Ibyamamare 14 barimo Dr Nsabi, Rusine Patrick, MC Tino bagiye guhatana mu irushanwa rya Biyali

Imyidagaduro - 25/06/2025 9:18 AM
Share:

Umwanditsi:

Ibyamamare 14 barimo Dr Nsabi, Rusine Patrick, MC Tino bagiye guhatana mu irushanwa rya Biyali

Abanyarwenya, abanyamakuru n’abakinnyi ba filime bamenyerewe mu Rwanda bagiye guhurira mu irushanwa ryihariye ry’umukino wa Biyali (Pool Table), aho hazamenyekana abahembwa batatu ba mbere.


Iri rushanwa ryiswe “Portable Tournament” rizaba ku wa 1 Nyakanga 2025, ryateguwe na Samu wo muri Zuby Comedy mu rwego rwo guhuza abantu bo mu myuga itandukanye, bibanda ku rubyiniro n’itangazamakuru.

Ikipe y’abakinnyi ba filime izaba igizwe n’abantu umunani: Seth, Nyaxo, Mitsutsu, Dr Nsabi, Regis, Samu (Zuby Comedy), Remyboy ndetse na James (Zuby Comedy).

Ikipe y’abanyamakuru n’abavangavanga (MCs) izaba igizwe na batandatu: Muvunyi (3D TV), Babu Rugemana (Isibo TV), MC Tino (Royal FM), Taikuni Ndahiro (Radio TV10), Rusine Patrick (Kiss FM) ndetse na MC Nario (Sky FM).

Utegura iri rushanwa, Samu, yabwiye InyaRwanda ko ryatekerejwe mu rwego rwo guhuza abahanzi, abanyamakuru n’abanyarwenya, no kubaha umwanya wo gusabana no kwiyungura ubumenyi ku mukino wa Biyali, benshi muri bo bamaze igihe bawukina mu buryo bwo kwidagadura.

Ibyo wamenya ku mukino wa Biyali (Pool Table)

Biyali ni umukino ukinirwa ku meza yabugenewe, ukinwa n’abantu babiri cyangwa bibiri bahatanira gutsinda imipira 15 iriho nimero: irindwi (1-7) z’imipira mito (solids), irindwi (9-15) z’imipira minini (stripes), n’umupira wa nyuma uzwi nka ‘Black ball’ ufite nimero 8.

Umukinnyi umwe ahitamo gukina imipira mito, undi agakina minini. Utsinda atsinda imipira ye yose mbere y’undi, hanyuma agatsinda Black ari na wo wemeza intsinzi. Ukoresheje Black mbere yo kurangiza imipira ye, aba atsinzwe by’ako kanya.

Ni umukino usaba ubushishozi, igenamigambi, n’ubuhanga mu gucomeka, kandi uko ugenda ubyumva kurushaho ni ko ushimisha uwuwukina n’uwureba.

Uteganya kwegukana iri rushanwa, agomba kugira ubumenyi n’ubuhanga buhambaye muri uyu mukino, kuko ibihembo biteganyijwe biri hejuru: Uwa mbere: 1,000,000 Frw, Uwa kabiri: 500,000 Frw n’aho uwa gatatu: 300,000 Frw

Samu yavuze ko iri rushanwa rizajya riba buri mwaka, rigahuza abantu bo mu ngeri zitandukanye barimo ab’itangazamakuru, abahanzi, abanyarwenya, abakinnyi ba filime n’abandi bafite inyota yo kwidagadura.

Yagize ati: “Ni uburyo bwo guteza imbere umukino wa Biyali, tunahuza abantu batandukanye mu myidagaduro. Nibwo bwa mbere tugerageje iri rushanwa ariko dufite intego ko rizajya riba buri mwaka, rikaguka ndetse rikajya no mu ntara.”

Biteganyijwe ko Portable Tournament izaba imwe mu marushanwa y’imyidagaduro arimo ubukungu, ubuhanga no kwidagadura, kuko abazahatana bose ari abantu bafite amazina akomeye mu ruhando rwa Sinema n’Itangazamakuru.


Umunyarwenya wa Kiss Fm, Rusine Patrick ni umwe mu bari ku rutonde rw’abahazatana muri iri rushanwa rya Biyali

Umunyamakuru Kasirye Martin wamenye nka MC Tino wa Royal FM, arahatanira kwegukana Miliyoni 1 Frw 

Umunyarwenya Dr Nsabi witegura gusohora igisigo yahuriyemo n’umusizi Murekatete, ni umwe mu bazahatana muri iri rushanwa rizaba tariki ya 1 Nyakanga 2025 

Iri rushanwa rizaba mu rwego rwo guhuza abanyamakuru n’abakinnyi ba filime, hagamijwe gusabana



Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...