Ibyamamare bipfana iki n’ibiyobyabwenge?

Imyidagaduro - 19/05/2026 11:44 AM
Share:

Umwanditsi:

Ibyamamare bipfana iki n’ibiyobyabwenge?

Muri iyi minsi biragoye kubona icyamamare kitikora (Kitanywa ibiyobyabwenge) ku rwego benshi basigaye bakora amakosa bayakoreshejwe n’ibiyobyabwenge kandi nyuma bikaza kubangiriza isura.

Mu gihe benshi barebera ku rubyiniro bakabona ubuzima bw’ibyamamare nk’ubwuzuye ibyishimo, amafaranga n’icyubahiro, inyuma y’iyo shusho itangaje hihishe inkuru ziremereye zitaravugwa kenshi.

Mu Rwanda no ku Isi muri rusange, inkuru z’incamugongo zikomeje kwiyongera ku byamamare bitakaza ubuzima cyangwa bikangirika mu mitekerereze, bitewe ahanini no kwishora mu biyobyabwenge.

Iyi si inkuru yoroshye yo kuvuga ngo “ni amahitamo yabo.” Ahubwo ni ikibazo gifite imizi mu buzima babamo, igitutu bahura nacyo buri munsi, n’imiterere y’inganda z’imyidagaduro zibakoresha kurusha uko zibitaho.

Ubushakashatsi bwakozwe na Dianna Theadora Kenny wo muri University of Sydney bugaragaza ko abahanzi n’ibyamamare bafite ibyago byinshi byo guhura n’ihungabana ryo mu mutwe ndetse no gupfa imburagihe kurusha abantu basanzwe.

Impamvu ikomeye ni ukubaho ubuzima bubiri icyarimwe. Hari uwo uri we nyakuri ufite amarangamutima, ibikomere n’ibibazo nk’abandi bose, hakabaho n’uwo uhatirwa kugaragaza ku mbuga nkoranyambaga no mu ruhame, ugomba guhora yishimye, atsinda kandi nta kibazo agira.

Iyo ayo mashusho yombi adahuye, umuntu atangira kubura icyizere cy’uwo ari we. Icyo cyuho cyo mu mutwe ni cyo gituma bamwe batangira gushaka ubuhungiro mu biyobyabwenge.

Mu buzima bw’ibyamamare, kuruhuka ni nk’inkuru. Ibitaramo, ingendo zitandukanye, ibiganiro, gufata amashusho, ibintu byose bikurikirana nta mwanya wo gusinzira uhagije.

David Sack, inzobere mu kuvura ababaye imbata z’ibiyobyabwenge, yagaragaje ko benshi mu bakora mu myidagaduro batangira gukoresha ibiyobyabwenge bibongera imbaraga kugira ngo bashobore gukomeza gukora igihe kirekire.

Iyo umuhanzi ari ku rubyiniro, yakiriwe n’ibihumbi by’abafana, ubwonko bwe busohora Dopamine nyinshi cyane, umusemburo utuma yumva ari mu munezero ukabije.

Ariko iyo igitaramo kirangiye, agaruka mu buzima busanzwe. Icyo gihe, uwo munezero uhita ugabanuka mu buryo bukabije, agasigara yumva ari mu bwigunge.

Gabor Maté asobanura ko kubatwa n’ibiyobyabwenge akenshi biba ari uburyo bwo guhunga ububabare bwo mu mutwe. Ibyamamare byinshi ntibiba bishaka kwinezeza gusa, ahubwo biba bishaka kongera kumva wa munezero w’igihe gito cyangwa guhunga amarangamutima abaremereye.

Ku bantu basanzwe, kubona ibiyobyabwenge biragoye. Ariko ku byamamare, si ko bimeze. Biba bifite ubushobozi bwo kubona icyo bishaka cyose, igihe cyose.

Ubushakashatsi bwa Susan Reynolds bwerekanye ko ibyamamare bikikijwe n’abantu benshi barimo abajyanama, inshuti, abarinzi, ariko kenshi abo bantu batinya kubabwira ukuri.

Ibi bituma icyamamare kigira ubwisanzure bukabije bwo gukora icyo gishaka, nta muntu ugihagarika. Iyo nta rutangira ihari, birangira umuhanzi abaye addicted ku kintu runaka ku buryo nta garuriro riba rigihari.

N’ubwo izo mpamvu zihari zituma benshi mu bahanzi bishora mu biyobyabwenge, hari abo byahitanye ndetse bibangiriza umwuga.

Michael Jackson yapfuye azize imiti yakoreshaga ngo abashe gusinzira

Whitney Houston ubuzima bwe bwazahajwe n’ibiyobyabwenge

Avicii yahuye n’ihungabana rikomeye ryamuviriyemo kwiyahura

Juice WRLD yapfuye akiri muto azize overdose

Ikigaragara ni uko ikibazo cy’ibiyobyabwenge mu byamamare kidakwiye gufatwa nk’ikibazo cy’imyitwarire mibi gusa. Ni ingaruka z’ubuzima bubashyirwaho n’inganda z’imyidagaduro zibareba nk’ibicuruzwa kurusha uko zibareba nk’abantu.

Gusa nk’umuhanzi, nawe akwiye kubaho uko ari “Kubaho nkawe aho kubaho nk’uko abantu bashaka ko abaho.” Ibyo byatuma abantu bakumenya uko ushaka ko bakumenya kuruta kubaho uko bashaka bituma benshi bishora mu biyobyabwenge.


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...