Muri byo byamamare harimo Robert Downey Jr., Cardi B, Harrison Ford, Pharrell Williams, Madonna, Hugh Jackman, Bill Hader na Janelle Monáe, bose bafite inkuru zitandukanye zigaragaza uko ubuzima bwabo bwari bumeze mbere yo kwamamara. Mu nkuru ducyesha People, tugiye kugaruka ku bantu 8 birukanywe mu kazi mbere y'uko baba ibyamamare ku Isi.
1. Robert Downey Jr. yirukanywe mu iduka ry’inkweto nyuma y’ibyumweru bibiri

Robert Downey Jr. ni umwe mu bakinnyi ba filime bazwi cyane muri Hollywood, cyane cyane kubera uruhare yagize nka Tony Stark muri filime za Iron Man na Avengers.
Gusa mbere yo kugera kuri uru rwego, yigeze gukora mu iduka ry’inkweto, ariko ahamara ibyumweru bibiri gusa mbere yo kwirukanwa.
Mu 2024, ubwo yari mu kiganiro n’umusesenguzi wa filime Leonard Maltin mu iserukiramuco rya Santa Barbara International Film Festival, Downey Jr. yavuze ko yirukanwe kubera ko yajyaga afata ibintu bitari ibye. Yasobanuye ko atari umuhanga muri ako kazi, bityo bikarangira agasezerewe.
2. Cardi B yirukanwe ku kazi ko kwakira amafaranga mu iduka

Umuraperikazi Cardi B na we yigeze gukora akazi gasanzwe mbere y’uko amenyekana mu muziki. Mu nkuru yasohotse mu kinyamakuru The Fader muri Gashyantare 2016, yavuze ko yakoraga akazi ko kwakira amafaranga mu iduka ryo mu gace ka TriBeCa, muri New York.
Yaje kwirukanwa nyuma yo kugabanyiriza igiciro umukiliya ku rugero rukomeye, bituma ubuyobozi bw’iduka bumubona nk’umukozi utubahirizaga amabwiriza.
Umwe mu bayobozi b’aho yakoraga yamugiriye inama yo gushaka undi murongo w’akazi. Nyuma yaho, Cardi B yakoze akazi ko kwerekana umubiri mu buryo bwishyurwa, mbere yo kwinjira mu muziki akaza kwamamara ku rwego mpuzamahanga.
3. Harrison Ford yirukanwe mu kazi ko guteka

Harrison Ford, wamamaye muri filime nka Indiana Jones na Star Wars, na we yigeze gukora akazi ko guteka mbere yo kuba umukinnyi wa filime w’icyamamare.
Mu Ukwakira 2024, ubwo yari mu kiganiro Jimmy Kimmel Live!, yavuze ko yakoze akazi ko guteka mu bihe bitandukanye, ariko akirukanwa iyo abakoresha bamenyaga ubushobozi bwe muri ako kazi.
Yasobanuye ko akazi ke ka mbere kari mu gikoni cy’ibitaro, aho yahawe icyuma n’udukaroti kugira ngo ategure ibyo kurya, ariko mu minota mike agakatwa igice cy’urutoki.
Ford yanavuze ko yigeze guteka mu bwato bw’umugabo wari ufite amafaranga menshi i Chicago. Uwo mukoresha we ngo ntiyari azi byinshi ku guteka, ku buryo inshingano za Ford ahanini zari ukujya kugura inyama zihenze.
4. Pharrell Williams yirukanwe muri McDonald’s inshuro eshatu

Pharrell Williams, umuririmbyi n’umuhanga mu gutunganya indirimbo wamenyekanye cyane mu ndirimbo Happy, na we afite amateka atangaje y’akazi yakoze mbere yo kwamamara.
Mu kiganiro yagiranye na BBC Radio 2 mu Gushyingo 2024, yavuze ko McDonald’s ari yo kazi ka mbere yakoze kandi ko yirukanwe inshuro eshatu.
Yasobanuye ko inshuro ebyiri za mbere yazize ubunebwe, mu gihe iya gatatu yayizize kurya inkoko zikaranze, izwi nka chicken nuggets, aho gukora inshingano yari ashinzwe.
Iyi nkuru yatumye benshi bibuka ko n’abantu bageze ku rwego rwo hejuru mu myidagaduro baba baranyuze mu bihe bitandukanye mbere yo kugera ku nzozi zabo.
5. Madonna yirukanwe mu kazi ko kugurisha amafunguro n’ako kwakira ingofero

