cyiza rwose ahasigaye Trump nazinge utwe agende ". Undi mukinnyi wa filime ukomeye Micheal Rapaport yashimiye Twitter avuga ko imukoreye umunsi kubona bahagaritse Donald Trump.

N'ubwo ibyamamare bitandukanye byishimiye uyu mwanzuro wa Twitter wo guhagarika Trump gukoresha uru rubuga kuko yarukoreshaga nabi aho yongeraga urugomo mu bamushyigikiye bamaze iminsi bigaragambya, umuhungu we w’imfura Donald Trump Jr ntiyigeze yishimira uyu mwanzuro.

 Donald Trump Jr.

Uyu mwana we banitiranwa witwa Donald Trump Jr yanditse agaragaza ko atishimiye ko se bamuhagaritse gukoresha Twitter, yagize ati "Abandi bayobozi b'ibindi bihugu bakoresha Twitter bakavuga ibyo bishakiye birimo gushora intambara mu bindi bihugu cyangwa ko bagiye kwica abatinganyi ntimubahagarike ariko papa wanjye muramuhagaritse? Ese ubu ntimuzi ko Amerika dufite ubwisanzure bwo kuvuga icyo umuntu ashaka?".

Jack Dorsey uyobora urubuga rwa Twitter yavuze ko umwanzuro wo guhagarika Trump bawufashe nyuma y’ibikorwa bibi bimaze iminsi biba mu gihugu cya Amerika aho Trump yakoreshaga uru rubuga akaminjiramo ifu mu bari gukora ibyo bikorwa. Ibi bibaye nyuma y’iminsi micye izindi mbuga zirimo Facebook na Instagram nabyo byarahagaritse Donald Trump.

Src:www.hollywoodlife.com,www,tmz.com

 


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...