Madonna ni umwe mu baririmbyi b’abagore bakomeye mu mateka y’umuziki ku isi, ariko mbere yo kwamamara yakoze imirimo itandukanye ubwo yari atuye i New York ashaka kugera ku nzozi zo kuba umubyinnyi n’umuririmbyi.
Mu 2015, ubwo yari mu kiganiro The Howard Stern Show, yavuze ko yigeze gukora mu iduka rya Dunkin’ Donuts, ariko akirukanwa nyuma y’igihe gito. Yavuze ko yirukanwe nyuma yo gukinisha imashini ikoreshwa mu gushyira isosi y’imbuto mu mafunguro bagurishaga.
Madonna yanakoze akazi ko kwakira no kubika ingofero z’abakiriya muri resitora ya Russian Tea Room, ariko na ko aza kukirukanwamo kubera kwambara imyambaro itari mu mabwiriza y’akazi, irimo amasogisi y'urushundura.
6. Hugh Jackman yirukanwe muri 7-Eleven azira kuvugisha abakiriya cyane

Hugh Jackman, wamamaye nka Wolverine muri filime za X-Men ndetse no muri Deadpool & Wolverine, na we yigeze kwirukanwa ku kazi akiri umunyeshuri w’amashuri yisumbuye.
Mu kiganiro yagiranye na Fast Company muri Kamena 2019, yavuze ko yakoraga muri 7-Eleven, iduka ricuruza ibiribwa n’ibindi bicuruzwa. Yasobanuye ko yirukanwe kubera kuvugisha abakiriya cyane aho kubafasha vuba ngo bakomeze gahunda zabo.
Nubwo byarangiye yirukanwe, yavuze ko ako kazi kamwigishije akamaro ko kugira inshingano no kuzuza ibyo umukoresha aba akwitezeho.
7. Bill Hader yirukanwe muri sinema nyuma yo kwangiza iherezo rya Titanic

Bill Hader, umukinnyi wa filime n’umunyarwenya wamamaye muri filime n’uruhererekane rwa televiziyo, na we yigeze gukora muri sinema mbere yo kugera ku rwego ariho uyu munsi.
Mu kiganiro Everybody’s Live with John Mulaney cya Netflix mu 2025, yavuze ko mu 1997 yakoraga muri sinema, ariko aza kwirukanwa nyuma yo kubwira itsinda ry’abakobwa iherezo rya filime Titanic.
Hader yasobanuye ko abo bakobwa bari baje kureba iyo filime, ariko bakaba baramushotoye ubwo yabasabaga kuva mu muryango bari babangamiye. Yaje kubihimuraho ababwira ko ubwato bwa Titanic burohama kandi ko Jack, wakinwe na Leonardo DiCaprio, apfa mu mpera za filime.
Nubwo umuyobozi we yakiriye icyo gikorwa aseka, Hader yavuze ko byarangiye yirukanwe.
8. Janelle Monáe yirukanwe muri Office Depot kubera gukoresha mudasobwa z’akazi

Janelle Monáe ni umuririmbyi n’umukinnyi wa filime wamenyekanye mu muziki wa R&B ndetse no muri filime zitandukanye.
Mu Kuboza 2016, ubwo yari mu kiganiro The Tonight Show Starring Jimmy Fallon, yavuze ko yigeze gukora mu iduka rya Office Depot i Atlanta, muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Icyo gihe yari atuye mu nzu yabagamo n’abandi bakobwa batandatu kandi nta mudasobwa yari afite kubera ubushobozi buke.
Yavuze ko yakoreshaga mudasobwa zari zerekanirwa abakiriya muri iryo duka kugira ngo asubize ubutumwa bw’abafana be bari bamubonye aririmba. Ibyo byaje gutuma yirukanwa, ariko umuyobozi we amubwira ko igihe cyari kigeze ngo yibande ku byo akunda, ari byo muzika.
Monáe yavuze ko nubwo icyo gihe yumvise ko yakoze ikosa rikomeye, byamufashije kurushaho kwibanda ku nzozi ze.
